00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko yize itangazamakuru, icyo yakora ayoboye Minisports n’icyo avuga ku banyamakuru babaye abafana: Castar yahishuye byinshi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 May 2025 saa 01:22
Yasuwe :

Benshi bamumenye mu bihe bitandukanye mu itangazamakuru ry’imikino n’imyidagaduro, atangira kumenyekana cyane mu myaka ya 2005, ubwo yakoraga kuri Radiyo Salus.

Uwo nta wundi ni Bagirishya Jean De Dieu uri mu banyamakuru bakomeye mu Rwanda, cyane cyane mu itangazamakuru rya Siporo riri mu bisata bikurikirwa cyane muri uyu mwuga. Uyu mugabo nyuma y’igihe akorera abandi mu myaka mike ishize yabaye umwe mu bashinze B&B Kigali Fm iri muri radiyo zikunzwe cyane mu Rwanda, n’ubwo itamaze igihe kinini.

Iyo yivuga agaragaza ko uyu mwuga yawutangiriye i Butare muri Kaminuza y’u Rwanda, aza kuwukomereza mu Mujyi wa Kigali ku maradiyo atandukanye ari na ho yaje kwamamarira cyane akaba umwe mu bamaze igihe bakunzwe ndetse babera icyitegererezo abatari bake.

Ubwo yari mu gitaramo cy’urwenya cya Gen Z Comedy, cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 1 Gicurasi 2025, yagaragaje ko umwuga w’itangazamakuru yawutangiriye muri kaminuza mu 2002.

Ati “Itangazamakuru naritangiye mu 2002. Mu mwaka wa kabiri wa kaminuza kuko tubyiga tubirimo. Nyuma yo kubibamo mu 2005 Kaminuza y’u Rwanda i Butare izana radiyo yayo. Mu 2005 Radiyo Salus itangira nibwo abantu bamenye cyane muri siporo. Gusa si icyo gusa, twari dufite n’ikiganiro twitaga ‘Salus Top 10’ cy’abahanzi ni nanjye wagitangije. Emma Claudine niwe wari umuyobozi watubwiraga icyo gukora.”

Avuga ko kujya mu itangazamakuru rya siporo atari ibintu byapfuye kwizana kuko yakuze abikunda, ndetse yumvaga ibiganiro by’imikino kuri radiyo imwe rukumbi yari iri mu Rwanda mu mabyiruka ye ari yo Radiyo Rwanda. Ati “Nakundaga gukina, numvaga imipira kuri Radiyo Rwanda.”

Uyu mugabo agaragaza ko yari kwiga muri kaminuza ibijyanye na politiki ariko we akaza kubitera utwatsi ahubwo agahitamo kwiga itangazamakuru kuko yarikundaga.

Ati “Umwaka nari kujya kwigamo nagombaga gukora ikizamini cy’itangazamakuru ndacikanwa biba ngombwa ko nsiba umwaka umwe. Nakoze ikizamini ku mwaka wakurikiyeho ndatsinda ni uko nagiye kuryiga. Nari naragize amahirwe yo kwiga nkiri muto. Gusa nasaga n’uwigometse ku babyeyi icyo gihe kuko batabyumvaga.”

Avuga ko mu banyamakuru ba kera yakundaga harimo Kalinda Viateur na Kabendera Shinani.

Castar agaragaza ko bimwe mu bintu yakora abaye Minisitiri wa Siporo ari bitatu. Ati “Mbaye Minisitiri wa Siporo mbona ari ibintu bitatu nakosora, harimo amategeko y’uko Leta ikorana n’izindi ngaga za siporo, ubucuruzi muri siporo ndetse icya gatatu ni amahame n’indangagaciro muri siporo.”

Yabajijwe icyo avuga ku banyamakuru ba siporo bameze nk’aho babaye abafana kurusha gushyira mu ngiro umwuga wabo, agaragaza ko mbere y’uko umuntu aba umunyamakuru nawe aba hari ibyo akunda nk’umuntu.

Ati “Muri kamere yanjye numva ko umuntu akora ibyo ashoboye n’ibyo adashoboye. Sinzi niba mu Rwanda mushaka abanyamakuru batari abantu ariko umwuga wacu udusaba kubirenga. Mubareke babe abantu bizaborohera ko baba abanyamakuru beza kuko benshi baracyabyiruka.”

Yabajijwe ikipe afana mu Rwanda avuga Amavubi, naho hanze akaba afana Arsenal mu buryo butajijinganywaho na Real Madrid. Avuga ko ariko na FC Barcelona ayifana kuko iyo yakinnye umukino wayo aryoherwa gusa akaba afana na Paris Saint Germain iyo itakinnye na Arsenal.

Uyu mugabo inama yagiriye abanyamakuru b’iki gihe ni ukugira umwihariko no kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye. Ati “Uyu munsi hari byinshi byatuma umuntu yoroherwa no kwinjira mu itangazamakuru ubu hari internet, imbuga nkoranyambaga ndetse n’ibinyamakuru bihemba menshi. Kera byaravunaga ariko ukumvamo ireme ariko ubu ntaryo kandi byakabaye bitandukanye.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .