Yagaragiwe n’abakobwa babiri Umunyana Shanitah (igisonga cya mbere), Irebe Natacha Ursule (igisonga cya kabiri); yanahawe ikamba ry’umukobwa wahize abandi mu kuberwa n’amafoto.
Iradukunda Liliane yari ahagarariye Intara y’Uburengerazuba ari nayo yahagarariwe na Miss Mutesi Jolly [watsinze mu 2016] ndetse na Iradukunda Elsa wambaye iri kamba mu 2017.
Mu bakobwa bavugwaga cyane ko bahabwa amahirwe yo kwegukana ikamba, izina Iradukunda Liliane ntiryazaga hafi no mu bavuzweho cyane ntiyabagamo kuko ikibuga cy’itangazamakuru cyari cyihariwe na Umunyana Shanitah ndetse na Umutoniwase Anastasie [wateje impaka kubera gutega moto.]
Ikamba azaribyaza umushahara ugera kuri miliyoni icumi
Nubwo izina rye ritagarutsweho cyane mu itangazamakuru mbere yo gutora Nyampinga, mu mutima wa Iradukunda Liliane yiyumvagamo gusoza irushanwa ahesheje ishema umuryango.
Iradukunda Liliane azajya ahembwa umushahara w’amafaranga ibihumbi magana inani (800,000frw) bivuze ko ku mwaka azahabwa miliyoni icyenda n’ibihumbi magana atandatu (9,600,000Rwf) hakiyongeraho n’ibindi bihembo bitandukanye.
Azahabwa ibindi bihembo birimo imyambaro igezweho, gukorerwa imisatsi buri kwezi, kogerezwa imodoka, gutemberezwa mu Budage n’ahandi.
Ibyo wamenya kuri Miss Iradukunda Liliane
Iradukunda Liliane w’imyaka 18 y’amavuko areshya na 1.70 cm, agapima ibiro 57. Ni mwene Ndoli Paul na Uwimana Chantal, ni umwana wa karindwi mu bana umunani. Umuryango wabo ugizwe n’abakobwa batatu n’abahungu batanu.
Nyampinga mushya w’u Rwanda n’umuryango we batuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Kiyovu mu Mudugugu wa Cercle Sportifs [ni muri metero nke uvuye kuri iki kibuga giherereye mu marembo y’ishuri rya LDK].
Amashuri abanza yayize kuri Good Foundation akomereza kuri Kimironko ya Mbere. Yakomereje amashuri yisumbuye kuri Lycée de Kicukiro APADE mu Ishami ry’Ubukerarugendo ari nabyo yifuza gukomeza muri Kaminuza.
Mu mashuri abanza yakundaga cyane isomo ryo gushushanya, ageze mu Cyiciro rusange cy’Amashuri yisumbuye yiyumvamo cyane isomo ry’Ibinyabuzima n’Amateka hanyuma mu cyiciro kiyasoza akunda bihambaye isomo ry’Ubukerarugendo ari nawo mushinga ashyize imbere nka Nyampinga w’u Rwanda.
Ndakubagana cyane…
Iyo umubajije uwo ari we mu buryo buhinnye, asubiza agira ati “Ndi umukobwa w’imyaka 18, urangije amashuri yisumbuye. Ndi umukobwa w’inkumi ariko ukubagana, ikindi buriya abantu batazi ni uko nsabana cyane. N’ubu nubwo nabaye Nyampinga ntabwo bizavanaho ko ndi umuntu nk’abandi, nzakomeza mbane na bose, nzasenga nk’uko bisanzwe kandi nce bugufi. Nkunda kubaho bwa buzima busanzwe, kwishyira hejuru ntabwo mbikunda.”
Iyo uganira na Iradukunda Liliane biragoye kumubona yijimye mu maso, iteka ahora avuga aseka bizira imbereka ndetse ngo iyo yishimye cyane hari igihe bimurenga amarira agashoka.
Yagize ati “Ikintu abantu batanziho cyihariye, ndi umunyakuri cyane. Ntabwo nkunda guca ibintu ku ruhande, ikindi buriya ndasetsa cyane abantu tubana barabizi cyane.”
Amarira ye aba hafi
Ubwo yatorwaga kandi, Iradukunda Liliane yaranzwe no kurira bya hato na hato. Mu gusobanura iby’aya marira yagize ati “Niko meze, ntabwo mbasha guhangana n’amarangamutima yanjye.”
Yongeraho ati “Mu gutora Miss Rwanda ubwo twari abakobwa 10 basigaye mu irushanwa hari ikibazo bambajije mbasubirishamo, nabifashe nk’aho natsinzwe, icyizere cyahise kigabanuka, banshyize muri batanu batsinze neza byarandenze ndarira.”

Yagize inzozi zo kuzaba Nyampinga akiri muto ndetse yakundaga kubibwira ababyeyi be ntibamuce intege ahubwo bakamushyiramo akanyabugabo ko nakura nta kabuza bazamuherekeza akabijyamo.
Yagize ati “Kera numvaga nzaba Miss, nabirebaga kuri televiziyo nkumva nzabijyamo. Natangiye kubona ba Mutesi Aurore bambikwa ikamba nkumva nzabyinjiramo. Igitekerezo nakigize bihamye mu mwaka wa 2015 niga mu mwaka wa Kane.”
Miss Iradukunda Liliane amaze kuba Nyampinga w’u Rwanda nyina yamuhaye impano y’isengesho. Yagize ati “Impano mama yampaye ni ukunsengera akandagiza Imana, niyo mpano ikomeye yampembye.”
Ni umunyamasengesho muri Zion Temple
Iradukunda Liliane ubwo yakirwaga mu muryango, abavandimwe be barishimye by’ikirenga kuko ngo ‘ntibumvaga ko umwana wabo yaba Nyampinga w’u Rwanda.’
Uyu mukobwa ukunda kuvuga abivangamo gutebya avuka mu muryango usenga cyane ndetse ngo ‘ni umuco umuryango uhuriyeho’. Miss Iradukunda na we avuga ko ari ‘umukirisitu ukomeye muri Zion Temple’ ku Kicukiro ari naho asengera.
Muri Bibiliya, Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda afashwa cyane na Zaburi igice cya 23 ku murongo wa mbere hagira hati “Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena.”
Nta mukunzi ngira…
Yagize ati “Nta mukunzi ngira, ntawe mfite kuri ubu, ntabwo nzi ngo azaza ryari ariko nta mukunzi mfite kugeza ubu.”
Mu byo yigiye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda amazemo ukwezi kurenga, harimo amasomo y’ubumenyi yahawe n’abarimu, gukunda siporo, kubahiriza igihe n’ibindi bitandukanye.
Yagize ati "Isomo nakuye muri Miss Rwanda ni ukubahiriza igihe cyane cyane, ikindi nkunda siporo mu gihe mbere ntayikundaga, ikindi ndi umuntu ukunda kuryama cyane ariko byarashize, hariya twarazindukaga. Abarimu batwigishije byinshi bizamfasha mu buzima, ni byinshi nahakuye muri make.”
Mu mwaka azamarana ikamba ngo ntiyakwishoboza imihigo yihaye Abanyarwanda batamuteye ingabo mu bitugu. Yagize ati “Icyo nabwira Abanyarwanda ni ukubasaba kunshyigikira muri uru rugendo rutoroshye, ndi kumwe na bo nizeye ko nta na kimwe kitazashoboka.”
Miss Iradukunda Liliane afite umushinga wo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco ni nacyo azibandaho kurusha ibindi mu mwaka azamarana ikamba.
Mu buto bwe yiyumvagamo kuzaba Nyampinga...





Inzozi zabaye impamo...






















Inkuru bifitanye isano: Iradukunda Liliane yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2018
Amafoto: Niyonzima Moses
TANGA IGITEKEREZO