Sonia Rolland yaherukaga mu Rwanda muri Gashyantare 2017, icyo gihe yari aje mu bikorwa byo gufasha umushinga wo gusana ibyumba by’amashuri by’ahahoze ari ikigo cy’imfubyi cyo kwa Gisimba gisigaye gifasha abana kubona uburere bw’ibanze.

Nyuma yo kumara mu Rwanda icyumweru, Sonia Rolland yahise ajya muri Burkina Faso aho yavuye asubira i Paris igihe gito none yongeye kugaruka ubu aherereye mu Mujyi wa Rubavu muri hoteli yitwa Paradis Malahide iri ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Mbere yo kujya i Rubavu Sonia Rolland yasuye umunyabugeni witwa Rukundo
Mbere yo kujya i Rubavu Sonia Rolland yasuye umunyabugeni witwa Rukundo

Mbere yo kujya i Rubavu, Sonia Rolland yabanje gusura abanyabugeni bakorera muri ‘Kurema, Kureba, Kwiga’. Mu bo yabonanye na bo harimo uwitwa Rukundo Jean Baptiste uhamaze igihe kinini ndetse unazobereye mu byo gushushanya.

IGIHE yahawe amakuru ko mu byazanye Sonia Rolland mu Rwanda gukora undi mushinga wa filime ivuga ku mateka y’u Rwanda ngo yari yaratangiye kuwukora muri Nyakanga 2016 aba awusubitse.

Sonia Rolland ari mu Rwanda
Sonia Rolland ari mu Rwanda
Sonia Rolland ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Werurwe 2017
Sonia Rolland ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Werurwe 2017

Sonia Rolland yari yabanje kujya muri Burkina Faso

Muri Burkina Faso yahahuriye n'umunyabugeni witwa Salfo Derme
Muri Burkina Faso yahahuriye n'umunyabugeni witwa Salfo Derme
Sonia Rolland hano bamwigishaga igicurangisho gakondo cyitwa 'Balafon'
Sonia Rolland hano bamwigishaga igicurangisho gakondo cyitwa 'Balafon'
Sonia Rolland yari amaze iminsi muri Burkina Faso
Sonia Rolland yari amaze iminsi muri Burkina Faso
Sonia Rolland yabonanye na Miss Rwanda mushya uri gukorera ibikorwa mu karere ka Rubavu
Sonia Rolland yabonanye na Miss Rwanda mushya uri gukorera ibikorwa mu karere ka Rubavu