Uyu muhanzi ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM Ltd yagiye muri Ethiopia mu ijoro ryo ku itariki 4 Kamena 2024.

Mu kiganiro kigufi na 1:55 AM Media yavuze ko agiye gufata amashusho y’indirimbo izasohoka mu ntangiriro za Nyakanga 2024.

Ati “Ibintu ngiyemo muri Ethiopia ni byinshi ariko bifitanye isano n’umuziki. Ngiye mu bucuruzi burenze bubiri ariko ndavuga ku muziki, nka 60% njyanywe n’umuziki. Ibyo ngiyemo birategura ibintu tugiye gushyira hanze vuba cyane. Ndabizeza ko mu ntangiriro z’ukwezi gutaha muzabona indirimbo nshya. Muri Ethiopia nzamarayo ibyumweru bitatu niyo gahunda ihari”

Ross Kana amaze umwaka asinye amasezerano y’imikoranire na 1:55 AM Ltd ariko yakozemo indirimbo imwe. Ni ibintu bimushyira ku gitutu cyo guhozaho kuko ari kumwe n’abahanzi barimo Bruce Melodie, Kenny Sol na Element EleéeH bahagaze neza ku isoko ry’umuziki.

Reba Sesa ya Ross Kana

Ross Kana yerekeje muri Ethiopia mu bikorwa by’umuziki
Ross Kana yerekeje muri Ethiopia mu bikorwa by’umuziki