00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman yiseguye ku bafana, atunga agatoki abaraperi nk’abatumye igitaramo ‘Icyumba cya rap’ kitagenda neza

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 January 2025 saa 09:06
Yasuwe :

Riderman yiseguye ku bafana batashye batanyuzwe mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’, anavuga ko icyatumye kitagenda neza ari bamwe mu baraperi bageze ahabereye igitaramo nyuma y’igihe bahawe cyo kuririmba.

Ibi uyu muraperi yabigarutseho nyuma y’uko igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ hari abaraperi batabonye umwanya wo kuririmba, ndetse nk’abagize itsinda rya Tuff Gangz, ntibigeze banabona umwanya wo kuririmba.

Ibi byarakaje abafana, bituma Riderman afata umwanya wo kubasobanurira impamvu yatumye abahanzi bataririmba, aho yagize ati "Mbere na mbere ndashimira byimazeyo abakunzi ba Hip Hop bitabiriye igitaramo cyacu, tunabiseguraho ku byabaye."

"Urukundo rwanyu nirwo rutuma dukomeza gukora iyi njyana. Kuba hari abahanzi bataririmbye si amakosa ya Ma Africa (yateguye iki gitaramo) ndetse si n’aya Polisi y’u Rwanda."

Yongeyeho ati "Amakosa yabaye yatumye hari abahanzi baririmba umwanya muto n’abandi bataririmbye na busa, yavuye kuri bamwe mu bahanzi batubahirije amasaha bari bahawe yo kuhagera. Kuhagera amasaha bahawe yo gukora yarenze byatumye gahunda yari yateguwe yose ihinduka ndetse bigira ingaruka ku migendekere myiza y’igitaramo.”

Mu kiganiro na IGIHE, uyu mugabo yirinze kuvuga amazina y’abaraperi yanenze kubera kutubahiriza amasaha, ashimangira ko binashoboka ko umuntu yagira impamvu zituma akerererwa.

Indi nkuru bifitanye isano: -Amakosa yagize ingaruka ku gitaramo ‘Icyumba cya Rap’

Riderman yiseguye ku bafana bitabiriye igitaramo 'Icyumba cya Rap' atunga agatoki abaraperi nk'abatumye kitagenda neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .