Ibi uyu muraperi yabigarutseho nyuma y’uko igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ hari abaraperi batabonye umwanya wo kuririmba, ndetse nk’abagize itsinda rya Tuff Gangz, ntibigeze banabona umwanya wo kuririmba.
Ibi byarakaje abafana, bituma Riderman afata umwanya wo kubasobanurira impamvu yatumye abahanzi bataririmba, aho yagize ati "Mbere na mbere ndashimira byimazeyo abakunzi ba Hip Hop bitabiriye igitaramo cyacu, tunabiseguraho ku byabaye."
"Urukundo rwanyu nirwo rutuma dukomeza gukora iyi njyana. Kuba hari abahanzi bataririmbye si amakosa ya Ma Africa (yateguye iki gitaramo) ndetse si n’aya Polisi y’u Rwanda."
Yongeyeho ati "Amakosa yabaye yatumye hari abahanzi baririmba umwanya muto n’abandi bataririmbye na busa, yavuye kuri bamwe mu bahanzi batubahirije amasaha bari bahawe yo kuhagera. Kuhagera amasaha bahawe yo gukora yarenze byatumye gahunda yari yateguwe yose ihinduka ndetse bigira ingaruka ku migendekere myiza y’igitaramo.”
Mu kiganiro na IGIHE, uyu mugabo yirinze kuvuga amazina y’abaraperi yanenze kubera kutubahiriza amasaha, ashimangira ko binashoboka ko umuntu yagira impamvu zituma akerererwa.
Indi nkuru bifitanye isano: -Amakosa yagize ingaruka ku gitaramo ‘Icyumba cya Rap’
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!