Kutabona aba baraperi byatewe n’uko isaha ubuyobozi bwa Ma Africa bwari bwahawe yo kuba basorejeho igitaramo, yageze abahanzi bose batararirimba birangira hari abataririmbye n’abandi baririmbye iminota mike cyane ugereranyije n’iyo bari bagenewe.
Ni igitaramo byari byitezwe ko cyagombaga guhuriza hamwe abaraperi bagera kuri 13 bakomeye mu Rwanda, birangira haririmbye bamwe, abandi bahabwa iminota mbarwa mu gihe hari n’abatashye bataririmbye.
Bamwe mu bahawe umwanya muke cyane ku rubyiniro barimo Riderman, Jay C, Danny Nanone, K8 Kavuyo na Ish Kevin. Buri umwe muri aba yahabwaga kuririmba indirimbo ziri hagati y’ebyiri n’enye gusa.
Ku rundi ruhande, Abaraperi barimo Fireman, P Fla na Green P bari mu bagize itsinda rya Tuff Gangz bari ahabereye igitaramo, basabwe kujya ku rubyiniro kwinginga abakunzi babo bababwira ko amasaha yabafashe bityo ko batakiririmbye.
Ni mu gihe abarimo Logan Joe, Zeotrap, B Threy, Bushali na Diplomate urebye aribo bahawe umwanya uhagije wo gususurutsa abakunzi babo.
Ni ubutumwa butakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki bahise banjama abateguye igitaramo, abandi batangira gutunga agatoki Polisi y’Igihugu bayishinja kuba ariyo ifunze igitaramo.
Abashinje Polisi bayihoye ubusa kuko amasaha yo gutarama yose abateguye igitaramo bayakoresheje abarangiriraho.
Ibi bisobanuye ko ikibazo cyari gisigaye hagati y’abateguye igitaramo n’abaraperi bagombaga kucyitabira.
Uretse Abaraperi bakizamuka bari bahawe umwanya wo gushyushya abakunzi b’iyi njyana mbere y’uko igitaramo gitangira, Abaraperi bose bari batumiwe bari bashyizwe mu byiciro bine.
Icya mbere cy’abagombaga gutangira gutaramira abakunzi b’umuziki baririmba mu buryo bwa ‘Playback’, icya kabiri cy’abagombaga kuririmba Live bacurangirwa na Shauku band, icya gatatu cy’abagombaga gucurangirwa na Sonic band n’ikindi cy’abagombaga kongera gucurangirwa ‘Playback’.
Ikosa rikomeye ryabayeho ni iry’abateguye igitaramo bizeye ko Abaraperi nibabaha gahunda bayubahiriza uko yanditse cyane ko uko bahuriye muri ‘groupe’ ya Whatsapp bari bayihawe.
Nyuma yo kubyibeshyaho bamwe mu baraperi bagiye bica amasaha bituma gahunda y’igitaramo ihindagurika bitunguranye, bigira ingaruka ku ikoreshwa ry’igihe byanatumye igitaramo gifungwa hari abatabashije kuririmba.
Uretse abatabashije kugerera ku gihe ahagombaga kubera igitaramo, irindi kosa ryabaye mu gitaramo ni bamwe mu baraperi wasangaga n’aho bahagereye basabwa kujya ku rubyiniro bikarangira binangiye bitewe n’uko bumvaga hari abandi ku rubyiniro.
Ku rundi ruhande ariko, nubwo hari amakosa yabaye muri iki gitaramo ayobowe no kuba hari Abaraperi bitabiriye iki gitaramo batashye bataririmbye, kimwe mu byo kwishimira ndetse byanyuze imitima y’abakunzi b’injyana ya Hip Hop bari bakoraniye muri Camp Kigali, ni ubwitabire bwari hejuru muri iki gitaramo.
Ikindi ni uko nk’igikorwa cyari kibaye ku nshuro ya mbere ndetse kikaba cyaranagize ibibazo byo gusubikwa mu minsi ishize, benshi mu bakunzi ba Hip Hop batashye banyuzwe no kuba cyabaye ndetse abahanzi bose bakahagera uretse Bull Dogg wari ufite ikibazo cy’uburwayi.
Nubwo hari abakomeje kunenga uko cyagenze bitewe n’uko hari abahanzi bari bitabiriye iki gitaramo batashye bataririmbye n’andi makosa yakibayemo, ariko nanone n’uwavuga ko iri atari itangiriro ribi ntiyaba abeshye kuko bitanga icyizere ko ababitegura bigiye ku makosa yabaye ubutaha byazaba byiza kurushaho ntiyaba abeshye.
Buri wese mu bakurikiranira hafi imyidagaduro y’u Rwanda aribaza igikwiye gukurikira nyuma y’iki gitaramo cyarangiye kitavugwaho rumwe, icyakora ubwo bari ku rubyiniro Abaraperi bagize itsinda rya Tuff Gangz bo bijeje abakunzi babo ko bakwiye kujurira bakabakorera igitaramo cy’iri tsinda ryonyine.
Ubwo yari ageze ku rubyiniro, Fireman yagize ati “Twagize ikibazo cy’amasaha mutubabarire, ntacyo kubikorwaho dufite ariko turabizeza ko dukwiye kujurira tukazabaha igitaramo cyacu twenyine.”
Igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 10 Mutarama 2025, byari byitezwe ko cyari kuba cyarabereye kuri Canal Olympia ku wa 27 Ukuboza 2024, icyakora kubera imvura birangira bitabaye uko babyifuzaga kirimurwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!