Mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Kamena 2019 mu Mujyi wa Los Angeles ahitwa Microsoft Theatre habereye umuhango wo gutanga ibihembo bya BET ku nshuro ya 19.
Uyu muhango witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye nka Rihana, P Diddy, Cardi B n’umugabo we Offset , DJ Khaled, John Legend n’abandi batandukanye bagiye bafata umwanya bakaririmba.
Urebye mu bihembo byatanzwe, bimwe byagiye byisubizwa n’abari babitwaye mu mwaka ushize.
Beyoncé yakomeje kuba umuhanzikazi witwaye neza mu njyana ya R&B na Pop; Bruno Mars na we akomeza kuyobora mu bagabo, Cardi B atorwa nk’uwahize abagore bakora Hip Hop; itsinda ry’abaraperi rya Migos na ryo ryatowe nk’iriri ku isonga.
Umuraperi Ermias Davidson Asghedom wari uzwi nka Nipsey Hussle wishwe arashwe tariki 31 Werurwe 2019, yahawe igihembo cy’umuraperi w’umwaka n’icy’uwakoze ibikorwa bya kimuntu.
Ibihembo bye byafashwe n’abo mu muryango we barimo nyirakuru, abana be n’uwari umukunzi we, Lauren London.
Childish Gambino yegukanye igihembo cy’indirimbo ifite amashusho meza abikesha “This America” inagaragaramo umubyinnyi w’Umunyarwandakazi, Sherrie Silver.
Umunya-Nigeria Burna Boy wigaragaje cyane muri uyu mwaka yegukanye igihembo cy’umuhanzi utari uwo muri Amerika wahize abandi, mu mwaka ushize iki gihembo cyari cyatwawe na Davido.



















TANGA IGITEKEREZO