Fred Ruterana uri mu bategura iki gikorwa, yabwiye IGIHE ko bishimiye bikomeye kwakirwa n’abayobozi ba Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi ndetse bananyuzwe n’ibiganiro bagiranye.

Yagize ati “Ntabwo twavuga ibyo twaganiriye byose gusa icyo mwamenya ni uko twishimiye uko batwakiriye ndetse n’ibiganiro twagiranye, batwijeje ubufasha kandi rwose twizeye ko iki gikorwa kizagenda neza kikongera kuzamura imyidagaduro yo mu Karere ka Rubavu.”

‘Rubavu music awards & talent detection’ ni igikorwa kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, kigamije kuzamura impano z'urubyiruko no guteza imbere umuziki n'abakorera ubuhanzi mu Ntara y'Iburengerazuba.

Ni ibihembo bihabwa abahanzi bo mu Ntara y’Iburengerazuba bitwaye neza kurusha abandi bikaba biteganyijwe kuzatangirwa mu Karere ka Rubavu ku wa 30 Gicurasi 2026.

Ibi bihembo byaherukaga gutangwa ku wa 24 Gicurasi 2025 aho bitegurwa na sosiyete yitwa 'Future Novelty Company' ku bufatanye n’ikigo cy’urubyiruko ‘Vision Jeunesse Nouvelle’ ndetse n’Akarere ka Rubavu.

Minisitiri Dr. Utumatwishima yijeje ubufasha abategura ‘Rubavu music awards & talent detection’
Minisitiri Dr. Utumatwishima yijeje ubufasha abategura ‘Rubavu music awards & talent detection’