Ibi Soloba yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yakomozaga ku bihe yari amazemo iminsi nyuma y’uko atawe muri yombi na Polisi ya Uganda ku wa 18 Nyakanga 2025.

Aha uyu munyarwenya yavuze ko ubwo yari afunze umwe mu bantu bari bamuhangayikiye ari umukunzi we yirinze kuvuga amazina ye.

Ati “Ndashimira umukunzi wanjye […] yari yahangayitse, nabonye ubutumwa yanyandikiye, ijambo yambwiye ryankoze ku mutima ni uko yambwiye ngo ampaye umunsi umwe naba ntabonetse akajya muri Uganda kunshakisha.”

Uyu musore yavuze ko yirinze kuvuga umukunzi we kuera icyubahiro amugomba, ahamya ko amukunda kandi atagitereta.

Ati “Mfite umukunzi, ndamukunda, ntabwo ngitereta. Iyo ugize amahirwe ukabona umuntu ugiriraho umugisha, ukunda ibintu ukora akagushyigikira, aba andinda ubuyobe bwinshi.”

Ku rundi ruhande Soloba yavuze ko kimwe mu bintu akundira umukunzi we ari uko amufuhira, amukunda bya nyabyo, ibyo we ahamya ko bimurinda kugwa mu moshya menshi ahubwo agashyira imbaraga mu kazi ke.

Ni umusore uhamya ko nubwo atamaranye igihe kinini cyane n’umukunzi we ariko icyo bamaranye agifata nk’ikidasanzwe kuri we.

Soloba wahishuye ko afite umukunzi, yemeje ko yafashe umwanzuro ntakuka mu by’urukundo
Soloba wahishuye ko afite umukunzi, yemeje ko yafashe umwanzuro ntakuka mu by’urukundo