Uyu muhanzi mu cyumweru gishize yataramiye mu kabyiniro kagezweho i Nairobi kitwa B Club.

Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko yatunguwe no gusanga abanya-Kenya bazi indirimbo zo mu Rwanda, ari naho ahera ashimangira ko muzika nyarwanda imaze gutera imbere.

Ati “Ikintu cyanshimishije ni uko mu bafana baje kundeba harimo n’Abanya-Kenya. Byanyeretse ko umuziki wacu umaze gutera intambwe nziza kandi no hanze y’u Rwanda basigaye bawukunda.”

Yavuze ko iki igitaramo “cyari cyiza cyane, abantu bari buzuye mu kabyiniro kanini ka B Club, ni kamwe mu bugezweho hariya. Abakunzi b’umuziki baranshyigikiye bikomeye mbega nahagiriye ibihe byiza”.

Meddy yakomeje avuga ko aho umuziki w’u Rwanda ugeze ari ibyo kwishimira ariko asaba abawukunda gukomeza kuwushyigikira kugira ngo ukomeze kwaguka kuruta uko biri ubu.

Ati “Ibintu byose umuziki wacu uri kugeraho muri iki gihe tubikesha abafana b’Abanyarwanda, igihugu dukomokamo ni cyo cyonyine cyaduteza imbere kigatuma n’amahanga atumenya.”

Uyu muhanzi usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari muri Afurika kuva mu kwezi kwa Kanama 2019. Akigera muri Afurika yitabiriye igitaramo yakoreye muri Seychelles mbere y’uko yitabira umuhango wo Kwita izina mu Rwanda.

Muri Kenya Meddy yasanze ahafite abakunzi benshi
Muri Kenya Meddy yasanze ahafite abakunzi benshi
Meddy yavuze ko igitaramo cyamweretse ko umuziki w'u Rwanda umaze kurenga imipaka
Meddy yavuze ko igitaramo cyamweretse ko umuziki w'u Rwanda umaze kurenga imipaka
Meddy yishimiwe bikomeye n'abitabiriye iki gitaramo
Meddy yishimiwe bikomeye n'abitabiriye iki gitaramo

Reba Adi Top, imwe mu ndirimbo zakunzwe za Meddy