‘Rwanda Day’ ni umunsi uhuza Abanyarwanda bo mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagahuzwa n’intego imwe yo kuganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabo. Kuri iyi nshuro uteganyijwe ku wa 5 Ukwakira 2019.
Usibye kuganira ariko abitabira ibi biganiro bataramana n’abahanzi baba bakumbuye cyangwa batarabona kandi bagezweho. Kuri iyi nshuro King James, Charly na Nina, Intore Masamba, Igor Mabano, Jules Sentore na Bruce Melodie nibo byitezwe ko bazaturuka mu Rwanda.
Kuri aba byitezwe ko haziyongeraho Kitoko Bibarwa uzaba aturutse mu Bwongereza, Dj Princess Flor umunyarwandakazi uvanga imiziki utuye mu Bubiligi, Itorero Itetero ry’abana bato batuye mu Bubiligi ndetse n’Imisozi Igihumbi Live Band.
Bonn izakira Rwanda Day, iri mu mijyi itandatu minini y’u Budage hamwe na Cologne, Hambourg, Munich, Frankfurt ndetse n’Umurwa Mukuru Berlin, ari naho hakoraniye za Minisiteri n’ibindi biro mpuzamahanga, aha hakaba ari naho kandi hari ibiro bikuru bya Ambasade y’u Rwanda mu Budage.
Umujyi wa Bonn uherereye ku nkengero z’uruzi rwa Rhin, mu Majyepfo ya Leta ya North Rhine-Westphalia mu ntera y’ibilometero 25 uvuye mu Majyepfo y’Umujyi wa Cologne no mu bilometero 54 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Coblence.



















TANGA IGITEKEREZO