Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, benshi mu bafite abakunzi n’abashaka kwishimana n’inshuti n'avandimwe, basohokeye mu bice bitandukanye mu ijoro ry’umunsi wahariwe abakundana, witiriwe Saint Valentin.
Ni umunsi bamwe batari bitezeho ibirori bikomeye, kubera ko wabaye mu minsi y’imibyizi aho kuba muri Weekend, ubwo benshi ba baruhutse.
IGIHE yikojeje hirya no hino, irebera hamwe uko byari byifashe mu bitaramo bitandukanye byabereye mu mujyi wa Kigali.
Hari abahisemo kujya mu nzu y’Imana
Kuri uyu munsi abakundana bateguriwe umugoroba wo gusangira amafunguro n’ijambo ry’Imana, bigira hamwe uko urukundo rwabungabungwa mu rushako.
Ni igitaramo cyiswe ‘Couples Dinner’ cyateguwe na Irere Foundation, aho abacyitabiriye bagaburiwe ijambo y'Imana na Rev. Dr Antoine Rutayisire, baririmbirwa na Aime Uwimana.
Umushumba wa Paruwasi ya Remera mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Rev Dr Antoine Rutayisire yavuze ko iyo urugo rwubakiye ku gukunda Imana, urukundo no kumenya impamvu zarwo aribyo bituma rugira isura nziza.
Ibi birori byabereye muri Radisson Blue Hotel & Kigali Convention Centre, byitabiriwe n’abari bazanye n’abafasha babo cyangwa abo bitegura kurushinga, aho abenshi bari bambaye imyenda ijyanye na St Valentin, ndetse bamwe bari bitwaje indabo zo gutungura abo bihebeye.
Rev Dr Rutayisire yagarutse ku isura y’urugo rwiza n’uburyo ruba rwubatse aho yifashishije by’umwihariko ibyanditse muri Matayo 7: 24.
Iki gitaramo cy’aba basore bazwiho ubuhanga mu kuryoshya umuziki wa Live, bagikoreye ahitwa Molato i Remera mu Giporoso.
‘Inkera y’urukundo’
Kimironko ahitwa Cayenne resort hahuriye abakunda umuziki gakondo ndetse na zimwe mu ndirimbo zo hambere ziganjemo amagambo y’urukundo.
Ni igitaramo cyiswe ‘Inkera y’urukundo’ , abasohokeye muri iki gitaramo mu rwego rwo kwizihiza umunsi wahariwe abakundana wa Saint Valentin bataramiwe n’itsinda ry’Indashyikirwa (Gakondo Iganze) , ndetse n’abakobwa babiri b’impanga Ange na Pamela.
Ni birori byitabiriwe na couple zitandukanye harimo iza abanyamakuru barimo Samu Karenzi n’umufasha we , Uwimana Clarrise n’umugabo we ndetse na Hageninama Benjamin (Gicumbi ), n’abandi batandukanye.
Bwiza mu ijoro ry’urukundo
Umuhanzikazi Bwiza Emerance ubarizwa muri Kikac Music mu ijoro ryo kuri uyu munsi wa Saint Valentin yifuje guhura n’abakunda ibihangano bye , bahurira kuri Galaxy Hotel mu gitarano cyiswe ‘A night of romance’.
Mu muziki wa Live uyu muhanzikazi yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zirimo, ‘Soja’, ‘Yiwe’, ‘Ready’, n’izindi zitandukanye, uyu muhanzikazi kandi yanifashishije indirimo ‘Uwo muntu’ ya Mico The Best .
Abakundana kenshi na kenshi basokana bambaye imyenda isa mu rwego rwo kwerekana ko babaye umweAbari muri iki gitaramo cyari cyiswe ‘Couples Dinner’ bari baryohewe n'urukundo bizihizagaAbasore bagize Symphony Band bakoze iyo bwabaga bishimana n'abasokanye abakunzi baboAbanyamahanga bari mu Rwanda nabo bashatse aho bajya kwizihiza ibi biroriAkanyamuneza kari kose ku bakundana bahisemo kwizihiza urukundo rwabo bumva ijambo ry'ImanaWari umugoroba wo gusangira no kongera kubaka urukundo rwa benshiAkanyamuneza kari kose kubakundanaBari bagerageje kugana ahari umuziki ngo ubafashe kuryoherwa n'urukundo rwaboAngel na Pamella bari batumiwe mu gitaramo cyo gufasha abantu kuryoherwa na St ValentinBanyuzagamo bagahaguruka bakabyina zimwe mu ndirimbo zacuranzweIbyishimo byari hejuru cyane mu bakundanaBen na Chance bamenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana baririmbye mu birori byo kwizihiza St Valentin byabereye muri Kigali Convention CenterAbitabiriye igitaramo cya Symphony Band batashye banyuzweAbakundana bari baserukanye kuri uyu munsi wo kwizihiza urukundo rwaboBiba ari ibyishimo iyo wasohokanye n'uwo ukundaBari bizihiwe n'igitaramo gakondoBuri wese ntawundi yifuzaga kwicarana nawe uretse umukunzi we bari baserukanyeBen na Chance bari bishimiye umunsi wahariwe abakundana 'St Valentin'Igitaramo cy'umuziki gakondo cyongeye kubaka imitima y'abakundana bari bakitabiriyeIrimbere Christian n'umugore we Semutakirwa Cheline bizihirije umunsi wahariwe abakundana bumva ijambo ry'ImanaDJ Ira yari yaje gushyigikira Symphony BandEtienne usanzwe ari mu bagize itsinda rya Symphony Band uretse gucuranga Piano yamaze no kwinjira mu kuvanga imizikiItorero Iganze Gakondo ryaserutse mu mabara y'umutuku n'umukara mu gitaramo cya St ValentinUmuziki wa Symphony Band wanyuze benshiItorero Iganze Gakondo ryasusurukije abakundana bari bitabiriye igitaramo cyaboKenny Mirasano yari ari gufatanya na Symphony Band gususurutsa abakundana bari basohokeye aho bataramiyeNubwo Saint Valentin yabaye ku munsi w'akazi ntibyabujije abiyizihiza kunyurwa nayoNyuma yo kumva amagambo ari mu ndirimbo zimwe na zimwe zacuranzwe banyuzagamo bakabwirana amagambo meza y'urukundoNyuma yo kumva ijambo ry'Imana bahayeho umwanya wo gusangiraRev Dr Antoine Rutayisire n'umufasha we baganirije abashakanye n'abakundana ku munsi wa St ValentinRev Dr Antoine Rutayisire yavuze ko iyo urugo rwubakiye ku gukunda Imana, urukundo no kumenya impamvu zarwo aribyo bituma rugira isura nzizaUmunyamakuru Sam Karenzi n'umufasha we bari bagiye gusangirira St Valentin mu gitaramo cya gakondoAbasore ba Symphony Band bakaraze umurya wa gitari basusurutsa abakundana bari basohokeye mu gitaramo cyaboAime Uwimana yataramiye abakundana bari basohokeye muri Kigali Convention CenterKu rundi ruhande amashusho y'urwibutso yafashweUmunyarwenya Fally Merci yasusurukije abakundana bari baserukiye muri Kigali Convention CenterAbitabiriye igitaramo cy'umuziki gakondo batashye banyuzweUyu nyuma yo kunyurwa n'inyigisho za Rev Dr Rutayisire yatunguye umukunzi weBig Rachel wafashije Smphony Band avuye ku rubyiniro yakiranywe urugwiroSymphony Band yatanze ibyishimo ku bakundana bitabiriye igitaramo cyaboBahise bashimangira urukundo rwabo imbere y'imbaga y'abakirisitu bari bitabiriye iki gitaramo
Ibitekerezo 0