00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jasinta Makwabe yageze ku nzu ya Mutesi Jolly arayamanika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 May 2026 saa 06:57
Yasuwe :

Umunyamideli Jasinta Makwabe, uba muri Tanzanira ariko unafite inkomoko mu Rwanda, yanze kurya indimi agaragaza ko inzu ya Jolly Mutesi yamwemeje.

Ibi Jasinta Makwabe yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, ubwo yari abajijwe uko yabonye inzu y’uyu mukobwa iherutse kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Jolly ni umuvandimwe wanjye, ikintu mukundira ni uko ari umusirimu ureba ibintu bye [...]. Nakomereze aho kandi turamukunda ikindi ni uko adutera ishema twese.”

Jasinta Makwabe yavuze ko ku bwe ari ubwa mbere abonye umukobwa wo muri Afurika ukiri muto nka Jolly Mutesi wubatse inzu nk’iya Miss Rwanda 2026.

Ati “Ni inshuro yanjye ya mbere nari mbonye inzu nziza y’umukobwa ukiri muto mwiza muri Afurika, nubwo haba hari undi uyifite ubwo ntarayerekana [...] mureke tujye dushima abantu bakiriho. Jolly nguhaye indabyo zawe, uri mwiza, uzi ubwenge … mbese hari abantu bafite umugisha.”

Mu minsi ishize, Jolly Mutesi wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2016 yaratunguranye asangiza abamukurikira amashusho y’inzu yujuje mu Mujyi wa Kigali.

Ubwiza bwayo n’uburyo iteye byavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga batunguwe no kubona umwana w’umukobwa nka Jolly Mutesi yuzuza inzu y’igitangaza.

Indi nkuru bifitanye isano: Dutemberane inzu Jolly Mutesi yujuje i Kigali

Jolly Mutesi yujuje inzu yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga
Jasinta Makwabe yemeje ko Jolly Mutesi ariwe mukobwa ukiri muto ufite inzu nziza muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages