00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyaranze igitaramo ‘Diamond Platnumz Experience’ mu mashusho

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 August 2026 saa 02:33
Yasuwe :

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz, yongeye gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka hafi itatu adataramira abakunzi be mu Rwanda, aho ku wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2026 yakoze igitaramo cy’imbaturamugabo muri Parikingi ya BK Arena.

Abakunzi b’umuziki batangiye kugera ahabereye igitaramo mu masaha ya nyuma ya saa cyenda z’amanywa, buhoro buhoro aho hantu huzura abantu bari bategereje kubona uyu muhanzi uzwi nka Simba.

Igitaramo cyatangijwe n’abashyushyarugamba Rocky Try na Michael Sengazi, bakurikirwa na DJ Khizzbeats watangiye gususurutsa imbaga mu ndirimbo zitandukanye.

Ish Kevin wabimburiye abandi ku rubyiniro yaririmbye zimwe mu ndirimbo zamwubatseho izina zirimo ‘Amakosi’ na ‘VIP’, ndetse anasangira urubyiniro na Og2Tone na Ririmba mu ndirimbo ‘Brocode’.

Uyu muraperi yatunguranye ageze hagati ahamagara Timi na Kid From Kigali baririmbana indirimbo ’Soldier’ baherutse gukorana.

Nel Ngabo ni we wakurikiyeho, asusurutsa abitabiriye ibirori mu ndirimbo zirimo ‘Zoli’, ‘A La Vie’, ‘Bella’ na ‘Nywe’.

Nyuma haje DJ Marnaud, watunguranye azamura Bushali ku rubyiniro bakorana indirimbo bise ‘Bahabe’.

DJ Marnaud yavuye ku rubyiniro ahamagaye Bruce Melodie nawe wageze ku rubyiniro aherekejwe n’itsinda ry’abacuranzi n’ababyinnyi bagera kuri 25 bamufashije gususurutsa abakunzi be.

Bruce Melodie yaririmbye indirimbo ze nyinshi zirimo ‘Bado’, ‘Ikinya’, ‘Katapilla’, ‘Ikinyafu’, ‘Turaberanye’, ‘Complete Me’ n’izindi nyinshi.

Mbere yo guhamagara Diamond, habanje guhamagarwa Etania wo muri Uganda asusurutsa abari bitabiriye iki gitaramo ari benshi.

Diamond Platnumz winjiriye ku rubyiniro mu ndirimbo ‘Pom Pom’ yakoranye na Bruce Melodie na Joel Brown, akomereza kuri ‘Komasava’ n’izindi nyinshi zirimo ‘Marry You’ yakoranye na Ne-Yo na ‘Why’ yakoranye na The Ben.

Ubwo yari ageze kuri ‘Why’ yaririmbanye na The Ben yavuze ko bakabaye bayiririmbanye ariko uyu muhanzi yamubwiye ko agiye mu gitaramo muri Uganda.

Uyu muhanzi yamaze umwanya munini aririmbana n’abakunzi be banyuzagamo bakanabyinana nawe ari nako abasaba gucana amatara ya telefone zabo bakagendana kugeza ubwo igitaramo cyarangiraga.

Inkuru bifitanye isano:Diamond yahaye ibyishimo Abanya-Kigali mu gitaramo cyamwitiriwe (Amafoto)

Rock Try na Michael Sengazi nibo bayoboye iki gitaramo
DJ Khizzbeat niwe watangiye ashyushya abantu ku rubyiniro
Ish Kevin niwe wabanje ku rubyiniro muri iki gitaramo
Kid From Kigali yagiye gufasha Ish Kevin ku rubyiniro
Timi wo muri Nigeria umaze iminsi i Kigali yafashije Ish Kevin baririmbana indirimbo 'Soldier' bahuriyemo na Kid From Kigali
DJ Marnaud yongeye gushimangira ubuhanga bwe mu kuvanga imiziki, ashyushya n'abafana ari nako anyuzamo akabyinana nabo
Bushali yatunguranye ajya gufasha DJ Marnaud mu ndirimbo 'Bahabe'
Nel Ngabo ari mu bahanzi bagaragaje ko bafite indirimbo zizwi n'abafana b'umuziki
Bruce Melodie yataramiye abakunzi be mu gitaramo ‘Diamond Platnumz Experience’
Bruce Melodie yari yatumiwe mu gitaramo cya ‘Diamond Platnumz Experience’
Diamond yongeye gutaramira i Kigali asiga ashimishije abakunzi be
Diamond yatanze ibyishimo i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages