00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

LIVE: Ikaze mu gitaramo ’Diamond Platinumz Experience’ cyahuruje abanyamujyi (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 August 2026 saa 06:40
Yasuwe :

Ikaze muri Parking ya BK Arena, ahari kubera igitaramo “Diamond Platnumz Experience” cy’umuhanzi Diamond Platnumz utaramana n’abandi barimo Bruce Melodie.

Uyu Munya-Tanzania uri mu bahanzi bakunzwe muri Afurika, yari amaze imyaka itatu adataramira mu Rwanda. Bamwe mu banyotewe no kongera kumubona ku rubyiniro rw’i Kigali bageze i Remera hakiri kare.

Abandi bahanzi baririmba muri iki gitaramo ni Bruce Melodie, Ish Kevin na Nel Ngabo, mu gihe abavanga imiziki barimo DJ Marnaud na Etania wo muri Uganda.

UKO BYIFASHE KURI BK ARENA:

21:30: Nel Ngabo yageze ku rubyiniro

Umuhanzi wa kabiri w’umunsi mu gitaramo "Diamond Platnumz Experience" ni Nel Ngabo winjiriye mu ndirimbo "Zoli" yakoze mu 2020.

21:15: Ish Kevin yamaze iminota 30 ku rubyiniro

Nyuma yo kwinjirira muri No cap, Ish Kevin yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo My Year, Amakosi, Bro code, Vayo, Clout na Kibasumba.

Ubwo yari ageze ku ndirimbo ’Soldier’, uyu muraperi yahamagaye Timi wo muri Nigeria na KidFromKigali bamufasha kuyiririmbira abitabiriye igitaramo.

Ni indirimbo yamamaye cyane mu Rwanda mu mezi abiri ashize binyuze ku munyezamu Kwizera Olivier.

Abandi bahanzi bamusanze ku rubyiniro ni Ririmba na Og2tone.

21:05: Diamond yari akumbuwe i Kigali

Diamond Platnumz yataramiye i Kigali bwa mbere mu 2015 mu gihe ahaheruka mu 2023, mu bitaramo bya Trace Awards na Giants of Africa Festival.

Kuri uyu mugoroba, hari benshi bitabiriye igitaramo bashaka kumubona mu gihe hari n’abitwaje ibyapa bimusaba ifoto.

20:45: Ish Kevin yabanje ku rubyiniro

Umuhanzi w’Umunyarwanda Semana Kevin wamamaye mu muziki nka Ish Kevin ni we wabanje ku rubyiniro mu gitaramo "Diamond Platnumz Experience".

Yinjiriye mu ndirimbo ye ’No Cap’ aho yakiranywe urugwiro rwinshi.

20:40: Dj Khizz Beats yasusurukije abitabiriye igitaramo

Mu gihe hategerejwe abahanzi basusurutsa abitabiriye igitaramo "Diamond Platnumz Experience", Dj Khizz Beats ari gucuranga imiziki itandukanye irimo iy’abahanzi Nyawanda n’iy’abanyamahanga.

20:00: Igitaramo kigiye gutangira

Abashyushyarugamba Rocky Try na Michael Sengazi bageze ku rubyiniro, batangije igitaramo cya ’Diamond Platnumz Experience’ kiri kubera muri Parking ya BK Arena.

Ku ikubitiro bahaye umwanya Dj Khizz Beats aho yatangiye gususurutsa abantu binyuze mu ndirimbo nyinshi ari kuvanga.

19:45: Abitabiriye igitaramo baracyategereje

19:20: Urubyiruko rwiganje mu bitabiriye igitaramo

Diamond Platnumz w’imyaka 36, akunzwe cyane n’urubyiruko ndetse birigaragaza ukurikije abiganje mu bitabiriye iki gitaramo agiye gukorera i Kigali.

Uyu muhanzi w’Umunya-Tanzania yamenyekanye mu myaka 17 ishize, mu gihe yatangiye umuziki mu myaka 20 ishize.

18:40: Imyambarire yitaweho

Bitandukanye n’uko byajyaga bigenda mu bitaramo, aho ababyitabira bambara uko bishakiye, kuri ubu ikijyanye n’imyambarire ikwiye mu ruhame cyitaweho.

Ku muryango, hari abagiye basubizwa inyuma kubera uburyo bari bambaye, basabwa kujya guhindura kugira ngo bemererwe kwinjira.

18:00: Abitabiriye igitaramo batangiye kugera aho kibera

Bamwe mu bitabiriye igitaramo Diamond Platnumz agiye gukorera i Kigali batangiye kugera kuri BK Arena guhera Saa Cyenda, ariko ntibahita binjira aho kibera muri Parking yayo kuko ahubwo babanzaga mu ya Stade Amahoro.

Ahagana Saa Kumi n’Ebyiri ni bwo batangiye kwinjira, nyuma y’uko bamwe mu baza gufasha abahanzi bari bamaze gusuzuma ibyuma bakoresha.

Amafoto: Kwizera Remy Moses & Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages

Article (255094) Re-process this page