00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Humble Jizzo yasabye anakwa Amy Blauman mu birori binogeye ijisho (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 November 2018 saa 03:49
Yasuwe :

Umuhanzi Manzi James [Humble Jizzo] yasabye anakwa umukunzi we ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Amy Blauman mu birori byabanjirije guhamya isezerano ry’urukundo rwabo imbere y’Imana.

Kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2018, nibwo Humble Jizzo yasabye anakwa umukunzi we, Amy Blauman mu birori byabereye ahitwa Hakuna Matata Lodge and Restaurant ari naho imiryango yombi imaze iminsi.

Humble Jizzo yasohotse agaragiwe na Mighty Popo uyobora ishuri rya muzika riri i Muhanga, Nizzo baririmbana, Riderman w’inshuti ye ya hafi na murumuna we uzwi ku izina rya Famous.

Yasabiwe n’abasaza b’inzobere mu misango y’ubukwe banyuzagamo bagatera urwenya rwa Kinyarwanda rumenyerewe muri ibi birori.

Humble Jizzo na Blauman bagiye kumara imyaka itatu bakundana. Urukundo rwabo rwatangiye gututumba ubwo bahuriraga muri Nigeria Urban Boyz yitabiriye iserukiramuco rya Gidi Culture mu 2015.
Tariki 14 Gashyantare 2017, ku munsi w’abakundana, Humble yatunguye Blauman amwambika impeta y’urukundo amusaba ko bazabana akaramata, undi ntiyazuyaza arabyemera.

Urukundo rwabo rwakomeje kwiyongera kugeza aho mu Ukuboza uwo mwaka uyu muhanzi yafashe umwanzuro wo kujyana n’uyu munyamerikakazi kumwereka abavandimwe n’inshuti n’imiryango ku ivuko rye mu Karere ka Nyagatare.

Ubu bafitanye umwana w’umukobwa witwa Ariela Manzi wavukiye mu bitaro bya Confluence Health Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Wenatchee muri Leta ya Washington, ku wa 23 Mutarama 2018.

Kanda hano urebe uburyo aho ubu bukwe bwabereye hateguye

Amy Blauman ari kumwe n'abamuherekeje barimo musaza we
Bari bafite akanyamuneza ku maso
Humble Jizzo n'abari bamuherekeje ubwo bari bagiye gusaba umugeni
Blauman na musaza we bari bizihiwe n'ibirori
Nizzo ururimbana na Humble muri Urban Boyz nawe yari mu bamwambariye
Imbere y'imiryango yombi, bahamije urwo bakundana
Famous, murumuna wa Humble Jizzo nawe yari umwe mu bamwambariye
Humble Jizzo yari afite akanyamuneza ku maso
Mighty Popo niwe wari umubyeyi wa batisimu (Parrain) wa Humble Jizzo
Riderman yari yabukereye
Se wa Blauman afata ifoto y'urwibutso n'abana be

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages