Kuba G-Bruce ari umwe mu bahanzi bazwi kandi bamaze igihe mu muziki nyarwanda ntibyakanze abagize akanama nkemurampaka kumubwira ko imiririmbire ye n’ijwi rye atari ibyo kujya guhangana mu irushanwa rya Tusker Project Fame.
Mu minsi ishize IGIHE twari twabatangarije ko kuwa Gatandatu no ku Cyumweru, ubwo hatorwaga abantu biyumvamo impano zo kuririmba bajya mu marushanwa ya Tusker Project Fame 6 hari hagaragayemo abahanzi basanzwe bazwi mu Rwanda ari bo Elion Victory, Patrick Nyamitari, Peace, G-Bruce, Ricky Password, Babla, Teta, Vava na Cubaka Justin.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko muri abo bahanzi abaje ku rutonde rw’abahanzi icumi bazatorwamo abazajya muri Kenya harimo Elion Victory Patrick Nyamitari na Peace.
IGIHE twamenye ko uyu muhanzi atagaragaye mu bujuje impapuro z’abemerewe gukomeza. Mu kiganiro ahereruka kugirana na IGIHE, G-Bruce yavuze ko muri iyi minsi agiye kuba ahuguye mu gukorana na Ciney avuga ko asanzwe afasha mu gukora ibihangano no kumuyobora mu miririmbire.
Amakuru agoye kwemeza yo avuga ko uretse G-Bruce, Teta, Cubaka Justin na Vava nabo ku munsi wa kabiri w’irushanwa (ku Cyumweru) bangiwe gukomeza muri aya marushanwa ya TPF6.
Abagize akanama nkemurampaka bangiwe kugira icyo batangaza kuri aya makuru.
Ku baba baracikanywe n’amahirwe bashobora kujya mu marushanwa yo kujonjora mu bihugu bya Tanzaniya, Kenya, Uganda na Sudani y’Amajyepfo bizaba ku matariki ya 24 na 25 Kanama 2013.
Mu minsi iri imbere IGIHE tuzabagezaho urutonde rw’abahanzi bazakomeza.



















TANGA IGITEKEREZO