00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi Elion Victory, Patrick Nyamitari, Peace na G-Bruce bitabiriye amarushanwa ya Tusker

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 17 August 2013 saa 01:48
Yasuwe :

Ubwo hatangizwaga amarushanwa ya Tusker Project Fame 6 mu Rwanda, hagaragayemo bamwe mu bahanzi bazwi hano mu Rwanda ari bo Elion Victory, Patrick Nyamitari, Peace na G-Bruce.
Aba bahanzi bose bahawe agapapuro kabemerera kugaruka kuri Sports View Hotel kuri iki Cyumweru ngo abatsinze bose batorwemo abazaserukira u Rwanda muri Kenya.
Nyamitari aganira na Richard Irakoze wa IGIHE:
Aba bahanzi bose Elion Victory, Patrick Nyamitari, Peace na G-Bruce bahuriye ku kuba bakunze kuvugwaho ko (…)

Ubwo hatangizwaga amarushanwa ya Tusker Project Fame 6 mu Rwanda, hagaragayemo bamwe mu bahanzi bazwi hano mu Rwanda ari bo Elion Victory, Patrick Nyamitari, Peace na G-Bruce.

Aba bahanzi bose bahawe agapapuro kabemerera kugaruka kuri Sports View Hotel kuri iki Cyumweru ngo abatsinze bose batorwemo abazaserukira u Rwanda muri Kenya.

Bagisohoka mu cyumba cyaberagamo amarushanwa bsihimiye gutsinda intambwe ya mbere
Elion Victory, Peace na Patrick Nyamitari
Ku munsi wambere w'ijonjora, G-Bruce yemerewe gukomeza ahabwa urupapuro rumwemerera kugaruka kurushanwa mu bazatoranywamo abajya muri Tusker Project Fame 6

Nyamitari aganira na Richard Irakoze wa IGIHE:

Aba bahanzi bose Elion Victory, Patrick Nyamitari, Peace na G-Bruce bahuriye ku kuba bakunze kuvugwaho ko ari abahanga kandi bafite impano ariko bakabura amahirwe yo kumenyekana cyane no kwamamara mu muziki wabo.

Mu kiganiro bagiranye na IGIHE, bavuze ko bizeye gukomeza bakazagera kure muri aya marushanwa.

Bavuze kandi ko nta mbogamizi y’uko bari basanzwe ari abahanzi kandi bazwi mu muziki w’u Rwanda.

Elion Victory aganira na Richard Irakoze wa IGIHE:

Elion Victory yari yitwaje gitari ye, kimwe mu bikoresho bya muzika azi gucurangana ubuhanga

Aganira na IGIHE, Nyamitali yagize ati “abashinzwe Tusker babidusobanuriye, ikibazo wenda ni nk’uko waba warakoze indirimbo zikamenyekana muri Afurika y’i Burasirazuba, naho ubundi indirimbo zawe n’iyo zaba zamenyekaniye ino aha uba ukiri umuhanzi w’imbere mu gihugu; ubu ni nk’aho umuntu agitangira bundi bushya”.

Elion Victory we yamwunganiye agira ati “Nta mpungenge mfite kuko mbere y’uko mbijyamo nabanje gukora ubushakashatsi barambwira ngo ushobora kuza niyo mpamvu naje kugerageza amahirwe yanjye”.

Abahawe uru rupapuro bemerewe kugaruka kuri iki Cyumweru bagatorwamo abazaserukira u Rwanda

Abitabiriye aya marushanwa bararenga 30. Kuri iki Cyumweru abahawe urupapuro ko batsinze bose bazagaruka batorwemo abazajya muri Kenya.

Hari bamwe bitabiriye aya marushanwa hano mu Rwanda bo muri Uganda bari basanzwe bari mu Rwanda, ariko biyandikishije nk’abo mu bindi bihugu byo muri Afurika y’I Burasirazuba.

Uwegukanye umwanya wa mbere muri iri rushanwa ribera muri Kenya ahabwa miliyoni zirenga 35 z’Amanyarwanda.

Mu bandi bitabiriye iri rushanwa kandi bemerewe gukomeza harimo uyu Vava; yamenyekanye nk'umunyamakuru kuri Radio 10, akaba anazwiho ubuhanga bwo kuririmba indirimbo z'abandi bahanzi (Karaoke) ukazumva mu mwimerere wazo

Abanyarwanda bagiye bitabira aya marushanwa bagiye bagiriramo amahirwe kandi baserukira u Rwanda neza; harimo Alpha Rwirangira, Gabiro, Teta, Gaelle Atete n’abandi.

Mu kujonjora abari bagize akanama nkemurampaka ni Nirere Shanel, Ian Mbuga na Aline Gahongayire.

Kuri iki Cyumweru IGIHE tuzabatangariza urutonde rw’abazakomeza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages