Ange Didier Huon wamamaye nka DJ Arafat yitabye Imana ku wa 11 Kanama 2019 azize impanuka, aho yagonganye n’imodoka y’umunyamakuru wo muri iki gihugu ubwo we yari atwaye moto.
Urupfu rwe rwababaje cyane abaturage bo muri Côte d’Ivoire n’abandi bo mu bihugu bitandukanye bamufataga nk’umwami w’injyana ya Coupé-Décalé.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki 30 Kanama 2019, abaturage babarirwa mu bihumbi bahuriye mu Murwa Mukuru Abidjan, muri stade yitwa Félix Houphouët Boigny yakira abantu ibihumbi 35 mu gitaramo cyo kumusezeraho bwa nyuma.
Iki gitaramo cyitabiriwe na Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara, n’abahanzi bakomeye muri Afurika barimo Fally Ipupa, Sidiki Diabaté, Koffi Olomide n’abandi benshi.
Umurambo wa DJ Arafat wagejejwe muri stade usezerwaho bwa nyuma, ubundi ujya gushyingurwa. Byari amarira gusa ku bafana bari bambaye imyenda iriho amafoto ye mu kugaragaza urukundo bari bamufitiye.
Igitaramo cyo gusezera kuri DJ Arafat cyabaye nyuma y’aho abantu benshi basabye leta ko yatanga Stade ya Félix Houphouët Boigny kugira ngo kiberemo.
Leta kandi yemeye gutanga ibihumbi $250 yo gutegura iki gikorwa yiyemeza no kwishyura ibizakoreshwa byose mu muhango wo gushyingura.
Injyana ya coupé-décalé yitiriwe DJ Arafat yatangiriye muri Côte d’Ivoire mu 2000 ubwo hari intambara muri iki gihugu, ikaba yaraje mu buryo bwo kwerekana ko urubyiruko rwari rukeneye kwishima nubwo igihugu cyari mu bibazo.
DJ Arafat yishwe na moto mu gihe ari cyo kinyabiziga yakundaga cyane dore ko yanazikoreshaga mu mashusho y’indirimbo ze nyinshi zirimo n’iyo yise “Moto Moto” yasohoye muri Gicurasi.
Yitabye Imana amaze gukora album 11 mu myaka 15 yari amaze akora umuziki. Mu 2016 na 2017 yahembwe nk’umuhanzi w’umwaka muri Coupé-Decalé Awards.
Uyu muhanzi washyinguwe aheruka gushyirwa ku rutonde rw’abahanzi bahataniye ibihembo bya All Africa Music Awards [AFRIMA] mu cyiciro cy’abakomoka muri Afurika y’Iburengerazuba muri uyu mwaka.
DJ Arafat ari ku rutonde rw’abahanzi bahatanira igihembo cy’uwitwaye neza mu bakorera umuziki muri Afurika y’Iburengerazuba aho ahanganye na Burna Boy, Davido, Kizz Daniel, Wizkid, King Promise, Salif Keita, Shatta Wale na Mamadou Sidiki Diabaté.
– Reba uko umuhango wo gusezera DJ Arafat wagenze













TANGA IGITEKEREZO