Ni impanuka yabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru saa tanu n’iminota icumi, aho uyu muhanzi yari atwaye moto akagongana n’imodoka y’umunyamakuru wo muri icyo gihugu ukora kuri Radio Côte d’Ivoire.
Uyu muhanzi we n’uyu munyamakuru nyuma y’iyi mpanuka bahise bajyanwa kwa muganga ariko ku bw’amahirwe make DJ Arafat wari wakomeretse cyane aza gupfa kuri uyu wa Mbere mu gihe umunyamakuru we akiri gukurikiranwa n’abaganga ariko akaba atanga icyizere cy’uko aza kumera neza akava mu bitaro.
Iyi mpanuka yabaye ubwo DJ Arafat n’itsinda ry’inshuti ze bafataga moto bakerekeza mu Mujyi wa Abidjan kubera umuvuduko mwinshi uyu muhanzi aza gukora impanuka.
Ange Didier Houon wamamaye nka DJ Arafat yari afite imyaka 33. Mbere yo kuba umuhanzi ukomeye DJ Arafat yabanje kuba Umu-DJ wabigize umwuga.
Yavutse kuri Tina Glamour nawe w’umuhanzi ndetse na Houon Pierre witabye Imana. DJ Arafat yari umwe mu bahanzi bafatwa nk’ibyamamare mu bihugu by’abavuga Igifaransa ku Isi yose.
Niwe muhanzi wenyine muri Côte d’Ivoire wabashije guca agahigo akuzuza abarebye indirimbo ye bangana na miliyoni mu gihe kitageze ku munsi, ku ndirimbo ye yise ‘Moto Moto’.
Uyu muhanzi guhera mu 2000 yakoze album nyinshi zirimo ‘Femmes’, ‘Don de Dieu’, ‘Gladiator’, ‘Faison la fête’, ‘Baisboula Areguede’, ‘Chebeler’, ‘Renaissance’ n’izindi.
Reba amashusho yafashwe DJ Arafat akimara gukora impanuka
Reba indirimbo ya DJ Arafat yise ‘Moto Moto’ iri mu zatumye aca agahigo
Yakoranye na DJ Martins indirimbo Touchin Body
Naughty, indirimbo yakoranye na Davido
Maplôrly ni indi ndirimbo z’uyu mugabo zakunzwe cyane



Davido ni umwe mu bahanzi bashenguwe n’urupfu rwa DJ Arafat
😢😢😢 RIP YOROBO I LOVE YOU! ❤️❤️ pic.twitter.com/4rXY07RK1L
— Davido (@iam_Davido) August 12, 2019
Sarkodie na DJ Martins ni bamwe mu bamwifurije iruhuko ridashira
May his soul rest in peace 🙏🏾️ #Life https://t.co/0njqNLx6Tu
— Sarkodie (@sarkodie) August 12, 2019
TANGA IGITEKEREZO