Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Topher yamenyesheje abakunzi be ko iyi album azayisohora ku wa 31 Mutarama 2026 ubwo azaba yizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Iyi album Topher yatangiye kuyirarikira abakunzi be mu 2023.

Ati “Ni album yagiye itinda kuko hari imirimo nari nkiyikoraho, nifuje kuyikora nitonze kuko nagerageje kuyikora ku buryo butandukanye n’izindi nagiye nkora ku buryo abakunzi b’umuziki bazumva umuziki utandukanye n’uwo basanganywe.”

Ubwo yavugaga ku buryo iyi album imeze, mu minsi ishize Topher yagize ati “Ni album nahamya ko maze hafi imyaka icyenda nkoraho kuko hari indirimbo natangiye icyo gihe. Nanjye ubwanjye inteye amatsiko.”

Iyi album nshya ya Christopher izaba igiye hanze nyuma y’iyo yise ‘Habona’ yamurikiye muri Kigali Serena Hotel mu 2013 n’indi yise ‘Ijuru rito’ yamurikiye muri Kigali Convention Centre mu 2017.

Christopher ateganya gusohora album ye ya gatatu ku munsi we w'amavuko
Christopher ateganya gusohora album ye ya gatatu ku munsi we w'amavuko
Christopher agiye gusohora album ye ya gatatu amaze imyaka itatu ateguje
Christopher agiye gusohora album ye ya gatatu amaze imyaka itatu ateguje