Aha hantu ’site’ habiri hazabera ibitaramo bine, buri hamwe hazabera bibiri mu matariki ya 24 na 26 Kamena 2022.
Ibi bitaramo byiswe People’s Concert, bitangajwe nyuma y’ibindi byiswe Kigali People’s Festival bizajya bibera muri Car Free Zone ya Gisimenti n’iyo mu Biryogo.
Ibi bitaramo byo kuri Tapis Rouge i Nyamirambo na Rugende Park byitezwe ko bizahuza abahanzi nka; Riderman, Butera Knowless, Juno Kizigenza, Ariel Wayz, Bushali, Niyo Bosco, Kenny Sol, Okkama, Fireman, Mani Martin, Intore Tuyisenge n’abandi.
Uretse aba bahanzi hazaba harimo kandi n’aba DJs bakomeye nka; DJ Brianne, DJ Bisoso, DJ Ira na DJ Marnaud mu gihe abifuza kwitabira ibi bitaramo bo kwinjira bizaba ari ubuntu.
Ibi bitaramo byose kimwe n’ibindi bikomeje gutegurwa bitaratangwaho amakuru, byitezweho gususurutsa abanya-Kigali ndetse n’abazitabira inama ya CHOGM igiye kubera mu Rwanda kuva ku wa 20 Kamena 2022 irangire ku wa 26 Kamena 2022.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!