Aha yagaragaje ko ashyigikiye uburyo umuraperi Kanye West w’imyaka 45 agaragazamo ibitekerezo bye, n’ubwo aherutse kwamaganwa na benshi ubwo yavugaga ko akunda umudage Adolphe Hitler n’Aba-Nazi.
Mu kiganiro Akon yagiranye na Sky News, yavuze ko ashyigikiye uburenganzira bwo kuvuga bwa Kanye West (Ye), akavuga icyo atekereza mu gihe ashakiye, hatitawe ku wo bishibora guhungabanya.
Yagize ati “Mu byukuri sinemeranya n’ibyo Kanye West yavuze kuri Hitler, icyo mvuga ni uko buri wese afite uburenganzira ku bitekerezo bye, ntabwo twese tugomba kugira ibitekerezo bimwe ku bintu runaka.”
Akon avuga ko “Kudasangira ibitekerezo bituma tutamenyana neza.” Ati “Ndatekereza ko rimwe na rimwe tugomba gufungura ibitekerezo byacu tukumva neza uko ibintu bimeze n’aho bigana.”
Yakomeje agira ati “Njyewe nshyigikiye uburenganzira bwo kwizera ibyo ushaka kwizera, iyo nza kuba ndi uvugana na Kanye nari kumubwira icyo ntemeranya na we n’impamvu ntabyemera, aho guhita mucyaha.”
Uyu muhanzi akaba n’umuyobozi wa Konvict Kulture, avuga ko we yari kubanza kumenya igituma Kanye West yizera ibyo avuga, bakaganira aho guhita amucyaha kuko gusangira ibitekerezo arirwo rufunguzo.
Akon w’imyaka 49 avuga ko ibitekerezo bya Kanye West ntacyo bimuhungabanyaho ku giti cye.
Avuga ko biba byiza iyo abantu basangiye ibitekerezo kuko bituma barushaho kumenyana byimbitse, bakareka gucirana imanza ahubwo bakarebera hamwe uko bafata umwanzuro ku bintu bimwe na bimwe.
Kanye West aherutse guhomba bikomeye ubwo yatakazaga amasezerano y’ubucuruzi yari afitanye n’ibigo bikomeye bitewe n’imvugo ze zafashwe nk’izihembera urwango muri rubanda no gupfobya Jenoside yakorewe Abayahudi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!