Aba bahanzi bageze mu Mujyi wa Sydney nyuma yo gutaramira mu Mijyi nka Brisbane aho bataramiye ku wa 12 Nzeri 2026 mbere y’uko berekeza i Melbourne ku wa 19 Nzeri 2026 kuri ubu bikaba byitezwe bazasoreza ibitaramo byabo i Sydney ku wa 26 Nzeri 2026.
Aba bahanzi bari basanzwe batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamaze iminsi mu bitaramo muri Australie byateguwe na sosiyete yitwa ‘Millennium Investment &Consulting’.
Nadine Shema, uri mu bateguye ibi bitaramo afatanyije n’umugabo we yabwiye IGIHE ko ari igitekerezo bise ‘African Gospel Echoes’ kigamije guhuza Abanyafurika n’inshuti zabo binyuze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Byitezwe ko Richard Ngendahayo azava muri ibi bitaramo atangira imyiteguro y’icyo agomba gukorera mu Rwanda mu Ugushyingo 2026.
Ni umuhanzi wamamaye mu ndirimbo nka "Yambaye Icyubahiro", "Mbwira Ibyo Ushaka", "Ibuka", "Gusimba Umwonga", "Si Umuhemu", "Ijwi Rinyongorera", "Sinzakwitesha", "Wemere Ngushime" n’izindi nyinshi.
Umwaka ushize Richard Nick Ngendahayo yakoreye igitaramo cy’amateka muri BK Arena.
Adrien Misigaro na we azwi cyane mu ndirimbo nka "Ntacyo Nzaba", "Niyo Ndirimbo", "Nkwite Nde", "Nkurikira" na "Buri Munsi" ndetse yanakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Meddy, The Ben, Israel Mbonyi na Gentil Misigaro.
















Ibitekerezo 0