Iki gitaramo cyari kuba mu mpera y’umwaka ushize ariko cyaje gusubikwa kubera ikibazo cy’ingendo z’indege zatumye Demarco atagera i Kigali mu gihe cyateguwe.
Mu gihe habura iminsi itatu ngo iki gitaramo kibe , sosiyete ya Diamond League Ent yagiteguye, yatangaje urutonde rw’abahanzi nyarwanda bazafatanya n’uyu muhanzi wakunzwe na benshi binyuze mu ndirimbo ‘Love my life’ mu myaka 11 ishize.
Aba bahanzi barimo Ish Kevin, Ariel Wayz, Bushali, Deejay Pius, Chris Eazy, Kivumbi King, Sintex, Spax, Dee Rugz, BigBang Bishanya, na Davy Ranks .
Iki gitaramo kandi kizahuriramo aba DJs batandukanye barimo Dj Marnaud , DJ Infinity , DJ Tyga, DJ Kagz na Nep Djs.
Iki gitaramo kizaba ku wa 28 Mutarama 2023 muri BK Arena kizayoborwa n’abashyushya rugamba babiri barimo MC Ange na Nario. Kwinjira mu iri iki gitaramo ni 10.000Rwf , 15.000Rwf, 25.000Rwf na VVIP ya 35.000Rwf.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!