00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chorale de Kigali yatanze Noheli ishyitse, yizihiza imyaka 10 ya ‘Christmas Carols (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu, Israel Ishimwe
Kuya 17 December 2023 saa 06:29
Yasuwe :

Ubu baragiye nta yindi ndirimbo baduhaye? Aya ni amagambo yavuzwe n’umwe mu bari bicaye inyuma y’ahateganyijwe ibyicaro by’abanyamakuru ubwo umurishyo wa nyuma usoza Igitaramo cya Chorale de Kigali wari umaze gukomwa.

Ni amagambo yavuze mu kwerekana ko umwanya wo kuryoherwa n’ubwiza bw’umuziki n’indirimbo zaririmbwe n’iyi korali y’amateka muri Kiliziya Gatolika, wamubanye muto.

Chorale de Kigali yateguye igitaramo ‘Christmas Carols Live Concert 2023’ cyahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 imaze ifasha abakunzi b’umuziki wa gihanga kwinjira mu bihe bya Noheli n’Ubunani.

Ku Cyumweru, tariki ya 17 Ukuboza 2023, ni bwo Chorale de Kigali yakoreye igitaramo cy’amateka muri BK Arena, cyitabiriwe n’ababarirwa mu bihumbi by’abakunzi bayo.

Mu gihe yamaze ku rubyiniro yishimiwe by’ikirenga binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo iziri mu ndimi nk’Icyongereza, Ikinyarwanda, Ikilatini n’Icye-Espanyol.

Abacyitabiriye banyuzwe n’umuziki ucuranze bya gihanga ndetse amarangamutima yabo akorwaho nk’uko babyerekanaga nyuma ya buri ndirimbo yose.

Chorale de Kigali yanyuze benshi mu ndirimbo zose ariko yageze ku zirimo “Hakuna Mungu kama wewe”, “UEFA Champions League Anthem”, “Singizwa Nyagasani”, “Niringiye wowe”, “Que ma bouche chante ta louange”, “Tungamira”, “Everything (Amen)”, “Muze mwese dushimire Imana”, “Mary’s by child” na “Ab’ijuru baririmba”.

Kuri benshi iki gitaramo cyabinjije neza mu bihe bya Noheli, umunsi wizihizwaho ivuka rya Yesu/Yezu, tariki ya 25 Ukuboza buri mwaka.

UKO IGITARAMO CYAGENZE UMUNOTA KU WUNDI:

  AMAFOTO: Chorale de Kigali yatanze ibyishimo bishyitse mu gitaramo kinogeye ijisho

  Abitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali bahawe "Chiquitita" nk’akanozanzira

22:43: Igitaramo cya Chorale de Kigali cyashyizweho akadomo haririmbwa indirimbo "Chiquitita" yayoboye izindi mu zasabwe n’abakunzi ba korali ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi ndirimbo iri mu Cyespanyol isobanura “Umwana muto” yahimbwe n’Itsinda rikora Injyana ya Pop ryo muri Suède rizwi nka Abba. Yasohotse bwa mbere muri Mutarama 1979 nk’iya mbere mu zigize album ya gatandatu ryise Voulez-Vous.

Abaririmbyi ba Chorale de Kigali bayiririmbye ni Rosine Mujawimana, Germaine Utembinema na Simbi Ndizihiwe Yvette. Bayisoje, bakomerwa amashyi n’abantu benshi bari muri BK Arena.

Mwakoze kubana natwe mu gitaramo cya Chorale de Kigali. Turabifuriza Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2024.

  Chorale de Kigali yatanze Noheli yuzuye

22:30: Antoine Cardinal Kambanda ni we wasoje igitaramo cya Chorale de Kigali. Mu isengesho rye risoza, yashimye Imana yarinze abaturage n’igihugu cyose.

Ati “Ukomeze utwambutse, tuzagere umwaka utaha. Turagusaba kugira ngo ubutumwa bwa Noheli bw’amahoro, urukundo n’ubuvandimwe, tubwakire kandi tube abahamya barwo hose kugira ngo ingoma yawe y’amahoro igende iganza hose.’’

Cardinal Kambanda yifurije abitabiriye igitaramo Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire. Ati "Noheli Nziza, Chorale de Kigali yadusogongeje n’Umwaka Mushya Muhire wa 2024.’’

Amajwi ya nyuma y’abaririmbyi bose ba Chorale de Kigali yumvikanye ku rubyiniro yari ay’indirimbo “Shimwa Mwami Wacu’’ banyujijemo ubutumwa bwo gushima abitabiriye igitaramo cyabo n’abababaye hafi kugira ngo igitaramo kigende neza.

Mu cyiciro cya nyuma gisoza igitaramo, Chorale de Kigali yaririmbye indirimbo zirimo “UCL Anthem”, “Singizwa Nyagasani”, “Niringiye wowe”, “Que ma bouche chante ta louange”, “Tungamira”, “Everything (Amen)”, “Muze mwese dushimire Imana” na “Hakuna mungu kama wewe”.

  “Muze mwese dushimire Imana” na “Hakuna Mungu kama wewe” zashyize abantu mu mwuka wo kuramya Imana byuzuye

22:17: Indirimbo ebyiri zirimo “Muze mwese dushimire Imana” yahimbwe na Fabien Hagenimana ndetse na “Hakuna Mungu kama wewe” yanditswe na Modest Morgan zahagurukije benshi mu bitabiriye iki igitaramo.

Byageze ku ndirimbo “Hakuna Mungu kama wewe” ivuga ku gukomera kw’Imana, yo yihariye kandi yihagije mu Bumana bwayo, birahinduka. Abaririmbyi ba Chorale de Kigali bayiririmbye mu majwi meza ari na ko banyuzamo imbyino zikurura ijisho z’ubareba. Babikoraga bajyana n’abakunzi babo muri BK Arena mu mujyo umwe.

  AMAFOTO: Abana bahawe impano

Abana baririmba muri Chorale de Kigali, bahaye impano bagenzi babo baje muri iki gitaramo, babifuriza Noheli Nziza.

Aba bana bagiye bazenguruka muri bagenzi babo bakabaha ‘bonbon’.

  Niba ubyizera “VUGA AMEN!]

22:04: Cedric Niyonizeye yayoboye bagenzi be mu ndirimbo “Everything (Amen)” ya Timi Dakolo, Umunya-Nigeria wabonye izuba ku wa 20 Mutarama 1981 ndetse yegukanye igihembo nyamukuru mu Irushanwa Idols West Africa mu 2007.

Abitabiriye igitaramo bafatanyije n’abaririmbyi ba Chorale de Kigali kuririmba amagambo agize indirimbo ye iri mu zakunzwe cyane.

Bagiraga bati
“Everything you put your hand go work amen!
Your name go open doors amen!
You self go be a boss amen!!! amen!!! amen!!!
Everything you put your hand go work amen!”

Yasojwe mu buryo bwishimiwe cyane ndetse abari muri BK Arena bose bakoma amashyi menshi y’urufaya.

- AMAFOTO: Ba nyir’igitaramo ku rubyiniro

  Abaherekeje Chorale de Kigali ngo igitaramo kigende neza

Kugira ngo Chorale de Kigali ibashe gutegura igitaramo kigende neza, ntabwo ari yo ibyishoboza yonyine ahubwo hari abayifasha mu bijyanye n’ubushobozi bwaba ubw’amafaranga, kumenyekanisha igitaramo n’ubundi buryo butandukanye.

Mu baterankunga ba Chorale de Kigali by’umwihariko muri iki gitaramo cya Christmas Carols 2023, harimo Ikigega “RNIT Iterambere Fund’.

RNIT Iterambere Fund ni ikigega Leta yashyizeho mu 2016 mu kwigisha Abanyarwanda kwizigamira ndetse no gushyiraho ikibafasha kwizigamira mu buryo bworoshye.

Iki kigega gifasha abantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo, aho uwizigamira yungukirwa arenga 11% ku mwaka. Umuntu yemerewe kwizigamira nibura 2000 Frw. Cyinjiye mu mikoranire na Chorale de Kigali iri kwitegura igitaramo ariko bikazanakorana na nyuma yacyo.

Perezida wa Chorale de Kigali, Jean Claude Hodari, yavuze ko kuri ubu bamaze gufungura konti muri RNIT Iterambere Fund, aho umuntu ushaka kubatera inkunga yajya kubabikirizamo amafaranga.

Ikigo cy’Ubwishingizi, Sanlam Rwanda, nacyo ni kimwe mu bafasha Chorale de Kigali mu myiteguro y’ibitaramo bya Christmas Carols ndetse by’umwihariko cyakoranye na yo kuva mu 2013.

Sanlam igira ubwishingizi butandukanye burimo ubw’ibinyabiziga, ubw’inkongi, ubw’ingendo, ubw’impanuka ku matsinda y’abantu cyangwa umuntu ku giti cye, ubwo kwivuza n’ubundi butandukanye ariko ku buvuzi bagakorana n’ibigo aho kuba umuntu ku giti cye cyangwa umuryango.

Mu 2019 ni bwo Sanlam Rwanda yatangiye nyuma yo kugura imigabane yose y’ikigo cy’ubwishingizi cyitwaga SORAS cyafatanyijwe n’icyitwaga Saham byose byakoreraga mu Rwanda.

Iki kigo gifite icyicaro muri Afurika y’Epfo gikorera mu bihugu 34 bya Afurika ndetse mu mwaka ushize Sanlam yihuje n’ikigo cy’ubwishingizi cyo mu Budage cyitwa Allianz, kuri ubu Sanlam Rwanda nayo biturutse kuri Sanlam Group ikaba yitegura gufata izina rishya mu mwaka utaha aho izaba yitwa SanlmAllianz.

Abandi bafatanyabikorwa ba Chorale de Kigali barimo Ikigo cy’Ubukerarugendo cya Savvy Tours and Travel Agency, hakabamo na Sositeye ya Horizon Express Ltd. Hari One Cup, Keystone, Techno Market, BK Arena, Apha Entertainment n’ibitangazamakuru birimo RBA na IGIHE.

Que ma bouche chante ta louange yahagurukije n’iyonka muri BK Arena

21:52: Ni indirimbo iri mu Gifaransa ariko ibihumbi by’abari muri BK Arena bafatanyije na Chorale de Kigali kuyiririmba. Iyi ndirimbo yahimbwe ndetse yandikwa na F. Deboeuf.

Kimwe n’izindi ndirimbo ziri kuririmbwa, abaririmbyi ba Chorale de Kigali basoje kuyiririmba bahabwa amashyi y’urufaya yo kubereka ko babishimiye.

Chorale de Kigali yibukije abakunda ruhago rya joro ry’amakipe y’inkorokoro

21:28: Mu gutangira icyiciro cya nyuma cy’indirimbo yateguye. Chorale de Kigali yaririmbye indirimbo isanzwe yifashishwa mu mikino ihuza amakipe akomeye ku Mugabane w’u Burayi, UEFA Champions League.

Ni indirimbo baririmba neza nk’uko iri mu mwimerere wayo ku buryo utabizi neza wagira ngo hagiye guhita hakurikiraho nk’umukino wa Real Madrid na Bayern Munich.

UEFA Champions League Anthem yahimbwe na Tony Britten mu 1992, icurangwa afatanyije na George Frideric Handel. Iri mu ndimi eshatu arizo Icyongereza, Igifaransa n’Ikidage.

BK Arena yari igiye kuba nto

Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude, yavuze ko bishimiye kuba uko bari bateguye iki gitaramo ari na ko cyagenze. Ati ‘‘Uko twabiteguye ndabona bihura n’uko twabishakaga.’’

Yaboneyeho umwanya wo kwisegura ku bari bategereje kureba iki gitaramo kuri YouTube, yavuze ko bitakunze ku bw’ikoranabuhanga ryabatengushye.

Ati “Ku bantu bari bategereje kubona iki gitaramo biciye mu ikoranabuhanga, ntabwo turagira ikoranabuhanga ku buryo buhagije […] byanze , ikoranabuhanga riragenda rikanga tutabishakaga.”

Hodari kandi yagarutse ku mateka ya Chorale de Kigali, ikorera muri Paruwasi St Michael. Yashimiye abitabiriye iki gitaramo avuga ko ubwo batangiraga abantu bari bake ariko bagenda biyongera.

Ati ‘‘Mwaduhaye ikizamini, mu myaka yashize twajyaga muri ‘salle’ ikaba nto, uyu munsi none twaje hano muri BK Arena, icyo kizamini nacyo ndabona mwagitsinze, mugiye kuduha ikindi kizamini. Aha naho hagiye kuba hato.’’

Yakomeje avuga ko bajya gutangira ibi bitaramo bari bafite intego yo guha Abanyarwanda umuziki ubakora ku mutima.

Ati ‘‘Umuziki abantu baririmba badasimbuka cyane ariko kandi imbamutima zabo zanezerewe cyane. Binahura n’intego yacu, kuko intego yacu ni ‘Amajwi yumvikana neza kugira ngo atere ubugwaneza mu mitima y’abantu’. Nizere ko tuba twabigezeho niba mwabikurikiye.’’

Yakomeje ati ‘‘Iyi myaka yatweretse ko dushobora kuririmba mu Kiliziya ariko n’abatari aba-Gatolika bakanezerwa.’’

Chorale de Kigali itegerejwe mu cyiciro cya nyuma cy’indirimbo 10

21:28: Mu gice cya nyuma cy’igitaramo cya Chorale de Kigali, itegerejwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Chiquitita" iri mu zasabwe n’abakunzi ba korali, ifatwa nk’ikirango cya UEFA Champions League, "Hakuna mungu kama wewe" n’izindi.

21:15: Chorale de Kigali yageze ku ndirimbo “Mary’s by child” yanditswe Boney M. Baririmbaga bose hamwe mu magambo bagira bati “Mary’s boy child, Jesus Christ, was born on Christmas Day, and man will live for evermore, because of Christmas Day.’’

- AMAFOTO: BK Arena yuzuye!

  Igitaramo cya Chorale de Kigali ni igisobanuro cya Noheli mbere ya Noheli

21:15: Chorale de Kigali yageze ku ndirimbo “Mary’s by child” yanditswe Boney M. Baririmbaga bose hamwe mu magambo bagira bati “Mary’s boy child, Jesus Christ, was born on Christmas Day, and man will live for evermore, because of Christmas Day.’’

Kuri iyi ndirimbo, ibihumbi by’abari muri BK Arena bacanye amatoroshi ya telefoni zabo, abandi barahaguruka bafatanya kuririmba ubona ko bizihiwe cyane.

Yayisoje, ihabwa amashyi menshi y’urufaya ndetse n’impundu zishimangira ko abayiteze amatwi banyuzwe n’indirimbo iri kubasangiza.

  Chorale de Kigali ni mudatenguha

Abitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali bamaze kunyurwa ndetse ibihamya byabyo birahari. Bari kuyiherekeza mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo izivuga ku kuvuka k’Umwami Yezu.

Yageze ku ndirimbo yitwa “Ab’ijuru baririmba” yanditswe na Isaac Gatashya na Dieudonné Murengezi, bihindura isura.

Iyi ndirimbo yishimwe cyane ndetse benshi bafatanya kuririmba bagira bati “Ab’Ijuru baririmba, havutse Umwana w’Imana.’’

  Abana bato bahawe impano

20:53: Abana bato bahuriye muri Chorale de Kigali bahaye bagenzi babo impano muri iki gitaramo. Impano ntigombera ubunini ahubwo umutima mwiza uyitanganye ni wo w’ingenzi.

Abana bato bari kumwe n’ababyeyi babo bagiye bahabwa impano za ‘bonbon’ yo ku gati nk’ikimenyetso kibereka ko bari kumwe muri iki gihe cy’iminsi mikuru yabagenewe cyane cyane uwa Noheli, wizihizwaho ivuka rya Yezu.

  Chorale de Kigali yasubiye ku rubyiniro mu cyiciro cya kabiri

20:50: Abaririmbyi ba Chorale de Kigali bongeye kugera ku rubyiniro, babanjirijwe n’abacuranzi b’ibicurangisho bitandukanye birimo piano, saxophone, violin n’ibindi bicurangisho.

Ni icyiciro bagiye kuririmbamo indirimbo umunani ziganisha ku bihozo bya Noheli. Zirimo "Jesu, Joy of man’s desiring", "O Chrisymas tree", Ding dong merrily on high", "Ab’ijuru baririmba", "O Come all ye faithful", Noheli Umwana w’Umwami yavutse", "Mary’s by Child" na "Bound for the promised land".

  Abana ba Chorale de Kigali beretswe urukundo rudasanzwe

Mu gihe bamaze ku rubyiniro, abana bato ba Chorale de Kigali beretswe urukundo mu ndirimbo zose baririmbye. Bashimishije abitabiriye igitaramo binyuze mu majwi yabo y’umwimerere ndetse n’uburyo banyuzagamo bakanyeganyega mu buryo bubereye ijisho.

Bageze ku ndirimbo nka “Twige Muzika”, “La Conta” na “Colombe ivre” bafatanya na benshi kuziririmba ndetse bamwe barahaguruka mu kubereka ko babari inyuma.

  Jingle bells yakoze ku marangamutima ya benshi

Igitaramo cy’Uduhozo twa Noheli, kiba ari umwihariko wo gufasha abantu kwizihiza Noheli, aho abemera baba bahimbaza Ivuka rya Yezu.

Abana bato ba Chorale de Kigali, baririmbye indirimbo ‘Jingle bells’ ikunze kwifashishwa mu gihe cyo kwizihiza Noheli. Ni indirimbo yahimbwe na James Lord Pierpont mu myaka ya 1857.

Iyi ndirimbo yakoze ku marangamutima y’abitabiriye iki gitaramo, bafatanya n’aba bana kuyiririmba, ari nako bagaragariza aba bana urukundo babakomera amashyi.

Ni abana bayiririmbanye ubuhanga buhanitse cyane ko baba baririmba mu manota bize neza.

Indi ndirimbo yakoze ku mitima y’abitabiriye iki gitaramo ni iyitwa ‘You raise me up’. Yasohotse bwa mbere mu 2003 na Josh Groban uba ashima Imana ko yamuhagurukije, ikamwongerera imbaraga mu gihe yari yananiwe.

  Hatanzwe ubutumwa bwo #KunywaLess

Mbere y’uko korali y’abana ba Chorale de Kigali, batangira kuririmba, Visi Perezida wa Mbere wayo, Bigango Valentin, yabanje kuvuga indirimbo eshanu bagiye kwifashisha zirimo “Jingle Bells”, “Twige Muzika”, “La Conta”, “You raise me up” na “Colombe ivre”.

Yageze kuri “Colombe ivre”, Bigango yavuze ko yishimiye kuvuga kuri iyi ndirimbo by’umwihariko imbere ya Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana.

Ati “Iyi gahunda ijyanye na Gahunda ya #TunyweLess.’’

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guhangana n’ubusinzi by’umwihariko mu rubyiruko kuko bwangiza ahazaza harwo n’ah’igihugu muri rusange.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bwo muri Kamena 2022 bwagaragaje ko igipimo abantu banywaho inzoga mu Rwanda cyavuye kuri 41% mu 2013 kigera kuri 48% mu 2022.

Inkuru wasoma: Ntitwakubaka igihugu ngo twirengagize icyica ubuzima bw’abantu- Madamu Jeannette Kagame

  Christmas Carols imaze kuba igitaramo cya nyamuririma

Kuva mu 2013, Chorale de Kigali itegura ikanakora ibitaramo bya Christmas Carols byo kwinjiza abakunzi babo mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Ni ibitaramo byakomeje kugenda byaguka mu bijyanye n’imitegurire yabyo ndetse n’ubwitabire kuko byatangiye bibera ahantu hato ariko kuri ubu bisigaye byitabirwa n’abakabakaba abantu ibihumbi 10, bajya muri BK Arena.

Visi Perezida wa Mbere wa Chorale de Kigali, Bigango Valentin, yavuze ko uyu mwaka ari umwihariko kubera ko wahujwe no kwizihiza imyaka 10 ya Christmas Carols Concert.

Ati ‘‘Uyu munsi wacu w’igitaramo cya Christmas Carols, cy’Uduhozo twa Noheli, ni umunsi ukomeye muri Chorale de Kigali kubera ko uyu mwaka ari uwa 10 ushize dukora ibitaramo bisa gutya.’’

Bigango yavuze ko nka Chorale de Kigali bishimira uko Abanyarwanda by’umwihariko, Abakiristu bakomeje gushyigikira ibi bitaramo kugeza uyu munsi.

Ati ‘‘Mu kugitegura byamye bigenda bikura none koko murabona ko cyabaye igitaramo nyamuririma, igitaramo kitari icyacu ahubwo igitaramo cyanyu, turi bande bo kukiyitirira urebye ababyeyi, abakecuru n’abana bateraniye hano muri iyi nyubako?’’

  Ba nyiri igitaramo bahageze

Burya koko Noheli ni umunsi w’abana. Usibye kuba bamwe mu babyeyi baserukanye n’abana babo ngo basangire Noheli hakiri kare, Chorale de Kigali ifite abakiri bato batozwa umuziki ndetse bitezweho kuzaba abasimbura b’abaririmbyi bakuru mu bihe biri imbere.

Ni abana biga mu Ishuri rya Sainte Bernadette, aho banatozwa umuzimi w’ubuhanga.

  Chorale de Kigali izaba ikiriho no mu myaka 100 iri imbere

Chorale de Kigali ni imwe mu zifite ibigwi ariko ifite gahunda y’uko mu myaka 100 iri imbere izaba igihari ahanini binyuze mu bakiri bato bayo batangiye gutoza umuki hakiri kare kugira ngo bazakurire muri uwo murongo.

  Chorale de Kigali yasoje icyiciro cya mbere cy’indirimbo zayo

20:08: Chorale de Kigali yaririmbye indirimbo zitandukanye ziganjemo iziri mu rurimi rw’Icyespanyol n’Ikilatini.

Ni icyiciro cyayobowe n’abaririmbyi barimo abafite amajwi meza ya ‘soprano’ nka Rosine Mujawimana na Jessica Fonzi. Abaririmbye Alto ni Germaine Uteminema mu gihe abaririmbyi ba Tenor ari Eric Manishimwe ndetse na Sixte Ambika na Isaac Gatashya baririmba ‘bass’.

Baririmbye bacurangiwe n’abacuranzi Sebastian Dakey, Thierry Ishimwe na Dr. Fabrice Mugisha.

- ANDI MAFOTO Y’IMBERE MURI BK ARENA

- Abandi bayobozi bamaze kugera muri BK Arena

Abarimo Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine ndetse na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin.

Hari kandi Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine n’abandi bari mu bayobozi bamaze kugera muri BK Arena ahari kubera igitaramo cya Christmas Carols.

Ni igitaramo kandi gifite ubwitabire buri hejuru cyane kuko BK Arena kuri ubu yamaze kuzura no hejuru, hamwe hadakunze gukoreshwa mu bitaramo bisanzwe.

Incamake y’amateka ya Chorale de Kigali

Chorale de Kigali ni imwe mu zimaze gushinga imizi mu Rwanda, yakoze amateka muri muzika ikoranye ubuhanga. Ni umuryango udaharanira inyungu, watangiye mu mwaka wa 1966, ubona ubuzima gatozi mu 1987, bwavuguruwe mu 2011.

Ni mukuru w’izindi korali muri Kiliziya Gatolika ndetse kuva mu 1966 yihariye igikundiro kugeza aho yatumirwaga mu birori bikomeye ikaririmba mu byateguwe na Perezidansi byose.

Yatangijwe n’abahanga muri muzika bari barabyize mu Iseminari barimo Mbarushimana Léon, Karangwa Claver, Gatarayiha Jean Nepomuscène, Nkurikiyumukiza Fidèle, Karega Callixte, Paulin Muswahili na Iyamuremye Saulve wahageze ikimara gushingwa.

Mu ntangiriro Chorale de Kigali yari igizwe n’abagabo gusa, kugeza mu mwaka wa 1987, ubwo abari n’abategarugori ba mbere bemererwaga kuyinjiramo.

Kubera uburyo abahanzi bayo bahimbanaga ubuhanga ndetse n’abaririmbyi bayo bakaririmba mu buryo bwizihira ababumva, yagiye isabwa n’ibigo ndetse n’izindi nzego za Leta guhimba no kuririmba indirimbo zibirata ibigwi.

Ni muri urwo rwego Chorale de Kigali yakunze kugaragara mu bikorwa byinshi birimo kwitabira misa zo kwizihiza bimwe mu bikorwa byaranze amateka y’igihugu, nk’umunsi mukuru w’ubwigenge, uw’umurimo, uw’abarezi n’indi.

Chorale de Kigali kandi yizihije Yubile ya Musenyeri Aloys Bigirumwami yabaye ku wa 3 Kamena 1978 ubwo yizihizaga imyaka 50 y’ubupadiri na 25 y’ubusenyeri.

Chorale de Kigali ni yo yaririmbye ubwo Papa yasuraga mu Rwanda

Kubera ubuhangange bwa Chorale de Kigali kandi Inama y’Abepisikopi mu Rwanda yayihisemo kugira ngo yizihize Misa yayobowe na Papa Yohani Pawulo wa Kabiri ubwo yasuraga u Rwanda.

Ni Misa yabereye i Nyandungu [ubu ni muri Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu (Nyandungu Eco Park-NEP)] ku wa 10 Nzeri 1990 yitabirwa n’abantu barenze miliyoni.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Chorale de Kigali yarahungabanye nk’indi miryango yose yari mu gihugu. Yabuze benshi mu baririmbyi bayo bazize Jenoside, abandi na bo barahunga, bake mu bari basigaye baje kwisuganya, bongera kubyutsa umuryango n’ubwo bitari byoroshye, ariko babasha kuwusubiza ku murongo, Chorale de Kigali yongera isubira ku isonga ry’amakorali ari mu Rwanda.

Ibibazo binyuranye byagiye bivuka muri Chorale de Kigali ntibyayiciye intege. Yarakomeje itera imbere none ubu igeze ku rwego rushimishije.

- Ku mbuga nkoranyambaga nabo barimo kumenya ibiri kubera muri BK Arena

Muri ibi bihe Isi yabaye Umudugudu, bisaba kuba ufite telefone igezweho [Smartphone] ndetse na Internet kugira ngo ubashe gukurikira ibiri kubera muri BK Arena wibereye i Miami, aho Bruce Melodie yaraye akoreye igitaramo.

By’umwihariko Ikinyamakuru IGIHE, kirimo kubagezaho mu buryo bwa ‘LIVE’ imigendekere y’iki gitaramo binyuze ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, X [yahoze ari Twitter], na Instagram.

Ku muntu ukurikirana imbuga nkoranyambaga za IGIHE , hari kunyuzwamo amafoto agaragaza uko iki gitaramo kirimo kugenda umunota ku munota.

Ku rundi ruhande ariko, ku bakoresha urubuga rwa X [rwahoze ari Twitter], abari muri BK Arena barimo kugenda bashyiraho amashusho n’amafoto agaragaza ibihe by’ingenzi ahanini bitewe n’uko barimo kuba banyuzwe n’ubuhanga bw’abaririmbyi ba Chorale de Kigali.

Chorale de Kigali yaserukanye umuzingo wihariye ugendanye n’ibihe by’iminsi mikuru

Prof Byiringiro Claude wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuvuzi n’Ibijyanye n’Imiti ni we wari uyoboye igitaramo cya mbere cya “Christmas Carols’’ mu 2013, yavuze ko bishimira intambwe bateye muri icyo gihe cyose gishize.

Yavuze ko rwabaye urugendo rwiza, rushimishije kandi barukuyemo ubumenyi bwisumbuyeho.

Yagize ati “Muri ibi bihe twitegura iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, twabateguriye umuzingo w’indirimbo witwa “Mesaya”.

Wahimbwe n’Umudage George F. Handel ndetse ukubiyemo ubutumwa bw’ubuhanuzi ku buzima bwa Yesu Kirisitu.

Ati “Igice cya mbere kibanda ku buhanuzi n’ivuka rya Yesu Kirisitu, muragisangamo amagambo mwagiye mumenya arimo agira ati “Muhumurize umuryango wanjye.’’

Yateguje ko mu muzingo baririmba hagenda hungikanywa n’ibice birimo ibiririmbwa na korali yose ndetse n’iby’abantu ku giti cyabo.

Yakomeje ati “Ni umuzingo wakunzwe n’abantu bose ku buryo ubonwa nk’igihangano cy’ibihe byose.’’

Ati “Twarawitoje, turabatumira namwe ngo tuwugendanemo.’’

Byashyushye bigitangira!

19:02: Chorale de Kigali yasoje igice cya mbere cyagereranyijwe no gukora imyitozo cyangwa kwishyushya. Yakiririmbyemo indirimbo zirimo “Ave Maria”, “Usa n’izuba” na “Ibisiza n’Imisozi”. Buri ndirimbo iri gusozwa, igahabwa amashyi y’urufaya.

- AMAFOTO y’abaririmbyi ba Chorale de Kigali ku rubyiniro

Chorale de Kigali ni uku yaserutse yambaye ubwo yageraga ku rubyiniro
Igice cya mbere cy'indirimbo zayo yakiririmbye muri BK Arena hataruzura neza ariko abantu bagiye biyongera mu bice byose
Chorale de Kigali ifite abacuranzi bafite ubuhanga buri ku rwego ruhanitse
Chorale de Kigali yatangiye igizwe n’abagabo gusa kugeza mu 1987 ubwo abari n’abategarugori ba mbere binjiragamo

BK Arena iri hafi gusendera

18:53: Chorale de Kigali yatangiye kuririmba mu gihe abitabiriye igitaramo cyayo bakomeje kwinjira ku bwinshi. Kugeza ubu hari benshi bamaze kugera muri BK Arena ariko hanze haracyari imirongo miremire y’abategereje kwinjira.

- Cardinal Kambanda yatangije igitaramo

Mu isengesho rifungura igitaramo cya Christmas Carols, Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yifashishije amagambo aboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Luka, agaruka by’umwihariko ku ivuka rya Yezu.

Yasomye muri Luka 2:1 hagira hati "Ni uko muri iyo minsi itegeko riva kwa Kayisari Awugusito, ngo abo mu bihugu bye bose bandikwe. 2. Uko ni ko kwandikwa kwa mbere, kwabayeho Kureniyo ategeka i Siriya. 3. Bose bajya kwiyandikisha, umuntu wese ajya mu mudugudu w’iwabo. 4.Yosefu na we ava i Galilaya mu Mudugudu w’i Nazareti, ajya i Yudaya mu Mudugudu wa Dawidi witwa i Betelehemu, kuko yari uwo mu nzu ya Dawidi no mu muryango we, 5. ajya kwiyandikishanya na Mariya, uwo yasabye wari utwite. 6. Bakiri iyo igihe cye cyo kubyara kirasohora, 7. abyara umuhungu w’imfura amworosa imyenda y’impinja, amuryamisha mu muvure w’inka kuko bari babuze umwanya mu icumbi.’’

Cardinal Kambanda yavuze ko Noheli ari impamvu y’ibyishimo bikomeye kuko ari inkuru nziza y’umukiza "wavukiye kudukiza ibitubuza amahoro indunduro yacu ikaba urupfu".

Ati ‘‘Ni yo mpamvu Chorale de Kigali ifata umwanya nk’uyu ikadutegurira igitaramo nk’iki kandi natwe tukacyitabira kugira ngo tubashimire cyane.’’

Cardinal Kambanda yagarutse ku nkuru ya Yezu wavukiye mu kiraro cy’inka.

Cardinal Kambanda yifashishije inkuru y'ivuka rya Yezu mu guha ikaze abitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali
Antoine Cardinal Kambanda ni we watangije igitaramo cya Chorale de Kigali binyuze mu isengesho
Chorale de Kigali iri zikunzwe cyane muri Kiliziya Gatolika ndetse no mu bafite indi myemerere itandukanye n'iy'aho ibarizwa

18:30: Chorale de Kigali yatangiye igice wakwita icy’imyitozo aho yatangiye kuririmba ihereye ku ndirimbo "Ave Maria" yanditswe na Schubert.

AMAFOTO y’abantu benshi barimo kwinjira muri BK Arena

18:15: Isaha ni isaha kuri Chorale de Kigali!

Nk’uko bisanzwe, ibitaramo bya Chorale de Kigali bikunze kurangwa n’ubwitabire bwo hejuru ndetse bikagira akarusho ko kuba byubahiriza igihe mu bijyanye n’imigendekere yabyo.

Saa 18:15, abaririmbyi ba Chorale de Kigali bari bamaze kugera ku rubyiniro, aho bamaze kwakirwa na Olivier Maurice Mutuyimana uyoboye iki gitaramo.

18:00: - Abarimo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga bamaze kugera muri BK Arena.

Bimaze kumenyerwa ko igitaramo cya Chorale de Kigali ari kimwe mu byitabirwa n’abayobozi bakuru mu nzego z’igihugu , abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi.

Ku isaha ya Saa Kumi n’Ebyiri zibura iminota mike, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Dr Nsanzabaganwa Monique n’abandi bari bamaze kugera muri BK Arena.

Mu bandi bayobozi bahageze bizinduye harimo Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira , usanzwe uri mu bakunda kwitabira ibitaramo bya Chorale de Kigali n’abandi.

Igitaramo cya Chorale de Kigali cyitabiriwe n'abayobozi bakuru mu nzego za Leta barimo abaminisitiri n'abo mu rwego rw'ubutabera
Chorale de Kigali ni uku yaserutse yambaye ubwo yageraga ku rubyiniro

17:00: Amarembo magari ya BK Arena yafunguwe, abitabiriye igitaramo batangira kwinjira.

Chorale de Kigali igiye gusabana n’abakunzi bayo mu gitaramo ngarukamwaka "Christmas Carols Concert” kibinjiza mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

"Christmas Carols Concert" ni ibitaramo byatangiye gutegurwa mu 2013 n’iyi korali ifite amateka muri Kiliziya Gatolika, bivuze ko icy’uyu mwaka kizaba Chorale de Kigali yizihiza imyaka 10 imaze ibitegura.

Kuri bamwe, iyo bageze muri BK Arena babona umwanya wo gufata udufoto tw'urwibutso
Uba ari umunsi w'akanyamuneza ku bitabira igitaramo cya Chorale de Kigali kibinjiza mu minsi mikuru ya Noheli n'Ubunani
Chorale de Kigali iri muri korali zikundwa na benshi ndetse ubuhanga bwayo ntibushidikanywaho
BK Arena yafunguwe imirongo y'abashaka kwinjira yamaze kugeraho abantu benshi
Abakunzi ba Chorale de Kigali baserutse hakiri kare bagiye mu gitaramo cyayo
Iki gitaramo kiri mu byagutse bihuza abakirisitu bo mu matorero n'amadini atandukanye n'abakunzi b'umuziki w'umwimerere cyabereye muri BK Arena

  Ikaze muri BK Arena ahagiye kubera igitaramo cya Chorale de Kigali

IGIHE iguhaye ikaze mu nzu mberabyombi ya BK Arena, ahagiye kubera igitaramo ngarukamwaka cya Chorale de Kigali gifasha Abanyarwanda n’abakirisitu Gatolika by’umwihariko kwizihiza Iminsi Mikuru ya Noheli n’Umwaka Mushya wa 2024.

Iki gitaramo cya ‘Christmas Carols Live Concert 2023’ cyabaye ku nshuro ya 10, aho abakirisitu benshi bagiye gufatanya n’iyi korali yubatse ibigwi mu kwishimira Ivuka rya Yezu no gusoza umwaka.

Nk’uko bisanzwe, abitabiriye iki gitaramo barimo Abakiririsitu Gatolika baturutse hirya no hino mu gihugu, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi mu ngeri zitandukanye.

Abasangiye ibyishimo na Chorale de Kigali bishyuye 5000 Frw kugira ngo bicare mu myanya isanzwe, naho iy’icyubahiro yishyuriwe ibihumbi 10 Frw mu gihe hari n’abishyuye ibihumbi 25 Frw.

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .