Ni ubutumwa yatanze ku wa Gatanu, tariki ya 15 Ukuboza 2023, mu Ihuriro ry’Urubyiruko ryahuriranye n’ubukangurambaga bwa #TunyweLess.
Iri huriro ryabaye ku nsanganyamatsiko igira iti "Kwigobotora kubatwa n’inzoga.’’ Ryitabiriwe n’urubyiruko rusaga 1000, abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta.
Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko u Rwanda ari bo rwonyine rufite kandi ari bo rushingiyeho gusa ibyo ntibyagerwaho rwarabaswe n’ibiyobyabwenge.
Yagaragaje ko icyorezo cyadutse cyo kunywa inzoga mu bato, bataragira imyaka y’ubukure mu mujyi no mu cyaro, giteye impungenge ndetse cyageze mu bakuru kandi ari bo bakwiye kuba intangarugero.
Ati “Gukumira no kurandura burundu ikibazo cy’inzoga zikabije, ni ukurinda umutekano w’Umunyarwanda, umuryango we bwite ndetse n’umuryango mugari. Ntabwo twakubaka igihugu, ngo twirengagize icyakwica ubuzima bw’abantu.’’
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko imvugo y’uko inzoga atari iy’abato igamije kwimakaza ubufatanye nk’umuryango n’igihugu mu kumva ububi bw’inzoga ku buzima, imitekerereze, imibanire, imibereho, n’iterambere ry’umuryango n’igihugu, bityo tugafata ingamba zo gukumira no kurandura icyo kibazo.
Ati “Indi mpamvu ituma tugaruka kuri ubu bukangurambaga ni uko ingaruka zitaba ku muntu umwe. Zifata mu nguni zose z’ubuzima bw’umuntu. Mujye mwibuka ko hari n’undi mugani uvuga ko ‘inzoga uyikura mu kibindi ikagukura mu bagabo.’’
Yavuze ko umuryango nk’ishingiro ry’u Rwanda bikwiye ko ikibazo kiwugarije gishakirwa umuti urambye.
Ati “Tugomba gushyira hamwe kugira ngo twumve neza ingaruka zo kubatwa n’inzoga, tukumva neza isoko y’ikibazo duhereye mu mizi yacyo, kugira ngo tuvugutire hamwe umuti ukora kandi ukiza iki cyorezo. Buri wese abera ijisho mugenzi we.’’
“Intera iki kibazo cy’inzoga kimaze kugeraho iteye impungenge, kandi byaba ari igihombo gikomeye ku gihugu, kuzagera ahantu twisanga tutakigira “gihana na gihanura” ntawe ubwira undi ati “Sigaho!”
Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko guhanurana mu gihe babona hari abarenze imbibi.
Yijeje ko ku bufatanye bwa Leta n’abikorera bazakomeza gushakira iki kibazo umuti urambye.

– Inzoga ni isubyo ku iterambere ry’igihugu
Ihuriro ry’Urubyiruko ryatangiwemo ikiganiro cyagarutse ku ngaruka ziterwa no kunywa inzoga zikabije n’icyafasha kwirinda kuba imbata yazo. Cyatanzwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera; Alain Nshimiyimana washinze Umuryango Save Life Foundation n’Inzobere mu by’Imitekerereze, Chantal Mudahogora.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yagaragaje ko inzoga ari mbi kuko yangiza ibice byose by’umubiri w’umuntu.
Ati “Inzoga yangiza igice cy’ubwonko gifasha umuntu gutekereza neza no gufata ibyemezo ndetse n’ikigenga amarangamutima. Inzoga zitera indwara zirimo umuvuduko w’amaraso, umwijima, impyiko ndetse zonona ingingo nyinshi z’umubiri icyarimwe.’’

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, CG Felix Namuhoranye, yavuze ko #TunyweLess yatangiye gutanga umusaruro.
Yagize ati “Ubukangurambaga bwa Tunywe Less buzatanga imbaraga zikomeye n’umusaruro, bunarokore igisekuru cy’ahazaza kuko kigomba kuba kigizwe n’urubyiruko rutari abasinzi cyangwa rufite ubwenge bwayobye.”
Yavuze ko u Rwanda ruzatera imbere kubera rufite abaturage batekanye kandi batari abasinzi. Ati “Ubuyobozi burashaka umuturage utekanye, umusinzi ntatekanye n’umuryango we ntutekanye.’’

Kimwe mu byitezweho gufasha urubyiruko rwabaswe n’inzoga kuzireka ni ukwifashisha abaziretse bakabasangiza urugendo rwo kuzigobotora.
Alain Nshimiyimana wiyemeje gufasha urubyiruko kuva mu bubata bw’ibiyobyabwenge abinyujije mu Muryango yise Save Life Foundation, yavuze yafashe icyo cyemezo mu guhanura ababikoresha no kubereka ko babireka.
Uyu musore w’imyaka 26 yavuze ko ikigare cyamukururiye kunywa inzoga zatumye afungwa inshuro enye, aba umutwaro ku muryango n’igihugu.
Ati "Nta kintu nari nsigaranye, uretse amadeni no guteka imitwe ku bo twiganye. Byari byarabaye bibi cyane. Nagiye kwa muganga, marayo amezi ane bamvura inzoga.’’

Umuhanga mu by’Imitekerereze, Chantal Mudahogora, yagaragaje ko kubatwa n’inzoga bigenda bivamo no kwiheba kuko bitaba byakurikiranywe kare.
Ati “Iyo utangiye kunywa kugira ngo ucecekeshe amarangamutima, aho uba ufite ikibazo.’’

Leta y’u Rwanda yoroheje uburyo bwo guha ubuvuzi ababaswe n’ibiyobyabwenge kuko ubu kuva ku bigo nderabuzima buhatangirwa.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yabwiye urubyiruko ko igihugu cyabahaye byose, badakwiye kucyitura kwishora mu ngeso mbi. Ati "Ndashimira buri wese ko tugiye kuva hano dufashe ingamba.’’

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yavuze ko ibimenyetso bitatu byerekana umuntu wabaswe na manyinya birimo kumara umwanya muremure atekereza ku kunywa inzoga, kuzinywa cyane no kumara igihe ahanganye n’ingaruka zazo.
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bwo muri Kamena 2022 bwagaragaje ko igipimo abantu banywaho inzoga mu Rwanda cyavuye kuri 41% mu 2013 kigera kuri 48% mu 2022.





























Amafoto: Nezerwa Salomon
Video: Mucyo Jean Régis
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!