Amateka ya Gikirisitu agaragaza ko Noheli yatangiye kwizihizwa ku wa 25 Ukuboza 336 ku Ngoma y'Umwami w’Abaroma witwaga Constantine, ari na we wabaye uwa mbere wemeye kuyoboka ubukirisitu.
Kuva icyo gihe, tariki 25 Ukuboza ifatwa nk'umunsi udasanzwe ku bakirisitu kuko ari bwo bibuka bakanizihiza ivuka rya Yezu/Yesu, umucunguzi w’abantu.
Ijambo Noheli rikomoka ku ry’Igifaransa “Noël”, naryo ryakomotse mu Kilatini “Natalis” bivuze “umunsi w’amavuko/isabukuru y’amavuko”. Mu Cyongereza Noheli yitwa “Christmas”.
Imyiteguro y’uyu munsi iba ari myinshi mu ngeri zitandukanye, aho usanga mu bigo bya leta n’ibyigenga, amahoteli n’izindi nyubako bateguye ikirugu nk’ikimenyetso cy’uyu munsi wa Noheli.
Guhera ku mugoroba wa tariki 24 Ukuboza 2021, abemera uyu munsi bawinjiramo bajya mu bitaramo byawo biba byateguwe hirya no hino mu madini atandukanye, bikaba akarusho bucyeye bwaho ku munsi nyirizina, aho bizwi ko n’utaherukaga mu rusengero yikubita agashyi akahaboneka.
Kimwe n'umwaka washize, kuri iyi nshuro yizihijwe mu buryo budasanzwe ahanini kubera ko u Rwanda n'Isi muri rusange bigihanganye n'icyorezo cya COVID-19 cyatumye hafatwa ingamba zitandukanye zirimo izikumira abatarikingije kwinjira mu nsengero n'amasaha ntarengwa yo kuba bageze mu ngo zabo.
IGIHE yatembereye mu nsengero zitandukanye kureba uko abakirisitu bizihije Noheli, yaba abo muri Kiliziya Gatolika, ADEPR, Restoration Church n’ahandi, tubakusanyiriza amafoto y’uko byari byifashe.
Antoine Cardinal Kambanda ni we watuye Igitambo cya Misa ya Noheli muri St MichelAbaturarwanda biganjemo abo mu Mujyi wa Kigali bitabiriye ibitaramo bibinjiza muri Noheli ya 2021Imitako ya Noheli yatatswe muri Kiliziya ya St MichelAbateraniye muri Cathedrale ya St Michel bahawe umugisha wa Noheli na Cardinal KambandaNoheli ya 2021, yabaye iya kabiri Musenyeri Kambanda Antoine yizihije kuva agizwe CardinalKu mugoroba wo ku wa 24 Ukuboza 2021, ni bwo ab'ingeri zitandukanye batangiye kuganura ku byishimo bya NoheliMuri ibi bitaramo haririmbwa indirimbo zitandukanye ziganisha ku munsi wizihizwaho ivuka rya Yezu/Yesu KirisituAbitabiriye misa ntibari benshi nk'uko bisanzwe, ahanini kubera ingamba zo guhangana na COVID-19Muri St Michel abakirisitu ba Kiliziya Gatolika bitabiriye Igitambo cya Misa cyayobowe na Antoine Cardinal KambandaNoheli ni umwe mu minsi mikuru yizihizwa cyane n’Abanyarwanda biganjemo abasengera muri Kiliziya Gatolika n'andi madini ya GikirisituUyu munsi ngarukamwaka wizihizwa mu kuzirikana ivuka rya Yesu/YezuMu bice bitandukanye n'amadini anyuranye habayeho amasengesho yo kwitegura NoheliAbasengeye muri ADEPR Nyarugenge na bo bagaburiwe ijambo rivuga ku kuvuka kwa Yesu n'icyo byamariye IsiAbakirisitu basenze ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nko guhana intera no kwambara agapfukamunwaIgitaramo cya Noheli ni ikintu gikomeye ku bakirisituAbayoboke bo muri ADEPR Nyarugenge biteguye kwinjira muri Noheli bari mu rusengeroMuri Evangelical Restoration Church i Masoro na bo bahimbaje Imana mu gitaramo kibinjiza muri NoheliUyu aba ari umwanya mwiza wo kwishimira ivuka rya Yesu Kirisitu
Ibitekerezo 0