00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abemera Gatolika bakomeje kugabanuka mu Rwanda

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 12 January 2012 saa 05:57
Yasuwe :

Umubare w’Abanyarwanda b’abakirisitu Gatolika, ukomeje kugenda ugabanyuka ku buryo bugaragara, nk’uko ubushakashatsi bwa Pew Research Center bubitangaza.
Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 ibaye, Abagatolika mu Rwanda bamaze kugabanyuka ho kane ku ijana, ibyo abashakashatsi basanga bishobora kuba impinduka ikomeye mu myizerere ya Gikirisitu.
Mu mpera y’imyaka ya za 1980, abagatolika bari bagize 63% by’abaturage bose b’u Rwanda, ibintu byatumaga u Rwanda ruba igihugu cya mbere muri (…)

Umubare w’Abanyarwanda b’abakirisitu Gatolika, ukomeje kugenda ugabanyuka ku buryo bugaragara, nk’uko ubushakashatsi bwa Pew Research Center bubitangaza.

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 ibaye, Abagatolika mu Rwanda bamaze kugabanyuka ho kane ku ijana, ibyo abashakashatsi basanga bishobora kuba impinduka ikomeye mu myizerere ya Gikirisitu.

Mu mpera y’imyaka ya za 1980, abagatolika bari bagize 63% by’abaturage bose b’u Rwanda, ibintu byatumaga u Rwanda ruba igihugu cya mbere muri Afurika gifite umubare munini w’Abagatolika.

Muri uyu mwaka ushize wa 2011, abagera kuri 49,5% gusa nibo bari Abagatolika, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika cya Pew Research Center, bwashyizwe ahagaragara mu kwezi kw’Ukuboza 2011 bwabigaragaje.

Uku kugabanuka mu mibare kw’Abagatolika mu Rwanda, kurimo kujyanirana no kwiyongera kw’andi madini cyane cyane ay’Abaporotesitanti bahoze ari bake ariko kuri ubu barabarirwa kuri 37% by’abatuye u Rwanda.

Pew Research Center ikomeza ivuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bibiri bishobora kuzagira ukwiyongera gukomeye kw’Abasilamu muri Afurika, kuko umubare w’Abayisilamu mu Rwanda nawo ukomeje kwiyongera, kandi ibigereranyo bikagaragaza ko uteganya kwiyongeraho 92,8%, ukava kuri 188,000 muri 2010 ukagera ku 363,000 muri 2030.

Mbere ya Jenoside mu Rwanda nta bakirisitu b’Aborutodogisi (Orthodoxe)bahagaragaraga, ariko ubu mu myaka itatu yonyine hamaze kubaho abagera ku gihumbi bahisemo iyo myizerere mishya ya Gikirisitu, nk’uko ubushakashatsi bwa Pew bwiswe “Global Christianity” bubigaragaza.

Ubu bushakashatsi ariko ntibugaragaza cyangwa ngo busobanure impamvu zo kugabanuka kw’abizera Gatolika mu Rwanda.

Nyamara ariko mu kugerageza gusobanura impamvu z’uku kugabanuka mu mibare kw’abakirisitu Gatolika, akanyamakuru “Christianity Today Magazine” kandika ku buzima bwa Gikirisitu, gahuza uku gutakaza abizera n’uruhare Kiliziya Gatolika ikekwa ko yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994

Kuri ubu Kiliziya Gatolika ku isi ifite abayoboke bagera kuri miliyari n’igice kimwe, bihwanye na kimwe cya kabiri cy’abakirisitu bose bo ku isi.

Igihugu cya Brésil nicyo gifite abaturage benshi bayoboka idini Gatolika kurusha ibindi, kuko gifite miliyoni 134.

Muri Afurika, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo niyo ifite umubare munini w’abakirisitu Gatolika, kuko abagera kuri miliyoni 32 ni ukuvuga 47% by’abaturage ba Congo bose, ari Abagatolika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages