00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tour du Rwanda2022: Karadiyo wabaye uwa gatatu ntarava ku izima

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 February 2022 saa 07:14
Yasuwe :

Umunyarwanda Manizabayo Eric ’Karadiyo’ ukinira Benediction Ignite, wabaye uwa gatatu mu gace ka Musanze- Kigali kakinwe kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko agifite icyizere cyo gutsinda nubwo yarushijwe amasegonda atanu na Budiak Anatoli ukinira Terengganu Polygon Cycling Team.

Umunya-Ukraine Budiak Anatoli yegukanye Agace ka Musanze- Kigali, akoresheje amasaha atatu, iminota 35 n’amasegonda 21.

Umunyarwanda Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ ukinira Benediction Ignite, yabaye uwa gatatu arushwa amasegonda atanu n’uyu Munya-Ukraine.

Nyuma yo kugera kuri Kigali Convention Centre ahasorejwe Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2022, Karadiyo yavuze ko yagowe no gukurikira abakinnyi bari imbere mu kilometero cya nyuma.

Yagize ati “Agace k’uyu munsi katugoye cyane. Abakinnyi bari bagiye imbere byananiye kubafata. Uriya Munya- Eritrea [Tesfazion wabaye uwa kabiri] yaje arihuta, nanirwa kubakurikirana.”

Yakomeje avuga ko agifite icyizere cyo gutsinda mu gihe hasigaye uduce tubiri turimo akazerekeza i Gicumbi kagasorezwa ahazwi nka Norvège ku wa Gatandatu n’akandi kazakinirwa mu Mujyi wa Kigali ku Cyumweru.

Ati “Sindava ku izima, ndacyafite icyizere. Ndagerageza ejo cyangwa ku Cyumweru ndebe ko nzatsinda.”

Ku rutonde rusange, Manizabayo Eric ‘Karadiyo’, Umunyarwanda uhagaze neza mu irushanwa ry’uyu mwaka ariko akaba ari uwa 10 ku rutonde rusange, arushwa iminota ibiri n’amasegonda 15 na Natnael Tesfazion wa mbere nyuma y’uduce dutandatu tumaze gukinwa.

Manizabayo Eric 'Karadiyo' ni we Munyarwanda uhagaze neza kurusha abandi muri Tour du Rwanda 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .