Mugisha Moïse ukinira ProTouch yo muri Afurika y’Epfo, ni we wegukanye Agace ka Munani ka Tour du Rwanda 2022, katangirijwe na Perezida Kagame kuri Canal Olympia ku i Rebero.
Yabaye Umunyarwanda wa mbere ubigezeho kuva mu 2019 ubwo iri rushanwa ryazamurirwaga urwego rigashyirwa kuri 2.1 rivuye kuri 2.2.
Uyu musore yakoresheje amasaha abiri, iminota umunani n’amasegonda 16 ku ntera y’ibilometero 75,3. Yakurikiwe na Sandy Dujardin na Alexandre Geniez bakinira TotalEnergies yo mu Bufaransa, bose banganya ibihe.
Mugisha kandi ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza mu bazamuka imisozi muri Tour du Rwanda 2022, yegukanywe n’Umunya-Erythrée Natnael Tesfazion ukinira Drone Hopper Androni Giocatolli yo mu Butaliyani.
Igihembo cy’umuzamutsi mwiza gitangwa na Cogebanque nk’umuterankunga w’imena muri iri rushanwa.
Nyuma yo guhabwa iki gihembo, Mugisha Moïse yabaye kandi Umunyarwanda wa mbere wahembwe ku munsi wa nyuma w’irushanwa kuko mu nshuro eshatu zose ziheruka kuva rizamuriwe urwego nta wigeze yegukana igihembo usibye icy’Umunyarwanda mwiza gusa.
Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, yavuze ko intsinzi ya Mugisha Moïse yabashimishije bose nk’abandi Banyarwanda.
Yagize ati “Twabyakiriye neza kuko yari intsinzi twari dutegereje ku bantu benshi, mwabonye ko twabanje guhabwa umugisha n’Umukuru w’Igihugu [Perezida Kagame watangije Agace ka Munani ka Tour du Rwanda 2022]. Byari byiza ko abana b’Abanyarwanda batwereka ko bazi kuzamuka imisozi myiza mwabonye muri Kigali. Twishimye cyane, ibyishimo byadusaze.’’

Cogebanque yaherekeje Tour du Rwanda 2022 aho yagiye isobanurira abakunzi b’amagare serivisi z’imari zaborohereza ubuzima.
Muri Tour du Rwanda, iyi Banki Nyarwanda yarushijeho kwegereza abakiliya bayo serivisi zabafasha kwiteza imbere no kubona serivisi z’imari hafi yabo.
Iyamuremye yagize ati “Twababwiye ko abakiliya iwacu ari abami. Twabasobanuriye ko uwo tutaragendana yatugana, yaba umuntu ku giti cye, ibigo bito, ibiciriritse n’ibikomeye, nibaze dukorane tubageze ku nzozi zabo mu by’imari.’’
Yavuze ko iterambere ry’igihugu rikwiye kugendana no kuba abagituye bakoresha serivisi za banki kandi gukorana na Cogebanque ari yo mahitamo akwiye.
Ati “Uwaba atarafunguza konti abikore uyu munsi cyangwa agane aba-agents, utarafata uburyo bw’ikoranabuhanga na we abusabe, burahari bugenewe buri wese. Waba ushaka gukoresha Mobile Banking, Internet Banking cyane cyane ku bigo, School Gear ku babyeyi bashaka kwishyurira abana amashuri babagane babafashe, bwa buryo bwa Push and pull bushobora gufasha abantu gukura amafaranga kuri konti yawe ukayashyira kuri Mobile Money, ubu ni Ubuntu.’’
Yasobanuye ko mu minsi umunani Tour du Rwanda 2022 yamaze, aho amagare yanyuze hose, abaturarwanda basobanuriwe uko bagera kuri serivisi z’imari biboroheye.
Ati “Aho twanyuze hose twahuye n’aba-agents bafasha abantu kubona konti ako kanya, twabasobanuriye ko kohereza amafaranga ubanyuzeho ari bwo buryo buhendutse kurusha ubundi mu gihugu. Nibabagane kuko ni abafatanyabikorwa tuba twizeye, babagane babahe serivisi nziza.’’
– Abaturarwanda bibukijwe ko kuzigama ari ingenzi
Iyamuremye yasobanuye ko ibihe bishize cyane cyane byatewe n’icyorezo cya COVID-19 byatumye abantu bakangukira kuzigama kuko bashobora gutungurwa.
Ati “Aha dufite uburyo butandukanye bwagufasha kuzigama, bwafasha umuntu wese bitewe n’intego afite, yaba ashaka kuzigama by’igihe kirekire cyangwa indi ntego yo kubaka inzu, guteganyiriza amashuri y’abana, gukora ubukwe, kuba umu-agent, n’ikindi wakora. Nibatugane tubahe serivisi zo kuzigama dutangirane uru rugendo, kandi tunabitoze abana bacu.’’
Yavuze ko banki yanashyizeho umwihariko ku banyamushahara kuko bashobora no kubona inguzanyo binyuze muri Gisubizo Loan Express.
Gisubizo Loan Express ni inguzanyo Cogebanque itanga ku bakiliya bayo babona umushahara wa buri kwezi ku nyungu ya 18%. Ikindi iyi nguzanyo itangwa mu gihe gito. Nta ngwate isabwa mu gihe itarengeje miliyoni 5 Frw.
Yakomeje ati “Turashaka kuyongeza kuko abakiliya batangiye kuyisobanukirwa no kubyumva kuko ababonye iyo nguzanyo bakemuye ibibazo byabo.’’
Kuva Cogebanque yatangira gukorera mu Rwanda mu 1999 imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza. Banatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, Ikarita ya Smart cash ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.
Indi nkuru wasoma: Mugisha Moïse yegukanye Agace ka Munani katangijwe na Perezida Kagame, Tesfazion atwara Tour du Rwanda 2022 (Amafoto na Video)











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!