Iri rushanwa rizenguruka igihugu ku magare ryasojwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Gashyantare 2022, aho abakinnyi basiganwe ku ntera y’ibilometero 75,3.
Tour du Rwanda iri ku rwego rwa 2.1 guhera mu 2019 mu gihe hagati ya 2009 na 2018 yari kuri 2.2.
Agace ka nyuma k’iri rushanwa katangirijwe kuri Canal Olympia ku i Rebero na Perezida Paul Kagame saa 10:30, abasiganwa banyura mu bice birimo i Gikondo, Rwandex, Kanogo, Tapis Rouge, kwa Mutwe na Yamaha aho bazengurutse inshuro eshatu bagasoreza n’ubundi ku i Rebero.
Kegukanywe n’Umunyarwanda Mugisha Moïse ukinira ProTouch yo muri Afurika y’Epfo akoresheje amasaha abiri, iminota umunani n’amasegonda 16 ku ntera y’ibilometero 75,3. Yakurikiwe na Sandy Dujardin na Alexandre Geniez bakinira TotalEnergies yo mu Bufaransa, bose banganya ibihe.
Mugisha wabaye uwa kabiri ku rutonde rusange mu 2020, yabaye Umunyarwanda wa mbere wegukanye Agace ka Tour du Rwanda kuva igeze ku rwego rwa 2,1 mu 2019.
Umunyarwanda waherukaga kwegukana Agace k’iri siganwa ni Mugisha Samuel ubwo yatwaraga aka Kigali- Huye muri Tour du Rwanda yegukanye mu 2018.
Umunya-Erythrée Natnael Tesfatsion ni we wasoje isiganwa ryose ari imbere aho mu bilometero 913,3 yakoresheje amasaha 23, iminota 25 n’amasegonda 34, asiga Umunya-Ukraine Anatolii Budiak [Terengganu Polygon Cycling] ho amasegonda 26 mu gihe ku mwanya wa gatatu hasoje Umunya-Australia Jesse Ewart ukinira Bike Aid wakoresheje 23h26’22’’.
Tesfazion w’imyaka 22, yabonye izuba ku wa 23 Gicurasi 1999. Uyu musore usanzwe ukinira Drone Hopper yaherukaga gutwara Tour du Rwanda mu 2020.
Yambaye umwambaro w’umuhondo nyuma y’Agace ka Gatandatu kegukanywe na Anatolii Budiak ku wa 25 Gashyantare.
Tesfazion yabaye ni uwa kabiri ukomoka muri Erythrée wegukanye Tour du Rwanda nyuma yo kuzamurwa ku rwego rwa 2.1 mu 2019, kuko iy’uwo mwaka na yo yatwawe na Merhawi Kudus Ghebremedhin.
Umunyarwanda wasoreje hafi ku rutonde rusange ni Manizabayo Eric Karadiyo [Benediction Ignite] wabaye uwa cyenda arushwa iminota ibiri n’amasegonda 49.
Mugisha Moïse yabaye kandi umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi, aho yaje imbere ya Nsengimana Jean Bosco wa Benediction Ignite.
Irushanwa ry’uyu mwaka ryasojwe n’abakinnyi 65 muri 94 baritangiye. Mugisha Samuel wa ProTouch na Uhiriwe Byiza Renus wa Team Rwanda ni bo Banyarwanda batarisoje kubera uburwayi no gutobokesha.
UKO ISIGANWA RYAGENZE:
UKO ABAKINNYI BAHEMBWE:
– Umukinnyi wegukanye Agace ka Munani Kigali [Canal Olympia]- Kigali [Canal Olympia]: Mugisha Moïse [ProTouch]
– Umukinnyi wasoje isiganwa yambaye umwenda w’umuhondo: Natnael Tesfazion [Drone Hopper]


– Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka imisozi wahembwe na Cogebanque: Mugisha Moïse [ProTouch]

– Umukinnyi wahize abandi mu kubaduka ‘sprint’ wahembwe na SP: Sandy Dujardin [TotalEnergies]

– Umukinnyi muto witwaye neza wahembwe na Prime Insurance Ltd: Natnael Tesfazion [Drone Hopper]

– Umunyafurika mwiza wahembwe na RwandAir: Natnael Tesfazion [Drone Hopper]

– Umukinnyi wahatanye kurusha abandi: Omer Goldstein [Israel Premier Tech]

– Ikipe yitwaye neza kurusha izindi: Bike Aid
– Umunyarwanda wahize abandi mu isiganwa agahembwa na Forzza Bet: Manizabayo Eric [Benediction Ignite]

– Umunyarwanda utanga icyizere wahembwe na Canal +: Muhoza Eric [Team Rwanda]

– Ibirori byo guhemba abakinnyi bitwaye neza byasusurukijwe n’imbyino za Kinyarwanda


– NATNAEL TESFAZION YEGUKANYE TOUR DU RWANDA 2022
Umunya-Erythrée Natnael Tesfazion ukinira Drone Hopper Androni Giocatolli ni we usoje isiganwa ayoboye urutonde rusange ndetse yegukanye Tour du Rwanda 2022.
Tesfazion yaherukaga gutwara Tour du Rwanda mu 2020.

– 12:49: Intsinzi ya Mugisha Moïse ku i Rebero
Umunyarwanda Mugisha Moïse ukinira ProTouch yegukanye Agace ka Munani ka Tour du Rwanda 2022 kasorejwe kuri Canal Olympia ku i Rebero nyuma yo gusiganwa intera y’ibilometero 75,3.
Mugisha wasatiriye muri metero 500 za nyuma, yakoresheje amasaha abiri, iminota umunani n’amasegonda 16, ibihe yanganyije na Sandy Dujardin na Alexandre Geniez bakinira TotalEnergies.
Ni we Munyarwanda wa mbere utwaye agace ka Tour du Rwanda kuva igeze ku rwego rwa 2,1 mu 2019.









12:39 Alexandre Geniez yashyizemo amasegonda 48 hagati ye na babiri bamukurikiye mu gihe ari kuzamuka ku i Rebero agana ahasorezwa isiganwa kuri Canal Olympia.
12:36 Igikundi cyasizwe iminota itatu n’amasegonda 42 mu gihe isiganwa ryinjiye mu bilometero bine bya nyuma.
– 12:34 Isiganwa ryinjiye mu bilometero bitanu bya nyuma.
12:32 Alexandre Geniez wa TotalEnergies yashyizemo amasegonda 32 hagati ye na babiri: Mugisha Moïse na Sandy Dujardin bamukurikiye.
– 12:30 Isiganwa ryinjiye mu bilometero birindwi bya nyuma.
12:29 Geniez yashyizemo amasegonda 13 hagati ye na Mugisha ndetse na Sandy Dujardin bamukurikiye aho isiganwa rigeze ku kilometero cya 65.
12:26 Alexandre Geniez afashe Mugisha na Dujardin bageze ku kilometero cya 63.
– Mugisha Moïse yegukanye amanota y’umusozi wa gatanu
12:26 Amanota y’umusozi wa gatanu atangiwe kwa Mutwe yegukanywe na Mugisha Moïse wa ProTouch,
Yakurikiwe na Dujardin, Geniez na Lennert Teugels.
12:25 Abasiganwa bageze munsi yo kwa Mutwe ku kilometero cya 61. Dujardin na Mugisha Moïse bayoboye isiganwa bashyizemo amasegonda 14 hagati yabo na Alexandre Geniez.
Natnael Tesfazion wambaye umwenda w’umuhondo yasizwe iminota itatu n’amasegonda 20.
– Amwe mu mafoto yo mu muhanda


























12:13 Mugisha Moïse yafashwe na Dujardin.
Geniez yasizwe amasegonda 25, Aparicio 54, Goldstein ku munota n’amasegonda 45 naho igikundi kiri ku minota itatu.
Teugels Lennert arimo hagati ku minota ibiri n’amasegonda 41.
– Mugisha Moïse yegukanye amanota y’umusozi wa gatanu
12:08 Mugisha Moïse atanze abandi ku i Rebero hatangiwe amanota yo ku kilometero cya 51,6.
Yakurikiwe na Alexandre Geniez, Aparicio na Sandy Dujardin.
– Cogebanque yegereje abakunzi b’amagare uburyo bwaborohereza kugera kuri serivisi z’imari
Cogebanque yaherekeje Tour du Rwanda aho yagiye isobanurira abakunzi b’amagare serivisi z’imari zaborohereza ubuzima, zigahindura ubuzima.
Muri Tour du Rwanda, iyi Banki Nyarwanda yarushijeho kwegereza abakiliya bayo serivisi zabafasha kwiteza imbere no kubona serivisi z’imari hafi yabo.
Cogebanque nk’imwe muri banki zigendana n’ibigezweho na yo imaze igihe kitari gito yorohereje abayigana kubona serivisi zitandukanye z’imari bakoresheje internet.
Ni uburyo bwiswe Internet Banking bwatangijwe mu 2017 hagamijwe gufasha abakiliya kugera kuri serivisi za banki aho baba bari hose kandi batavunitse.
Hari hanagamijwe kugendana na gahunda u Rwanda rwihaye yo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, aho ryifashishwa mu ihererekanywa ry’amafaranga nk’uburyo bwizewe, bwihuta kandi bunogeye ababukoresha.
Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi iri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda 2022. Ni yo ihemba umukinnyi mwiza mu kuzamuka imisozi.
Umukiliya wa Cogebanque ushaka gukoresha ikoranabuhanga yifashisha Mobile banking akanda *505# kuri telefoni iyo ariyo yose; ashobora gushyira apulikasiyo ya CogemBank muri smartphone, kwiyandikisha muri Internet banking, gutunga amakarita ya Cogebanque mastercard (debit, credit na prepaid) amuhesha uburenganzira bwo kwishyura no guhaha mu Rwanda no ku Isi hose, cyangwa akifashisha Smart cash card.



12:07 Mugisha Moïse akomeje gusiga metero nkeya abarimo Dujardin, Geniez na Aparicio. Goldstein we yasigaye.
12:00 Mugisha Moïse acitse abo bari kumwe agenda wenyine mu gihe isiganwa rigeze ku kilometero cya 48.
11:58 Igikundi kiyobowe n’Ikipe ya Drone Hopper irimo Natnael Tesfazion wambaye umwenda w’umuhondo. Bari kumwe n’abakinnyi ba Tarteletto yo mu Bubiligi.
11:56 Hayter na Aalrust basizwe iminota ibiri n’amasegonda 10 ku kilometero cya 46. Igikundi kiri ku minota ibiri n’amasegonda 47.
Bella Flowers mu barimbishije Tour du Rwanda 2022
Indabo zose zakoreshejwe muri Tour du Rwanda 2022 ni iza Bella Flowers, umushinga uhinga indabo mu Karere ka Rwamagana.
Bella Flowers ni umushinga umaze imyaka itandatu uhinga indabo, ubikorera ku buso bungana na hegitari 40, ugahinga amoko 18 y’indabo za rose mu mabara icumi.
Ni indabo ngo zikunzwe cyane ku masoko y’i Burayi na Aziya ndetse na bimwe mu bihugu bya Afurika. Nibura buri cyumweru Bella Flowers bohereza mu mahanga hagati ya toni 20 na 30. Bagakoresha abakozi barenga 730.
Mu myaka ine yawo ya mbere wari umaze kwinjiza arenga miliyari 10 Frw.
No kuri iyi nshuro, Bella Flowers yaherekeje Tour du Rwanda 2022 aho yanyuze hose.
Kuri ubu, uyu mushinga ufite gahunda yo kongera abawuhagararira hirya no hino mu gihugu kandi bagahabwa igishoro cya mbere ku buntu.





11:53 Mu gihe isiganwa rigeze ku kilometero cya 44, Hayter afashe Aalrust. Bombi basizwe iminota ibiri n’amasegonda 20 n’itsinda rya batanu bayoboye. Igikundi cyasizwe iminota ibiri n’amasegonda 50.
11:48 Hayter asohotse mu gikundi.
– Mugisha Moïse yegukanye amanota y’umusozi wa kane
11:47 Amanota y’umusozi wa kane atangiwe ku kilometero cya 38,8 kwa Mutwe yegukanywe na Mugisha Moïse wa ProTouch.
Yakurikiwe na Aparicio, Sandy Dujardin na Goldstein.
– Andi mafoto ya mbere y’uko abakinnyi bahaguruka


















































– Prime Insurance yegereje Abaturarwanda serivisi z’ubwishingizi bw’ubuvuzi
Sosiyete y’Ubwishingizi, Prime Insurance Ltd, iri mu bigo byagendanye na Tour du Rwanda 2022. Ni ku nshuro ya gatanu yitabiriye iri rushanwa, rizenguruka igihugu ku magare.
Muri serivisi yabegereje harimo ubwishingizi bw’ubuvuzi no gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha impanuka.
Ikoranabuhanga rya Prime Insurance Ltd ryakemuye ibibazo bitandukanye kuko ubu ukoze impanuka aho yaba ari hose abimenyekanisha bitamusabye kuhava anyuze kuri www.prime.rw ndetse akaba yanakohereza amafoto agaragaza imiterere y’impanuka yakoze.
Iyo amaze gukora ibyo, Prime Insurance imuha urupapuro ajyana kuri polisi rufite ikoranabuhanga rya ‘QR Code’ rifasha mu kugenzura koko niba icyangombwa atari icyiganano.
Ubwishingizi bw’Ubuvuzi bwa Prime Insurance Ltd bureba abantu bose, buri mu byiciro bibiri by’ingenzi ari byo Imena na Isonga.
Abantu ku giti cyabo, imiryango ndetse n’amakoperative biri mu yitwa ISONGA mu gihe ibigo binini birimo ibya leta n’iby’abikorera bibarizwa mu cyiciro cy’IMENA.
Prime Insurance ni yo ihemba umukinnyi mwiza mu bakiri bato, kuri buri gace ka Tour du Rwanda.
Abagana Prime bashobora kwifashisha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha impanuka banyuze kuri website www.prime.rw, bashobora kugura ndetse no kumenya amakuru y’ubwishingizi bahamagaye *177# hagakurikizwa amabwiriza.






11:42 Impuzandengo y’umuvuduko mu isaha ya mbere y’isiganwa yari 35,9 km/h.
– Amanota ya Sprint ya kabiri yegukanywe na Dujardin
Sandy Dujardin ni we kandi wongeye kwegukana amanota atangiwe ku kilometero cya 35,5 kuri Sitasiyo SP.
Yakurikiwe na Mugisha Moïse ndetse na Goldstein.
11:36 Abasiganwa bari gutambika ku i Rebero. Aalrust yasizwe umunota n’amasegonda 40, igikundi gisigwa iminota ibiri n’amasegonda 10.
Forzza Bet yahize gukomeza gushyigikira iterambere ry’Abanyarwanda
Kompanyi ikora ibijyanye no gutega [Betting] ku mikino, Forzza Bet Rwanda, ni umwe mu baterankunga ba Tour du Rwanda 2022.
Ni yo yahembaga Umunyarwanda uhagaze neza kuri buri Gace ka Tour du Rwanda 2022 mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iterambere ry’Abanyarwanda.
Kugeza ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2022, umwambaro utangwa na Forzza Bet wambawe na Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite.



– Dujardin yegukanye amanota y’umusozi wa gatatu
11:31 Amanota y’umusozi wa gatatu atangiwe ku kilometero cya 28,9 ku i Rebero yegukanywe na Sandy Dujardin wa TotalEnergies yo mu Bufaransa.
Yakurikiwe na Aparicio, Mugisha Moïse na Alexandre Geniez.
11:21 Mu gihe abasiganwa bageze ku kilometero cya 25 basatira mu Kanogo, Aalrust yasizwe umunota n’amasegonda atanu mu gihe igikundi cyasizwe umunota n’amasegonda 33.
11:18 Itsinda ry’abakinnyi batanu bayoboye isiganwa ryasize umunota n’amasegonda atanu Aalrust mu gihe igikundi cyasizwe umunota n’amasegonda 17.
11:14 Abasiganwa bamaze gukora intera ya kilometero 20. Bageze kuri Yamaha. Igikundi cyasizwe umunota n’amasegonda atanu.
– Dujardin yegukanye amanota y’umusozi wa kabiri
11:12 Amanota y’umusozi wa kabiri atangiwe ku kilometero cya 16,1 kwa Mutwe, yegukanywe na Sandy Dujardin, akurikiwe na Mugisha Moïse, Aparicio na Alexandre Geniez.
11:11 Geniez na Edo Goldstein bari basa n’abatakaye ariko bongeye gufata batatu bandi bayoboye isiganwa.
– Dujardin yegukanye amanota ya sprint ya mbere
Amanota ya Sprint ya mbere atangiwe kuri Sitasiyo SP yegukanywe na Sandy Dujardin akurikiwe na Alexandre Geniez ma Aparcio.
– Dujardin yegukanye amanota y’umusozi wa mbere
Amanota y’umusozi wa mbere atangiwe ku i Rebero, ku kilometero cya 10, yegukanywe na Sandy Dujardin wa TotalEnergies.
Yakurikiwe na E. Goldstein, Aparcio na Alexandre Geniez.
– Techno Market yaherekeje Tour du Rwanda ku nshuro ya gatatu
Techno Market, Icapiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding), yaherekeje Tour du Rwanda, irushanwa yitabiriye ku nshuro yayo ya gatatu.
Abakiliya bayigana muri iki gihe cya Tour du Rwanda bashyiriweho igabanyirizwa rya 10% kuri buri serivisi bashaka.
Mu bushobozi n’uburambe bwa Techno Market, ifite serivisi nziza kandi zizewe ibifashijwemo n’imashini zigezweho harimo izishobora gusohora ibitabo 104 mu munota umwe n’indi yitwa ‘offset’ ishobora gukora brochures ibihumbi bitanu mu isaha imwe gusa hamwe n’abakozi b’abanyamwuga.
Bimwe mu bikorwa bya Techno Market biri mu bikoresho biri kwifashishwa n’abitabiriye Tour du Rwanda nk’ingofero, imyenda, ibyapa byamamaza n’ibindi.
Techno Market itanga serivisi binyuze no mu ikoranabuhanga kuri www.technomarketrwanda.com. Ikorera muri T2000 Hotel, ahateganye n’inyubako yo kwa Ndamage.

10:57 Igikundi cyasizwe amasegonda 37.
10:53 Abakinnyi batandatu bayoboye isiganwa ni Alexandre Geniez, Sandy Dujardin, Omer Goldstein, E. Goldstein, Aparicio na Mugisha Moïse.
10:50 Abakinnyi 10 bacomotse mu gikundi kugira ngo bayobore isiganwa.
– 10:41 Isiganwa nyakuri riratangijwe.
Abakinnyi bamaze gukora ibilometero 5,2 bitabarwa. Ubu bageze kuri Flurep ahatangira kubarirwa ibihe.
– 10:32: Isiganwa ry’Agace ka Munani riratangijwe
Abakinnyi 68 bahagurutse kuri Canal Olympia. Bagiye kubanza gukora intera y’ibilometero 5,2 mbere yo gutangira kubarirwa ibihe by’intera ya kilometero 75,3 zikorwa uyu munsi.
– Perezida Kagame yitabiriye isozwa rya Tour du Rwanda 2022
10:29: Perezida Paul Kagame ageze ahasorezwa Tour du Rwanda 2022 ndetse ni ho hatangirira Agace ka Munani kuri Canal Olympia.
Abandi bitabiriye itangizwa ry’aka Gace ka Munani barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Shema Maboko Didier, Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence na Murenzi Abdallah uyobora Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda.






10:25 Abakinnyi bategereje ko hatangizwa Agace ka Munani ka Tour du Rwanda 2022.
– Agace ka Munani kagizwe n’imisozi igoye
Agace k’uyu munsi ni ko gafite imisozi itangirwaho amanota myinshi [irindwi] kurusha utundi twose twakinwe uyu mwaka.
Amanota yo kuzamuka aratangirwa Kwa Mutwe inshuro eshatu no ku i Rebero inshuro enye.
Amanota yo kubaduka muri ’sprint’ aratangwa inshuro ebyiri: Kuri Sitasiyo SP (ku kilometero cya 13,1 no ku cya 35,6).
– MySol yongeye kwegereza abaturarwanda imirasire y’izuba
MySol, Sosiyete itanga ingufu z’umuriro w’imirasire y’izuba, iri mu bigo byaherekeje Tour du Rwanda 2022, iri gukinwa ku nshuro ya 14 kuva ibaye mpuzamahanga mu 2009.
MySol iri mu bigo byariherekeje ndetse yegereje Abaturarwanda serivisi yiswe “Isanzure” ifasha buri wese gucana umuriro w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Isanzure ni serivisi yagutse aho buri muturarwanda wese ashobora kuyibonamo yaba ari ufite igorofa, restaurant, inzu nini z’ubucuruzi ndetse na hotel.
MySol ikorera mu bice bitandukanye by’igihugu aho yageze mu turere 15 n’Umujyi wa Kigali; inafite intego yo kwagura mu tundi duce ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa.




– Tesfazion afite amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda 2022 ariko biramusaba kwitonda
Nubwo amahirwe menshi ari ku Munya-Eritrea Natnael Tesfazion ukinira Drone Hopper, hari abandi bashobora gufata umwenda w’umuhondo ku buryo bakwegukana irushanwa ry’uyu mwaka
Natnael Tesfazion amaze gukoresha amasaha 21, iminota 15 n’amasegonda 25, arusha amasegonda 26 Umunya-Ukraine Budiak Anatolii.
Jesse Ewart wa Bike Aid arushwa amasegonda 49 mu gihe Angel Ruiz Madrazo wa Burgos BH arushwa amasegonda 58.
Inzira y’agace ka nyuma:
Canal Olympia- Rebero (Rond point)- Gikondo Merez 2, Rond-point Merez- Rwandex- Camp Zaire- Rond point Kanogo- Rugunga- CSK- Rwampara- Segemu- Ecole Congolaise- Rond point Merez 1- Merez 2- Rond point Rebero- Kimisange- Miduha- ERP- Tapi Rouse- Kimisagara- Kwa Mutwe- Onatracom- College Apacope- Yamaha- Kinamba- Poid Lourds- Rond point Kanogo- Rugunga- CSK- Rwampara- SEGEMU- Ecole Congolaise- Rond point Merez- Merez 2- Rond point Rebero (barahazenguruka inshuro eshatu).






– Uko abakinnyi bahembwe kuri Etape ya Karindwi:
- Umukinnyi wegukanye agace ka karindwi: Alan Boileau (B&B Hotels)
- Umukinnyi uyoboye isiganwa wambaye umwenda w’umuhondo utangwa na VISIT RWANDA: Natnael Tesfazion (Drone Hopper)
- Umukinnyi warushije abandi guterera imisozi wahembwe na COGEBANQUE: Nsengimana Jean Bosco (Benediction Ignite)
- Umukinnyi warushije abandi kubaduka muri sprint agahembwa na SP: Pierre Rolland (B&B Hotels KTM)
- Umukinnyi muto witwaye neza agahembwa na PRIME INSURANCE: Natnael Tesfazion (Drone Hopper)
- Umunyafurika witwaye neza agahembwa na RWANDAIR: Natnael Tesfazion (Drone Hopper)
- Umukinnyi wahatanye kurusha abandi agahembwa na Horizon Express: Omer Goldstein (Israel Premier Tech)
- Ikipe yitwaye neza igahembwa na INYANGE INDUSTRIES: Bike Aid
– Iyo ukora siporo, ukarara heza bifasha ubuzima bwawe
Rwanda Foam isanzwe yagennye impano yihariye yagenewe abagura matelas zayo. Ni intambwe yatewe hagamijwe gukomeza gufasha benshi kuryama neza.
Uru ruganda rufata guherekeza Tour du Rwanda nko gushyigikira siporo n’iterambere ryayo.
Kuri ubu umukiliya uguze matelas ifite ifite ubugari bwa santimetero 120 kuzamura ahabwa inyongera y’umusego.
Ni uburyo bwashyizweho mu rwego rwo kwifatanya n’abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare dore ko ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda.
Muri Tour du Rwanda 2022, Rwanda Foam yaherekejwe n’umuhanzi Queen Cha mu gushimisha n’abitabiriye ibirori by’irushanwa ryo gusiganwa ku magare.
Abanyarwanda basabwe gukomeza gushishoza no kwegera abacuruzi batandukanye bafite matelas za Rwanda Foam cyangwa bakifashisha urubuga rwacu www.rwandafoam.com.







– Ni irushanwa rya kane rya Tour du Rwanda riri ku rwego rwa 2.1
Ni inshuro ya kane iri rushanwa riba riri ku kwego rwa 2.1 nyuma y’atatu aheruka, yegukanywe n’Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019 na Natnael Tesfazion mu 2020 ndetse n’Umunya-Espagne Cristian Rodriguez mu 2021.
Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.
Itandukaniro ry’ibi byiciro byombi riba ko mu isiganwa riri kuri 2.1, amakipe yemerewe gutumirwamo arimo ayo mu cyiciro cya mbere ‘World Tour’ atarenze 50% y’amakipe yose agize isiganwa, n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ‘Pro-Continental teams’, naho isiganwa riri ku cyiciro cya 2.2 ryo amakipe yemerewe gutumirwa ni ayo mu cyiciro cya gatatu gusa bita ‘Continental teams’ n’amakipe y’ibihugu yo ku mugabane irushanwa ryabereyeho.
Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikirwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu.
– Ikaze mu Gace ka Munani ka Tour du Rwanda 2022
Tubahaye ikaze na none mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare, ryakomeje kuri iki Cyumweru hakinwa umunsi waryo wa munani, mu gace gahaguruka ku i Rebero [Canal Olympia] akaba ari naho gasorezwa nyuma yo kuzenguruka imihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, ku ntera y’ibilometero 75,3.
Turi ku musozo w’Icyumweru cy’ibirori by’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ndetse turizera ko mwaryohewe n’iyi minsi umunani y’isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ‘Tour du Rwanda" riri gukinwa ku nshuro ya 14.
- Etape 8: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia)
- Intera: Kilometero 75,3
- Isaha yo guhaguruka: 10:30
- Isaha yo gusoza: Hagati ya saa 12:29 na 12:36.
– Inyange Industries yakomeje guherekeza Tour du Rwanda
Uruganda rwa Inyange Industries rwaherekeje Tour du Rwanda 2022 mu bice bitandukanye by’igihugu rurushaho gusobanurira no kwegereza Abanyarwanda ibijyanye n’ibicuruzwa byarwo.
Abatuye mu bice bitandukanye by’aho iri rushanwa rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare ryanyuze, bishimiye ibinyobwa byarwo.
Inyange Industries ni yo itanga ibinyobwa abakinnyi n’abandi bitabira Tour du Rwanda banywa kuva isiganwa ritangiye kugeza rirangiye.



Kanda hano urebe andi mafoto menshi y’Agace ka Munani ka Tour du Rwanda 2022.
Amafoto: Shumbusho Djasiri & Irakiza Yuhi Augustin
Video: Amahoro Pacifique
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!