00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Main Kent yegukanye Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2022 kasorejwe i Gicumbi (Amafoto na Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Israel Ishimwe
Kuya 23 February 2022 saa 09:11
Yasuwe :

Umunya-Afurika y’Epfo Main Kent ukinira ProTouch yegukanye Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2022 kasorejwe i Gicumbi kavuye i Kigali ku ntera y’ibilometero 124,3.

Aka Gace ka Kane katangiriye Kimironko saa Tatu za mu gitondo, abasiganwa babanza guca muri Ecomic Zone i Masoro mbere yo kwerekeza Nyabugogo banyuze i Kagugu, aho bazamutse ku Gitikinyoni bagafata umuhanda wa Base- Gicumbi ku ntera y’ibilometero 124,3.

Main Kent wasatiriye mu bilometero bitatu bya nyuma ni we watanze abandi i Gicumbi akoresheje amasaha atatu, iminota 17 n’amasegonda 40.

Yakurikiwe na Anatoli Budiak wa Terengganu Polygony Cycling amusize amasegonda abiri mu gihe Alan Boileau wa B&B Hotels, Eyob Metkel na Muhoza Eric basizwe amasegonda atatu.

Umwenda w’umuhondo wambawe na Axel Laurence wa B&B Hotels umaze gukoresha amasaha 10, iminota 45 n’amasegonda arindwi, ni nyuma y’uko Restrepo Jhonatan yagowe n’agace k’uyu munsi kuko yasaga n’urwaye.

Uwa kabiri ni Madrazo Angel Ruiz wa Burgos arushwa amasegonda 10 kimwe na Natnael Tesfazion wa Drone Hopper mu gihe Umunyarwanda uza hafi ari Muhoza Eric wa 13 arushwa umunota umwe n’amasegonda 45.

Tour du Rwanda 2022 izakomeza ku wa Kane, tariki ya 24 Gashyantare, hakinwa Agace ka Gatanu kazahagurukira i Muhanga kerekeza i Musanze [unyuze i Kigali] ku ntera y’ibilometero 124,7.

UKO ISIGANWA RYAGENZE:

 Axel Laurance wa B&B Hotels ni we ufashe umwambaro w’umuhondo awambuye Restrepo Jhonatan.

 12:24 Intsinzi ya Main Kent i Gicumbi

Main Kent ukinira ProTouch wo muri Afurika y’Epfo ni we utanze abandi i Gicumbi yegukana Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2022.

Yari yashyizemo amasegonda 15 muri metero 500 za nyuma.

12:22 Isiganwa mu kilometero cya nyuma. Igikundi kirakangutse.

12:20 Hasigaye ibilometero bibiri gusa. Mugisha Moise na Main Kent bakinana basatiriye.

12:19 Main Kent wa ProTouch acitse abandi aragenda ndetse yashyizemo amasegonda umunani mu bilometero bitatu bya nyuma.

12:16 Abasiganwa bageze mu bilometero bine bya nyuma.

Bari gusatira kuri Hoteli Urumuri. McGill yasigaye mu gihe igikundi kiri gusigwa amasegonda 18 gusa.

 12:14: Isiganwa mu bilometero 5 bya nyuma

Abasiganwa bari imbere bageze mu Murenge wa Byumba. Igikundi cyasizwe amasegonda 21. Hatangiye kubaho gusatirana gukomeye.

 Imvura yatangiye kujojoba aho Agace ka Kane gasorezwa

I Gicumbi aho Agace ka Kane ka #TdRwanda22 kari busorezwe, ikirere kirijimye ndetse muri metero nke imvura iri kujojoba.

Ibi ariko ntibyabujije abakunzi b’amagare guhagarara ku mihanda aho bategereje ko abakinnyi banyura ngo bihere ijisho.

12:10 Amatsinda abiri ayoboye isiganwa arihuje. Ubu abakinnyi bari imbere ni batandatu barimo Umunyarwanda umwe.

Ni Rolland, Goldstein, Niyonkuru Samuel, Sandy Dujardin, Nielsen na McGill.

12:08 Isiganwa ryinjiye mu bilometero 10 bya nyuma. Bagiye kugera mu Kagando.

12:07 Ubu harimo ikinyuranyo cy’amasegonda 10 hagati y’amatsinda abiri ayoboye isiganwa. Igikundi kiyobowe n’Ikipe ya Bike Aid cyasizwe umunota.

12:05 Metero 100 ni zo zitandukanye abakinnyi batatu bari imbere n’abandi batatu babakurikiye.

12:01 Isiganwa rigeze ku kilometero cya 108 muri Kaguliro. Abakinnyi batatu ni bo bari imbere. Igikundi cyasigaye umunota umwe.

 11:54 Isiganwa ryinjiye mu bilometero 20 bya nyuma.

Goldstein agiye wenyine ariko akurikirwa na Rolland Pierre ndetse na Nielsen.

Igikundi cyasizwe umunota n’amasegonda atanu kiyobowe na Bike Aid.

 AMANOTA Y’UMUSOZI WA KANE YEGUKANYWE NA MUGISHA

11:48 Umunyarwanda Mugisha Samuel ukinira ProTouch yo muri Afurika y’Epfo yegukanye amanota y’umusozi wa Tetero atangiwe ku kilometero cya 97,2.

Yakurikiwe na Goldstein, Nielsen, Dujardin na Niyonkuru Samuel.

11:44 Isiganwa riyobowe n’abakinnyi barindwi barimo Rolland, Niyonkuru, Goldstein, Mugisha Samuel, Dujardin, Nielsen na McGill.

11:41 Pierre Rolland ashatse gucika abandi aho bageze ku kilometero cya 95 ariko bahise bamugarura.

 11:38 Sandy Dujardin afashe batatu bayoboye isiganwa barimo Mugisha Samuel.

Restrepo akomeje kugorerwa mu gikundi.

11:32 Mugisha Samuel, Sandy Dujardin na McGill basubiye mu bayoboye. Rolland na Goldstein bari gushaka uko babashyikira.

11:29 Abakinnyi bari kuzamuka i Cyungo mu musozi wa Tetero. Pierre Rolland, Goldstein na Niyonkuru Samuel ni bo bayoboye isiganwa. Ezquerra yasigaye.

11:19 Abasiganwa bageze ku kilometero cya 85 i Gatete. Ikipe ya Drone Hopper irimo Restrepo wambaye umwenda w’umuhondo ni yo iyoboye igikundi.

Abantu bari benshi kuri Base

 AMANOTA YA SPRINT YA KABIRI YEGUKANYWE NA DUJARDIN

11:10 Amanota ya kabiri ya sprint atangiwe kuri Nyirangaramam yegukanywe na Sandy Dujardin wa TotalEnergies. Ari kumwe na Ezquerra na Pierre Rolland.

Ubu harimo ikinyuranyo cy’umunota n’amasegonda 38.

  Menya uko wagera ku nzozi zawe mu by’imari hamwe na Cogebanque

Kuva mu myaka isaga 10 ishize, Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque itera inkunga irushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda.

Kuri iyi nshuro, iyi banki Nyarwanda y’Ubucuruzi, yegereje abaturarwanda serivisi z’imari zibafasha kugera ku nzozi zabo mu by’imari binyuze mu kwizigama.

Aho amagare anyura hose, abaturage bafashwa gufunguza konti zibaganisha ku iterambere ndetse no kwizigamira biboroheye, gusobanurirwa uko bakoresha ikoranabuhanga mu kuyigeraho, gusaba inguzanyo, gukorana n’aba-agents ndetse n’izindi serivisi zabafasha.

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yavuze ko bari kurushaho gushishikariza abakiliya guteganyiriza ahazaza.

Yagize ati “Tugendane ujye wizigamira kuri konti zitandukanye tugufitiye aho wungukirwa bishimishije ari nako uzigamira imishinga itandukanye uteganya. Ntucikwe rero…..shaka umwanya uyu munsi unyarukire ku ishami rya Cogebanque rikwegereye barahita bagufunguriza konti yo kuzigama wifuza unahabwe ibisobanuro birambuye.”

Iyi banki ifite uburyo butanu bwo kwizigama binyuze muri Konti Teganya, Konti Nteganyiriza Minuze, Konti Iyubakire, Konti Shobora n’ubwizigame bw’igihe kirekire.

“Konti Nteganyiriza Minuze” ifasha abategura ahazaza h’abana babo mu masomo, aho buri kwezi babazigamira amafaranga.

“Konti Iyubakire” yo yashyizweho nk’igisubizo ku bakeneye kubaka no kuvugurura inzu. Uyifunguye ashyiraho 35.000 Frw [ashobora kurenga] akayaheraho yongera ubwizigame bwe.

“Konti Shobora” ifasha abakiliya ba banki gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye nko kugura ibikoresho byo mu rugo, gutegura ibirori, kugura imodoka, gukora ingendo n’ibindi.

“Konti Teganya” yo ishamikiye ku y’umukiliya ishobora kubitswaho amafaranga ayo ari yo yose mu gihe iy’Ubwizigame bw’igihe kirekire (Term deposit/ (Compte bloqué) yo ifasha umukiliya kwizigama amafaranga runaka mu gihe yahisemo kandi agahabwa inyungu yumvikanyeho na banki.

10:49 Ikinyuranyo hagati y’abakinnyi 10 bayoboye n’igikundi kimaze kuba umunota n’amasegonda 53. Kiri kugabanuka buri kanya.

 AMANOTA Y’UMUSOZI WA GATATU YEGUKANYWE NA MUGISHA

10:48 Umunyarwanda Mugisha Samuel ukinira ProTouch atanze abandi ahatangirwa amanota y’umusozi wa gatatu ku Murenge ku kilometero cya 59,3. Akurikiwe na Niyonkuru Samuel na Sandy Dujardin.

10:44 Ikinyuranyo gikomeje kugabanuka. Ubu kigeze ku minota ibiri n’amasegonda arindwi.

 10:40 Restrepo arasa n’urwaye

Restrepo Jhonatan wambaye umwenda w’umuhondo agarutse mu gikundi nyuma yo gutakara. Uyu mukinnyi wa Drone Hopper arasa n’urwaye kuko birasa n’ibyanze. Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 55.

10:34 Abakinnyi 10 bayoboye isiganwa bamaze gukora ibilometero 53. Bashyizemo iminota itatu hagati yabo n’igikundi.

10:26 Ikipe ya Drone Hopper ikinamo Restrepo Jhonatan wambaye umwenda w’umuhondo ni yo iyoboye igikundi.

10:23 Abasiganwa bamaze gukora intera y’ibilometero 49. Ikinyuranyo hagati y’abakinnyi bayoboye isiganwa n’igikundi ni iminota ibiri n’amasegonda 56.

 AMWE MU MAFOTO Y’ABASIGANWA

Nsengimana Jean Bosco [Benediction] na Uhiriwe Byiza Renus [Rwanda] bagendera hamwe n'abandi mu gikundi
Mugisha Samuel na Niyonkuru Samuel bari mu itsinda ryayoboye isiganwa muri Rulindo
Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah, aganiriza Muhoza Eric mbere y'uko abakinnyi bahaguruka Kimironko

 MUGISHA YEGUKANYE AMANOTA Y’UMUSOZI WA KABIRI

10:17 Amanota y’umusozi wa kabiri atangiwe i Kanyinya ku kilometero cya 42,3 yegukanywe na: 1. Samuel Mugisha. 2. Goeman. 3. Ezquerra. 4. Dujardin.

  Mu Gatsata hafi na Nyabugogo abafana bari benshi bategereje kureba abakinnyi

I Nyabugogo hamaze kwandika izina nka hamwe mu hantu haba abafana benshi b’umukino w’amagare. No muri iki gitondo, benshi bazindukiye ku mihanda aho bari biteguye kwirebera uko abakinnyi barushanwa.

Bamwe byabasabye kurira inyubako ndende aho babasha kureba igare baryitegeye, nta nkomyi bahuye nayo.

Bamwe mu bafana bari bategereje amagare mu Gatsata hafi ya Nyabugogo

10:08 Ikinyuranyo hagati y’itsinda riyoboye n’abari mu gikundi cyagabanutse. Ubu ni iminota ibiri n’amasegonda 40 ku kilometero cya 40. Abasiganwa bagiye kugera i Kanyinya.

10:05 Impuzandengo y’isaha ya mbere y’isiganwa ni 39,7 km/h ku itsinda riyoboye isiganwa.

10:00 Abasiganwa bari kuzamuka ku Gitikinyoni. Bamaze gukora ibilometero 38 ndetse harimo ikinyuranyo cy’iminota itatu n’amasegonda 20 hagati y’abakinnyi bari imbere n’igikundi.

 AMANOTA YA MBERE YA SPRINT

09:53 Amanota ya sprint ya mbere atangiwe kuri Sitasiyo SP winjira i Kigali ku kilometero cya 32,3. Yegukanywe na Sandy Dujardin akurikiwe na Mugisha Samuel na Pierre Rolland.

09:44 Abasiganwa bageze ku kilometero cya 27. Abakinnyi bayoboye bashyizemo ikinyuranyo cy’iminota itatu.

08:34 Abakinnyi bageze i Kagugu aho bamaze kugenda ibilometero 16. Ubu ikinyuranyo kiri hagati y’abakinnyi 10 bari imbere n’igikundi ni 1’08’’.

  Nsengimana Jean Bosco yafashwe n’igikundi

08:26 Abakinnyi bamaze gufata Nsengimana Jean Bosco wari imbere. Ubu bari kugendera hamwe ari 10. Bageze ku kilometero cya 14.

Abakinnyi 10 barimo McGill (Wildlife), Samuel Mugisha (ProTouch), Goeman (Tarteletto), Niyonkuru (Rwanda), Dujardin (TotalEnergies), O. Goldstein (Israel-Premier Tech), Ezquerra (Burgos), Rolland (B&B Hotels), Nielsen (Coop), Adamietz (Saris Rouvy).

  Nsengimana Jean Bosco yegukanye amanota y’agasozi ka mbere

Amanota y’agasozi ka mbere yatangiwe mu Cyanya cyahariwe Inganda cya Masoro.

1. Nsengimana Jean Bosco
2. Knolle
3. Nielsen

  Aka gace karimo umusozi ugoye

Muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka abakinnyi bazazamuka umusozi wa Tetero inshuro ebyiri: Mu gace ka kane [uyu munsi] no mu gace ka karindwi [ ku wa Gatandatu].

Umusozi wa Tetero uri mu rwego rw’izi nka HC mu masiganwa.

Mu mwaka ushize, Alan Boileau wa B&B Hotels ni we watsindiye i Gicumbi.

Imitere y’inzira Kigali- Gicumbi

Amanota yo kuzamuka araza gutangwa inshuro eshanu muri aka gace kareshya n’ibilometero 124,3. Aho ni muri Economic Zone, Kanyinya, ku Murenge, Tetero n’i Gicumbi mu Mujyi.

Amanota ya sprint aratangwa inshuro ebyiri zirimo kuri sitasiyo SP i Kigali no kuri Nyirangarama.

  Inzira iri gukoreshwa muri aka gace ka kane ka Tour du Rwanda 2022

Kimironko- Kigali Parents- Free Trade Economic Zone – Zindiro – Kimironko – Kibagabaga –Kagugu- Gasanze – Nyacyonga- Karuruma Gatsata – Nyabugogo – Gitikinyoni – Shyorongi- Ku Kirenge – Rulindo – Nyirangarama – Base- icyerekezo cya Gicumbi- Tetero - Gicumbi [mu Mujyi].

08:14 Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero bitanu. Nsengimana Jean Bosco yacomotse mu gikundi. Yasize abamukurikiye ho amasegonda 20.

08:07 Mohd Zariff (Terengganu) yacomotse mu gikundi, ariko abandi bakinnyi bahita bamugarura ataragera kure. Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero bitatu bari mu gikundi.

08:04 Nyuma yo kugenda ibilometero 3,5, abasiganwa batangiye kubarirwa ibihe.

08:00 Abakinnyi bahagurutse ku Kimironko imbere ya Banki ya Kigali berekeza i Gicumbi aho bakoresha intera y’ibilometero 124.3.

Amafoto ya mbere y’abakinnyi bari kwishyushya mbere yo guhaguruka

Patrick Byukusenge na Nsengimana Jean Bosco baganira mbere y'isiganwa
Abakinnyi ba Team Rwanda baganira n'aba Benediction Ignite mbere y'uko isiganwa ritangira

Agace ka Kane ka Tour du Rwanda karasorezqa mu Karere kabaye igicumbi cy’urugamba rwo kubohora igihugu

Akarere ka Gicumbi ni kamwe muri dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru. Gafite amateka yihariye mu buzima bw’Abanyarwanda cyane ko kabaye igicumbi cy’urugamba rwo kubohora igihugu, kanafite Umurindi w’Intwari aho Inkotanyi zakambitse by’igihe kirekire.

Gicumbi ni akarere gafite ubuso bungana na kilometero kare 829. Gaherereye Iburasirazuba bw’iyi Ntara. Mu Majyaruguru, gahana imbibi n’Akarere ka Burera na Uganda. Iburasirazuba hari Uturere twa Nyagatare na Gatsibo, mu Majyepfo hari Akarere ka Gasabo n’agace gato ka Rwamagana ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi kizwi mu bukerarugendo mu byiza bitatse u Rwanda. Mu Burengerazuba gahana imbibi n’Akarere ka Rulindo.

Iyo winjiye muri Gicumbi wakirwa n’iterambere ry’inzu nziza zirimo kuhubakwa z’ibigo bitandukanye byahagabye amashami mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi. Aha umuntu yavuga nka Green Gicumbi, umushinga ugamije kubaka ubudahangarwa bw’abatuye Akarere ka Gicumbi, binyuze mu kubafasha kurwanya isuri, hacibwa amaterasi hanaterwa ibiti.

Ni umushinga w’Ikigega gishinzwe gutera inkunga imishinga ijyanye n’ibidukikije (FONERWA) gikorera muri Minisiteri y’Ibidukikije, ukaba waratewe inkunga na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigega cy’Isi gishyigikira imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (GCF).

Gicumbi uhasanga n’amateka y’Ibwami nk’ahitwa Rutare hahoze hatabarizwa Abami n’Abagabekazi. Hakagira kandi umwihariko mu bijyanye n’Imbyino nziza nk’ikinimba, ni kimwe mu birango by’umuco muri ako gace kazwi nko mu Rukiga.

Ushaka gutarama kandi ku marwa ukizihirwana n’abahatuye ku kagoroba cyangwa ikiruhuko, Umujyi wa Gicumbi ubonekamo ikigage cyengetse cyiza cyane, kimwe cy’umwimerere.

Indi nkuru wasoma ku miterere ya Gicumbi: Dusure Gicumbi, agace gashimangira ko u Rwanda ari igihugu cy’imisozi igihumbi

Umujyi wa Gicumbi ukomeje kugaragaramo imihanda myiza ya kaburimbo ijyanye n'igihe
Iyo ugeze mu karere ka Gicumbi, wakirwa n'imisozi igiye isobetse ubwiza
Gicumbi ifite imisozi n'imibande myiza kandi byera

 Ikaze mu isiganwa ry’umunsi wa kane

Tubahaye ikaze na none mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare, ryakomeje kuri uyu wa Gatatu hakinwa umunsi waryo wa kane, mu gace gahagurukira i Kigali [Kimironko] kerekeza mu Karere ka Gicumbi, ku ntera y’ibilometero 124,3.

  • Etape 4: Kigali (Kimironko) – Gicumbi
  • Intera: Ibilometero 124,3
  • Isaha yo guhaguruka: 09:00
  • Isaha yo gusoza: Hagati ya saa 12:17 na 12:33.

Dukomeje Icyumweru cy’ibirori by’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda kandi twongeye kubifuriza kuryoherwa n’iyi minsi umunani y’isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ‘Tour du Rwanda’ riri gukinwa ku nshuro ya 14.

Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu.

Amafoto: Igirubuntu Darcy & Yuhi Augustin

Video: Amahoro Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .