Ni akarere gafite ibihe bikonje, akagoroba kaho n’igitondo hagira imbeho ubundi imenyerewe mu bihugu by’u Burayi kubera imiterere yabyo n’aho biherereye ku Isi. Iyo uturutse mu bindi bice by’igihugu bigusaba kwifubika mu gihe abahatuye cyangwa ba kavukire usanga umubiri wabo waramenyereye, ubukonje bwamaze kuba mu byo babana na byo.
Gicumbi ni akarere gafite ubuso bungana na kilometero kare 829. Gaherereye Iburasirazuba bw’iyi Ntara. Mu Majyaruguru, gahana imbibi n’Akarere ka Burera na Uganda.
Iburasirazuba hari Uturere twa Nyagatare na Gatsibo, mu Majyepfo hari Akarere ka Gasabo n’agace gato ka Rwamagana ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi cyizwi mu bukerarugendo mu byiza bitatse u Rwanda. Mu Burengerazuba gahana imbibi n’Akarere ka Rulindo.
Utu turere twose nafashe igihe ndatugenda cyane mu rwego rwo kumenya neza u Rwanda mu mpande zose. Nasanze dufite byinshi byiza muri iki gihugu usanga abanyamahanga baza bakabiturusha ariko igihe ni iki ngo Umunyarwanda ufashe umwanya akaruhuka, na we atembere igihugu cye mu mpande zose mu bihe bitandukanye. Byatuma arushaho kugikunda kurusha uko acyumva mu mateka.
Hari amazina meza umuntu yumva n’uturere n’ibyatubereyemo ukagira ngo ni umugani ariko iyo uhageze ukirebera aho ibyo wumva byabereye urushaho gukunda no kumenya ibigukikije.
Kugera i Gicumbi bamwe bibuka ku izina rya Byumba uturutse nko muri Kigali cyangwa se Gasabo, ugenda ubona ubwiza bw’imisozi y’u Rwanda mu buryo butandukanye n’uko wari usanzwe uyizi, hagomba kuba ari ho havuye izina ko u Rwanda ari ‘urw’imisozi igihumbi’.
Urenze Gasabo ugenda usa n’uzamuka buhoro buhoro winjira mu misozi miremire, ari na ko ubona hirya no hino utubande twiza duhinzemo imyaka yeze neza ku buryo bwa kijyambere n’imisozi myiza isa nk’ishushanyije muri bwa buryo mu gifaransa bita (tableaux – oeuvre d’art) zimanitse.
Uko ukomeza kandi ugenda ubona imirima myiza y’icyayi kera muri ako karere, ukabona ubwiza bw’imihanda mishya ihari, amakorosi magari asaba ko kuhatwara imodoka cyangwa igare n’ipikipiki uca ukubiri n’agatama, ndavuga ka manyinya cyangwa ‘Mucyurabuhoro’.
Iyo winjiye muri Gicumbi wakirwa n’iterambere ry’inzu nziza zirimo kuhubakwa z’ibigo bitandukanye byahagabye amashami mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi. Aha umuntu yavuga nka Green Gicumbi, umushinga ugamije kubaka ubudahangarwa bw’abatuye Akarere ka Gicumbi, binyuze mu kubafasha kurwanya isuri, hacibwa amaterasi hanaterwa ibiti.
Ni umushinga w’Ikigega gishinzwe gutera inkunga imishinga ijyanye n’ibidukikije (FONERWA) gikorera muri Minisiteri y’Ibidukikije, ukaba waratewe inkunga na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigega cy’Isi gishyigikira imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (GCF).
Mu myaka yashize, uwashakaga kuva i Gicumbi agana mu Mutara (Nyagatare y’ubu), byamusabaga guca i Kigali mu rugendo rurerure cyane kubera imihanda itari myiza, iyo atabishoboraga ubwo yahitagamo kumara igihe kirekire mu nzira ivunanye.
Ubu siko bimeze, ibintu byarahindutse ! Kuva i Gicumbi ugana i Nyagatare ni amasaha make kubera umuhanda mushya Base-Gicumbi-Rukomo-Nyagatare uri gushyirwamo kaburimbo nyuma y’aho Perezida Paul Kagame yemereye abahatuye ko uzakorwa ukabafasha guhahirana n’utundi turere.
Gicumbi-Gatsibo-Nyagatare ni rumwe mu ngendo ziryoheye ijisho ku bakunda ibidukikije kimeza mu Rwanda kuko ugenda usa n’umanuka imisozi myiza cyane wegera ibibaya bya Gatsibo, ugana imirambi ya Nyagatare n’isura y’igitaka, imiterere bigenda bihinduka mu maso yawe.
Kuhatembera ni ukuruhura umutwe no kwirebera uko u Rwanda rugenda ruhinduka mu maso y’urusura.
Ni n’amahirwe kuba tugifite igihugu kidahumanyijwe n’inganda kugeza ubu nk’uko bigaraga cyane mu Burayi, Amerika n’ahandi, aho usanga hose harabaye ibyo bita [béton] mu gifaransa, Isima n’umucanga, nta gitaka kibobereye ubona cyane cyangwa ibimera byinshi hirya no hino.
Dusubiye inyuma i Gicumbi, ni umujyi witeje imbere mu bijyanye n’ubuzima bwiza bw’abatuye aka karere. Ibitaro bya Byumba biriranga ukigera muri uwo mujyi mu nyubako zabyo nziza ziri ahirengeye. Ntitwakwibagirwa amasoko, imihanda y’imigenderano irimo gushyirwamo kaburimbo n’ibindi.
Ucyinjira mu Mujyi kandi ubona Ibiro byiza bishya by’akarere, Ibiro bya Polisi, Hotel Urumuri n’izindi nyubako z’ubucuruzi zitandukanye.
Ni akarere kandi karimo amashuri menshi abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza y’Ubugeni n’Ikoranabuhanga ya Byumba.
Gicumbi igira amacumbi ku bayisuye. Hotel Urumuri iteye ku buryo bwihariye butanga umutuzo n’ikaze ku buryo uharaye yifuza kuhagaruka. Ni ahantu icyumba cyawe usanga gifite ubusitani bwihariye ibintu bidasanzwe ku ma Hotel yo kuri urwo rwego.
Gicumbi ni ku gicumbi cy’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi.
Uhasanga indaki yari iy’umugaba mukuru w’Ingabo ubu uyobora u Rwanda, Perezida Paul Kagame, hakaba n’inzira z’urugamba aho ugera ugasobanurirwa uko urugamba rwagiye rupangwa.
Gicumbi uhasanga n’amateka y’Ibwami nk’ahitwa Rutare hahoze hatabarizwa Abami n’Abagabekazi. Hakagira kandi umwihariko mu bijyanye n’Imbyino nziza nk’ikinimba, ni kimwe mu birango by’umuco muri ako gace kazwi nko mu Rukiga.
Ushaka gutarama kandi ku marwa ukizihirwana n’abahatuye ku kagoroba cyangwa ikiruhuko, umujyi wa Gicumbi ubonekamo ikigage cyenzetse cyiza cyane, kimwe cy’umwimerere.
Umunyarwanda yaravuze ngo ijisho ry’undi ntirukurebera umugeni. Irebere muri amwe mu mafoto ubwiza bw’ako karere gatuje mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Ubwiza bw’umujyi wa Gicumbi
Imibereho y’abaturage ba Gicumbi
Ubwiza bw’imisozi ya Gicumbi



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!