Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Nyakanga 2021, hakinwe umunsi wa gatatu w’Imikino ya Tokyo 2020, aho hatanzwe imidali 21 ya Zahabu mu mikino itandukanye.
Wasize u Buyapani buri ku isonga nyuma y’uko bumaze kwegukana imidali umunani ya Zahabu, ibiri ya Feza n’itatu y’Umuringa.
Komite Olempike Mpuzamahanga yatangaje ko abantu basaga miliyoni 69,4 bo mu Buyapani bakurikiye kuri televiziyo imwe mu mikino y’amajonjora yabaye ku wa Gatatu no ku wa Kane w’icyumweru gishize.
Iki gihugu cyongereye imidali yacyo kuri uyu wa Mbere ubwo Momiji Nishiya w’imyaka 13, yegukanaga uwa Zahabu mu mukino wa Skate mu gihe mugenzi we, Funa Nakayama, yegukanye umudali w’Umuringa muri icyo cyiciro.
Mu masaha akuze yo kuri uyu wa Mbere kandi, u Buyapani bwabonye umudali wa Feza muri ‘Gymnastics’ mu bagabo mu gihe uwa Zahabu watwawe n’u Burusiya bwagejeje Zahabu enye ku mwanya wa kane w’ibihugu bifite imidali myinshi. U Bushinwa ni bwo bwatwaye uw’Umuringa muri iki cyiciro cyakinaga nk’ikipe.
Uyu munsi kandi, Naomi Osaka ufatwa ‘nk’icyitegererezo cy’Abayapani’ muri iyi Mikino Olempike, yasubiye mu kibuga aho yatsinze Umusuwisikazi Viktorija Golubic 6-3 na 6-2, akomeza mu ijonjora rya gatatu muri Tennis.
Mu ijonjora rikurikiraho ku wa Kabiri, Osaka w’imyaka 23, arahura n’Umunya-Repubulika ya Tchèque Marketa Vondrousova wakinnye umukino wa nyuma wa French Open iheruka.
Mu yindi mikino yabaye, Umunya-Australia Ariarne Titmus yegukanye umudali wa Zahabu mu koga ibizwi nko gukura umusomyo (freestyle) muri metero 400, atsinze abarimo Umunyamerikakazi Katie Ledecky watwaye umudali wa Zahabu mu mikino Olempike inshuro eshanu.
Mu gusiganwa nk’ikipe mu bagabo (4x100m) muri iki cyiciro cyo gukura umusomyo, Caeleb Dressel yafashije Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwegukana umudali wa Zahabu basize Abataliyani isegonda rimwe.
Ni umudali wa mbere muri itandatu ishobora kwegukanwa na Dressel i Tokyo, kongeraho ko yatwaye ibiri ya Zahabu i Rio mu 2016.
Steph Gilmore watwaye Shampiyona y’Isi inshuro zirindwi muri ‘Surfing’, yasezerewe mu ijonjora rya mbere ry’uyu mukino uri gukinwa bwa mbere mu Mikino Olempike.
Nyuma y’iminsi itatu imaze gukinwa hagatangwa imidali 50 ya Zahabu, u Buyapani buyoboye urutonde n’imidali umunani ya Zahabu (13 muri rusange), bukurikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite imidali irindwi ya Zahabu (14 muri rusange) mu gihe u Bushinwa bufite itandatu ya Zahabu (18 muri rusange).
Tunisia ni cyo gihugu rukumbi cya Afurika gifite umudali wa Zahabu cyabonye ku Cyumweru (ku munsi wa kabiri) mu gihe ibindi bimaze kubona umudali ari Misiri (Bronze ebyiri) na Côte d’Ivoire (Bronze imwe).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!