00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nishiya w’imyaka 13 yegukanye umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Nyakanga 2021 saa 10:05
Yasuwe :

Ku myaka 13, Umuyapanikazi Momiji Nishiya yakoze amateka kuri uyu wa Mbere, yegukana umudali wa mbere wa Zahabu watanzwe mu mukino wa Skate uri gukinwa bwa mbere mu Mikino Olempike iri kubera i Tokyo.

Nishiya yatwaye uyu mudali atsinze Umunya-Brésil Rayssa Leal na we w’imyaka 13 n’Umuyapani Funa Nakayama w’imyaka 16.

Aba bakobwa batatu bakoze amateka yo kuba ari bo bakinnyi bakiri bato bigabanyije imidali itatu itangwa mu Mikino Olempike. Bose hamwe bafite impuzandengo y’imyaka 14 n’iminsi 191.

Gusa, Momiji Nishiya si we mukinnyi muto utwaye umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike kuko ufite ako gahigo ari Umunyamerika Marjorie Gestring wawegukanye mu Mikino Olempike y’i Berlin mu 1936 ubwo yari afite imyaka 13 n’iminsi 267, arushwa iminsi 63 na Nishiya.

U Buyapani bwakiriye Imikino Olempike y’uyu mwaka, bwihariye imidali muri uyu mukino wa Skate kuko mu bagabo umudali wa Zahabu wegukanywe na Yuto Horigome w’imyaka 22.

Nishiya yatsinze afite amanota 15,26 mu gihe Leal yagize 14,64. Uyu Munya-Brésil Rayssa Leal w’imyaka 13 n’iminsi 203, ni we wari kuba umukinnyi muto utwaye umudali wa Zahabu mu mateka y’Imikino Olempike iyo aba uwa mbere.

Abandi bakinnyi bato bari mu Mikino Olempike i Tokyo barimo Umwongereza Sky Brown w’imyaka 13 n’iminsi 28, uzarushanwa ku wa 4 Kanama ndetse n’Umuyapani Kokona Hiraki w’imyaka 12 n’iminsi 343 na we uzarushanwa uwo munsi.

Umukino wa Skate ni umwe muri itanu mishya iri gukinwa mu Mikino Olempike nk’uko bimeze kuri Karate, Surfing, Softball/Baseball no kurira inkuta.

Kuri uyu munsi wa gatatu w’Imikino ya Tokyo 2020, biteganyijwe ko hatsindirwa imidali 21 ya Zahabu.

Mu midali 29 ya Zahabu yatanzwe mu minsi ibiri ya mbere, u Bushinwa buyoboye n’imidali itandatu ya Zahabu (11 muri rusange), bukurikiwe n’u Buyapani bufite imidali itanu ya Zahabu (itandatu muri rusange) mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri ku mwanya wa gatatu n’imidali ine ya Zahabu (10 muri rusange).

Aori Nishimura wo mu Buyapani arushanwa muri Skate
Charlotte Hym wo mu Bufaransa amanuka ahagoranye
Momiji Nishiya mu byishimo ubwo yari amaze gutsinda
Rayssa Leal wo muri Brésil arushanwa, aho yamanukaga ahasa n'ahagoranye
Rayssa Leal afashe skateboard mu ntoki ubwo yari amaze kurushanwa
Umuholandikazi Roos Zweetsloot arushanwa
Wenhui Zeng wo mu Bushinwa na we ari mu bari batahatanye muri Skate ifatwa nk'umukino wo ku muhanda
Momiji Nishiya yishimira umudali wa Zahabu yegukanye
Rayssa Leal wo muri Brésil yari kuba umukinnyi muto wegukanye umudali wa Zahabu mu mateka y'Imikino Olempike, iyo aramuka abaye uwa mbere
Funa Nakayama yegukanye umudali w'Umuringa
Rayssa Leal wo muri Bresil (ibumoso), Momiji Nishiya (hatati) na Funa Nakayama (iburyo) ni bo bakinnyi bato bigabanyije imidali itatu itangwa mu Mikino Olempike

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .