Mugisha w’imyaka 24, ni umwe mu bakinnyi 41 batasoje isiganwa ryo mu muhanda i Tokyo ku wa Gatandatu, ryari ryitabiriwe nbag’aera ku 126, rikegukanwa n’Umunya-Equateur Richard Carapaz wakoresheje amasaha atandatu, iminota itanu n’amasegonda 28 ku ntera y’ibilometero 234.
Uyu Munyarwanda wakinaga Imikino Olempike ku nshuro ye ya mbere, yavuze ko yatunguwe no kugera mu isiganwa agasanga umuvuduko w’abo bari bahanganye (barimo benshi bakubutse muri Tour de France) uri hejuru cyane.
Ati “Nabonaga ibintu bitari kugenda uko nabitekerezaga, nkabona umuvuduko uri hejuru cyane, nta kindi nahise nkora, ibitekerezo nari mfite nabishyize ku ruhande nkurikira isiganwa ryonyine kugira ngo ndebe ko narirangiza.”
Yakomeje avuga ko ubwo bari bamaze gukora ibilometero 140, yashatse kunywa amazi, asubiye inyuma kuyafata ku mudoka yari imugenewe, agonga iya Komiseri w’Isiganwa.
Ati “Nasubiye inyuma ku mudoka ngiye gushaka amazi yo kunywa, nagiye inyuma y’imodoka ya Komiseri mu gihe mpamagaye imodoka yanjye yari intwaje amazi n’ibyo kurya.”
“Mu gihe itarangeraho, komiseri niba hari icyo yikanze ntabwo mbizi, yahise afunga imodoka kuko yihutaga n’igare ryiruka kandi ikintu kigutunguye ntiwafata feri ngo bikunde, nahise ngwa muri iyo modoka, mva mu isiganwa gutyo.”
Mugisha yavuze ko yahagurutse ashaka gukomeza gusiganwa ariko abaganga bamubwira ko yakomeretse bikomeye ndetse ajyanwa kwa muganga.
Ati “Mu by’ukuri kuba naravuye mu isiganwa si uko nari naniwe, si ikibazo cy’imbaraga ahubwo ni icyo kibazo nahuye na cyo kuko nakoze impanuka, ngiye guhaguruka ngo nkomeze abaganga barambwira ngo nakomeretse cyane.”
“Baramfashe banjyana kwa muganga, byageze n’aho bandoda kubera ko icyuma cyansatuye ku mutwe, iruhande rw’ijisho.”
Abajijwe isomo akuye muri iyi Mikino Olempike, Mugisha Moïse yavuze ko akeneye gukora cyane ndetse akabona amarushanwa menshi akomeye amufasha kuzamura umuvuduko we, akagera ku rwego nk’urw’abo yahangaye na bo.
Ati “Icyo mbonye ni uko nkwiye kugenda nkakuba kabiri cyangwa gatatu mu myitozo nkora kugira ngo ngere ku rwego rwo kuba nazagaruka gukina iri rushanwa noneho igihe gikurikiyeho nkazitwara neza. Birasaba gukina amarushanwa menshi akomeye kugira ngo ngire imbaraga nk’iz’abagabo nabonye hano kuko impuzandengo y’umuvuduko wabo iri hejuru.”
Mugisha Moïse ntiyakinnye Tour du Rwanda ya 2021 muri Gicurasi kubera ibibazo afitanye n’ikipe ye ya SACA byatumye imuhagarika kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2020.
Muri Werurwe, yari mu bitabajwe na Team Rwanda muri Shampiyona Nyafurika yabereye mu Misiri ndetse yagize uruhare mu midali 14 u Rwanda rwahakuye, aho yatwayemo umwe w’Umuringa mu gusiganwa n’ibihe [ITT] ndetse n’uwa Feza mu gusiganwa n’ibihe nk’ikipe [TTT].
Mugisha Moïse watwaye Grand Prix Chantal Biya mu Ugushyingo 2020, yakoranye umwiherero na Areruya Joseph na Munyaneza Didier kuko hari icyizere ko u Rwanda rwabona imyanya itatu y’abasiganwa ku magare mu Mikino Olempike ya Tokyo 2020, ariko birangira habonetse umwanya umwe gusa.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Nyakanga 2021, ni bwo we n’umutoza Sempoma Félix bafata indege bagaruka i Kigali.
Gutaha kwa Mugisha Moïse bivuze ko u Rwanda rusigaye ruhagarariwe n’abakinnyi bane mu Mikino Olempike iri kubera i Tokyo.
Agahozo Alphonsine ugiye gukina Imikino Olempike ku nshuro ya kabiri nyuma y’iya 2012 i Londres, azarushanwa mu koga ibizwi nko gukura umusomyo (freestyle) muri metero 50 ku wa Gatanu utaha, tariki ya 30 Nyakanga, kimwe na Maniraguha Eloi na we wari wakinnye imikino Olempike y’i Rio mu 2016.
Hakizimana John usiganwa Marathon, azakina ku munsi wa nyuma w’iyi mikino, tariki ya 8 Kanama muri Sapporo Odori Park mu gihe Yankurije Marthe azasiganwa metero 5000 ku maguru ku wa Gatanu, tariki ya 30 Nyakanga, muri Stade Olympique.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!