Imikino Olempike ya Tokyo 2020 iri kuba ku nshuro ya 32, yafunguwe ku mugaragaro ku wa Gatanu ndetse uyu munsi wari uwa mbere watangiye gutsindirwaho imidali.
Kuri uyu wa Gatandatu hakinwe imikino irimo isiganwa ry’amagare ryo mu muhanda mu cyiciro cy’abagabo, aho bakoze intera y’ibilometero 234 kuva i Fuji berekeza i Tokyo.
Umunya-Equateur Richard Carapaz w’imyaka 28, yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo kuba uwa mbere akoresheje amasaha atandatu, iminota itanu n’amasegonda 28.
Uyu mugabo watwaye Giro d’Italia mu 2019, akaba uwa gatatu muri Tour de France 2021, yacomotse mu bilometero bitandatu bya nyuma ubwo yari kumwe n’Umunyamerika Brandon McNulty wabaye uwa gatandatu.
Umunya-Slovienia Tadej Pogačar watwaye Tour de France inshuro ebyiri ziheruka, yatwaye umudali w’Umuringa nyuma yo kuba uwa gatatu ubwo yagereraga rimwe ku murongo n’Umubiligi Wout Van Aert watwaye umudali wa Feza.
Muri iri siganwa, u Rwanda rwari rufitemo Mugisha Moïse, umukinnyi rukumbi usiganwa ku magare uri mu Banyarwanda batanu bitabiriye Imikino Olempike ya Tokyo 2020. Gusa, uyu musore w’imyaka 23 ntiyahiriwe kuko ari mu bakinnyi 41 batasoje isiganwa nyuma yo gukora impanuka nk’uko byagenze no ku bandi barimo Umwongereza Geraint Thomas n’Umubiligi Greg Van Avermaet watwaye umudali wa Zahabu mu 2016.
Mugisha Moïse ari mu bakinnyi batasoje isiganwa ry'amagare ryo mu muhanda mu mikino Olempike ya #Tokyo2020
Umunya-Equateur Richard Carapaz yegukanye umudali wa Zahabu akoresheje amasaha 6 n'iminota 5 ku ntera y'ibilometero 234.
Yakurikiwe na Wout van Aert na Tadej Pogacar. pic.twitter.com/qLFkH5ntgD— IGIHE (@IGIHE) July 24, 2021
Mugisha Moïse ntiyakinnye Tour du Rwanda ya 2021 muri Gicurasi kubera ibibazo afitanye n’ikipe ye ya SACA byatumye imuhagarika kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2020.
Muri Werurwe, yari mu bitabajwe na Team Rwanda muri Shampiyona Nyafurika yabereye mu Misiri ndetse yagize uruhare mu midali 14 u Rwanda rwahakuye, aho yatwayemo umwe w’Umuringa mu gusiganwa n’ibihe [ITT] ndetse n’uwa Feza mu gusiganwa n’ibihe nk’ikipe [TTT].
Mugisha Moïse watwaye Grand Prix Chantal Biya mu Ugushyingo 2020, yakoranye umwiherero na Areruya Joseph na Munyaneza Didier kuko hari icyizere ko u Rwanda rwabona imyanya itatu y’abasiganwa ku magare mu Mikino Olempike ya Tokyo 2020, ariko birangira habonetse umwanya umwe gusa.
Abanyarwanda basigaye bahanze amaso abozi n’abasiganwa ku maguru
Agahozo Alphonsine ugiye gukina Imikino Olempike ku nshuro ya kabiri nyuma y’iya 2012 i Londres, azarushanwa mu koga umusomyo muri metero 50 ku wa Gatanu utaha, tariki ya 30 Nyakanga, kimwe na Maniraguha Eloi na we wari wakinnye imikino Olempike y’i Rio mu 2016.
Hakizimana John usiganwa Marathon, azakina ku munsi wa nyuma w’iyi mikino, tariki ya 8 Kanama muri Sapporo Odori Park mu gihe Yankurije Marthe azasiganwa metero 5000 ku maguru ku wa Gatanu, tariki ya 30 Nyakanga, muri Stade Olympique.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!