00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Munyangaju yasabye abagiye mu Mikino Paralempike guhesha u Rwanda ishema (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 August 2021 saa 11:07
Yasuwe :

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yaraye ashyikirije ibendera ry’Igihugu abazahagararira u Rwanda mu Mikino Paralempike y’abafite ubumuga, izabera i Tokyo mu Buyapani hagati ya tariki ya 24 Kanama n’iya 5 Nzeri, abasaba kuzahesha igihugu ishema.

Iyi mikino izaba ku nshuro ya 16, izitabirwa n’Ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball y’Abagore, Muvunyi Hermas usiganwa ku maguru na Uwitije Claudine urushanwa mu gutera intosho.

Ku wa Gatanu, aba bakinnyi bose basuwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, abaha impanuro ndetse abashyikiriza ibendera ry’Igihugu mu gihe biteganyijwe ko bahaguruka i Kigali kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda n’iminota 50, berekeza mu Buyapani.

Murema Jean Baptiste uyobora NPC Rwanda, yavuze ko ari andi mateka kuba u Rwanda rugiye kongera kwitabira Imikino Paralempike nyuma y’iya 2012 yitabiriwe n’abagabo ndetse n’iya 2016 na yo yitabiriwe n’ikipe y’abagore.

Ati “Ni umunsi w’amateka kuko Imikino Paralempike ni urwego rwa nyuma mu mikino y’abantu bafite ubumuga ku Isi yose. Kuba ikipe yacu ihagarariye umugabane wa Afurika ni amateka kandi bigaragaza ishyaka ry’abakinnyi kandi bitanga icyizere mu Banyarwanda ko n’abafite ubumuga bashoboye kandi na bo bafite uruhare mu iterambere rya siporo mu gihugu.”

Agaruka ku butumwa bahawe na Minisitiri Munyangaju, Murema yavuze ko yabasabye kwitwara neza mu mikino bagiye kujyamo, bakazahesha u Rwanda ishema.

Ati “Icyo Minisitiri yadusabye ni uko kujya muri iriya mikino uba utagiye nk’umuntu wihagarariye ku giti cyawe, ahubwo ari ukuba duhagarariye igihugu. Hariya tuzaba turi, babanza kubona ibendera ry’igihugu mbere yo kubona umuntu. Harimo ubutumwa bukomeye ko tujyanye ntego ikomeye yo guhesha ishema igihugu kuko iyo intsinzi igaragaye, ni igihugu kiba kigaragaye ku rwego mpuzamahanga.”

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball y’Abagore, Mukobwankawe Liliane, yavuze ko nubwo batakwizeza umudali wa Zahabu Abanyarwanda, ariko bazitwara neza kurusha uko bitwaye mu 2016.

Ati “Ni ikintu gikomeye, twe nk’abakinnyi twishimye cyane kuba Minisitiri yatuboneye umwanya. Icyizere kirahari, twagerageje kwitoza, gusa wenda aka kanya sinakwizeza Abanyarwanda ko tugiye kuzana umudali wa mbere, ariko twiteguye neza ko tuzahindura amateka, ko tuzahindura imikinire y’imyaka yashize ku buryo tuzitwara neza.”

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Nsengiyumva Jean Marie Vianney, yavuze ko impanuro bahawe na Minisitiri wa Siporo zibaha imbaraga zo kuzarushaho guhatana.

Yavuze kandi ko bateganya gukina imikino ya gicuti n’u Butaliyani ndetse na Canada ubwo bazaba bageze i Tokyo.

Ati “Biraduha imbaraga zo guhatanira uko dushoboye kose kugira ngo igihugu cyacu kiduhaye ubutumwa tuzagihagararire uko bikwiye. Birashoboka [gukina imikino ya gicuti i Tokyo], twamaze kuvugana n’ikipe ya Canada, igiteganyijwe ni uko tuzongera kumvikana tugeze i Tokyo tumaze kubona uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ameze. N’u Butaliyani twaremeranyijwe.”

Muri iyi mikino izabera i Tokyo, Ikipe y’Igihugu yashyizwe mu Itsinda B hamwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa n’u Burusiya mu gihe Itsinda A rigizwe n’u Buyapani, Canada, Brésil n’u Butaliyani.

Ikipe y’Igihugu irabanza guca i Addis Abeba, aho ihaguruka saa Tatu n’iminota 45, yerekeze i Tokyo ndetse biteganyijwe ko izagerayo ku Cyumweru saa Saba n’iminota 15.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasabye abagiye guhagararira u Rwanda mu Mikino Olempike kuzahesha igihugu ishema
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa (iburyo) ubwo yashyikirizaga ibendera Muvunyi Hermas (hagati) na Mukobwankawe Liliane (ibumoso)
Abakinnyi bagiye kujya i Tokyo bafata ifoto rusange hamwe n'abayobozi
Muvunyi Hermas wegukanye Shampiyona y'Isi mu gusiganwa metero 800 mu 2013, ni umwe mu bagiye kwerekeza i Tokyo
Minisitiri Munyangaju yarebye imyitozo y'Ikipe y'Igihugu ya Sitting Volleyball ari kumwe na Murema Jean Baptiste uyobora NPC Rwanda
Ikipe y'Igihugu ya Sitting Volleyball imaze ukwezi kurenga ikora imyitozo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .