Aba basifuzi barimo n’Umunyarwandakazi Mukasanga Salma Rhadia, Mary Njoroge wo muri Kenya, Bernadettar Kwimbira wo muri Malawi, Patience Madu wo muri Nigeria na Maria Cynquela wo mu Birwa bya Maurice, ni bo bahawe gusifura umukino uzaba ku wa 30 Nyakanga 2021 aho u Bwongereza na Australie bizaba byisobanura.
Ni umukino uzaba utoroshye kuko uzasobanura ugomba kugera muri ½ cy’Imikino Olempike iri kubera mu Buyapani. Uzayoborwa na Mukansanga Salma uza ari mu kibuga hagati.
Uyu Munyarwandakazi akomeje kwandika amateka mu mwuga w’ubusifuzi ku ruhando Mpuzamahanga ndetse akomeje kugirirwa icyizere mu marushanwa akomeye.
Mu mukino w’Ubwami bw’u Bwongereza na Australie, Mukansanga azaba yungirijwe n’abasifuzi bo ku ruhande barimo Mary Njoroge na Bernadettar Kwimbira mu gihe abandi babiri bazaba babunganira mu gihe umwe muri abo yagira ikibazo gitunguranye yasimbuzwa.
Ni andi mateka akomeye aba basifuzi banditse ku rwego Mpuzamahanga kuko ari bwo bwa mbere umugore w’Umunyafurika asifuye umukino wa ¼ muri Olempike.
Uyu mukino uzabera kuri Ibaraki Kashima Stadium [ubusanzwe yakira abafana 40.728 mu bihe bisanzwe] ni wo uzasobanura ugomba gukomeza. Amaso ahanzwe kuri aba basifuzi b’Abanyafurika bagiye gusifurira u Bwongereza ku nshuro ya kabiri dore ko n’umukino ufungura irushanwa wabuhuje na Chile ari bo bawusifuye.
Mukansanga Salma ni umwe mu basifuzi Mpuzamahanga u Rwanda rufite ukomeje kwandika amateka kuko amaze gusifura mu marushanwa Mpuzamahanga atandukanye, arimo Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye mu Bufaransa mu 2019 n’icya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23 cyabereye mu Misiri muri uwo mwaka.
Inkuru bijyanye: Mukansanga yabaye Umunyarwandakazi wa mbere usifuye Imikino Olempike (Amafoto)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!