Amakipe 27 arimo atatu yo muri Kenya, ni yo yari yitabiriye aya marushanwa yakinwaga ku nshuro ya gatatu kuva mu 2023, ahatana muri Kata (Kwiyerekana) na Kumite (Kurwana).
Muri rusange, Flying Eagles Karate Club yegukanye imidali 13 irimo itandatu ya Zahabu n’ibiri ya Feza, ikurikirwa na The Champions Sports Academy yegukanye imidali 11 irimo itandatu ya Zahabu n’itanu y’Umuringa mu gihe iya gatatu yabaye Mukusho Karate Club yo muri Kenya yatwaye imidali 14 irimo ine ya Zahabu n’itanu ya Feza.
Muri aya marushanwa yari yateguwe na Zanshin Karate Academy ifatanyije na Zanshin Sport Solutions Ltd, abana barushanyijwe hakurikijwe imyaka yabo, kuva ku bafite imyaka itandatu kugeza ku bafite imyaka 17, muri Kata ndetse na Kumite ku bari mu kigero cy’imyaka umunani kugeza kuri 17.
Habakwizera Antoine utoza Ikipe ya Flying Eagles, yavuze ko kumenya ko iri rushanwa riba buri mwaka biri mu bituma baryitegura ku buryo bamaze kuryegukana inshuro eshatu zikurikiranya.
Yongeyeho ati “Tekinike ni imyitozo ndetse n’abana bakumva ko bagomba gutsinda. Ababyeyi ndabashimira kuko baduha abana bakiri bato, ni yo mpamvu batsinda kuko dukomeza kubategura.”
Umuyobozi wa Zanshin Karate Academy, Sensei Mwizerwa Dieudonné, yishimiye uko iri rushanwa ryagenze haba mu myiteguro n’uburyo ryagenze.
Ati “Irushanwa ryarangiye neza, ridusigiye ibyishimo. Ryabaye ku rwego rwo hejuru kandi ruhambaye nk’uko twabibonye twese, ugereranyije n’uko izo twari dusanzwe dukora zagenze haba mu bwitabire no mu mikinire.”
Yakomeje agira ati “Umwihariko w’uyu mwaka, icya mbere ni imitegurire yawo, twagize amahirwe yo gukorana n’abafatanyabikorwa benshi kandi beza. Ikindi gikomeye twagize ni abitabiriye benshi baba Abanyarwanda n’abanyamahanga.”
Sensei Mwizerwa yavuze ko isomo basigaranye uyu mwaka ari uko bagomba gukomeza cyane kuko ubwitabire bw’abakinnyi bwiyongera buri mwaka.
Iri rushanwa ryabaye nyuma y’icyumweru kimwe hateguwe n’iry’abakuru, ryo ryabaye ku nshuro yaryo ya kabiri uyu mwaka.
Biteganyijwe ko mu 2026, aya marushanwa yombi azabera mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya mbere.
Amwe mu mafoto y’iri rushanwa ryamaze iminsi ibiri:



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!