Muri rusange, Ikipe ya APR yegukanye imidali 14 irimo itandatu ya Zahabu n’ine ya Feza, ikurikirwa na The Great Warriors Karate Academy yari yatwaye iri rushanwa mu 2024, yo yegukanye imidali icyenda irimo ine ya Zahabu n’umwe Feza mu gihe iya gatatu yabaye Kenyatta National Hospiral y’i Nairobi yatwaye imidali umunani irimo ibiri ya Zahabu n’itatu ya Feza.
Amakipe 13 ni yo yari yitabiriye iri rushanwa ryakinwe ku nshuro ya kabiri aho yahatanye muri Kata (Kwiyerekana) na Kumite (Kurwana).
Mu bagabo, APR Karate-Do yahize izindi muri Kata, ikurikirwa na The Great Warriors Karate Academy, Zen Karate-Do na Zanshin Karate Academy naho mu bagore, umwanya wa mbere muri Kata wegukanywe na APR, ikurikirwa na Hero Karate Do-Rafiki na Nyamagabe Karate Club.
Muri Kumite y’abagabo, The Great Warriors yegukanye umwanya wa mbere ihigitse APR Karate-Do, The Kenyatta National Hospital na Zen Karate-Do mu gihe mu bagore, ikipe ya mbere yabaye APR, ikurikirwa na Hero Karate Do- Rafiki, Kenyatta National Hospital na Zanshin Karate Academy.
Munyaneza Flavien ukinira Ikipe ya APR yegukanye iri rushanwa, yavuze ko bishimiye kuryegukana ku nshuro yabo ya mbere ndetse babikesha kwitwara neza mu byiciro byose.
Ati “Ibanga ryabaye gutangatanga mu byiciro byose haba mu bakina bafite ibilo byo hejuru no hasi. Tuvugishije ukuri ni irushanwa ryari ku rwego rwiza kuko ntitwari Abanyarwanda gusa, hari n’abanyamahanga bari ku rwego rwiza, byatumye natwe tuzamura urwego rwacu.”
Umuyobozi wa Zanshin Karate Academy itegura iri rushanwa, Sensei Mwizerwa Dieudonné, yavuze ko irushanwa ryagenze neza uko babyifuzaga aho “ryagaragaje imikino myiza n’ubwitange bushimishije bw’abakinnyi b’abahanga bari ku rwego mpuzamahanga.”
Yakomeje agira ati “Umwihariko waryo ni uko hitabiriye abakinnyi benshi, abakinnyi mpuzamahanga biyongereye cyane kurusha ab’imbere mu gihugu. Abaje barimo abaturutse mu Rwanda, mu makipe atandukanye yo muri Kenya n’abaturutse muri Gabona na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Mwizerwa yongeyeho ko urwego abakinnyi b’Abanyarwanda bagaragaje muri iri rushanwa rutanga icyizere kuko batsinze bigoranye kandi bahanganye n’abakinnyi b’abanyamahanga bakomeye.
Nyuma y’aya marushanwa y’abakuru, hateganyijwe andi marushwanwa y’abana yiswe “Zanshin Karate Championships for Children, Cadet and Juniors 2025 Edition 3” azaba ku wa 16-17 Kanama.
Ni amarushanwa azaba ku nshuro yayo ya gatatu, na yo azabera mu Karere ka Huye kuri Credo Hotel. Yateguwe na Zanshin Karate Academy ifatanyije na Zanshin Sport Solutions Ltd.
Kwiyandikisha biracyakomeje aho biteganyijwe ko abana benshi bazitabira aya marushanwa bavuye mu makipe atandukanye yo mu Rwanda.
Amwe mu mafoto yaranze irushanwa:



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!