Amakipe 29 arimo atanu yo muri Kenya, ni yo yari yitabiriye aya marushanwa yakinwaga ku nshuro ya kabiri kuva mu 2023, ahatana muri Kata (kwiyerekana) na Kumite (Kurwana).
Muri rusange, Flying Eagles Karate Club yegukanye imidali 12 irimo itanu ya Zahabu n’ine ya Feza, ikurikirwa na Kigali Elite Sports Academy yegukanye imidali itanu irimo ine ya Zahabu n’umwe wa Feza mu gihe iya gatatu yabaye Mukusho Karate Club yo muri Kenya yatwaye imidali 20 irimo ibiri ya Zahabu n’itatu ya Feza.
Muri aya marushanwa yari yateguwe na Zanshin Karate Academy ifatanyije na Zanshin Sport Solutions Ltd, abana barushanyijwe hakurikijwe imyaka yabo, kuva ku bafite imyaka itandatu kugeza ku bafite imyaka 15, muri Kata ndetse na Kumite ku bari mu kigero cy’imyaka 10 kugeza kuri 15.
Yezakuzwe Elissa watoje Ikipe ya Flying Eagles muri aya marushanwa, yavuze ko bishimiye kwisubiza iri rushanwa baherukaga kwegukana ubwo ryakinwaga ku nshuro ya mbere mu 2023.
Yongeyeho ati “Ni ukwitoza cyane, no ku nshuro ya gatatu tugomba gutwara igikombe. Ni yo gahunda. Hari aho twabonye bitagenze neza, tuzahakosora ku buryo twese tuzegukana imidali ya Zahabu.”
Umuyobozi wa Zanshin Karate Academy, Sensei Mwizerwa Dieudonné, yishimiye uko iri rushanwa ryagenze haba mu myiteguro n’uburyo ryagenze.
Ati “Ryari ku rwego rwo hejuru ukurikije uko abakinnyi bakinnye, amakipe n’uburyo ryari riteguwemo. Ni ubwa mbere hano mu Rwanda twateguye amarushanwa y’abana arimo ikoranabuhanga mwagiye mubona, kandi ni ubwa mbere haje amakipe menshi aturutse mu mahanga.”
Yongeyeho ko bazakomeza gutegura aya marushanwa kare kuko ari kimwe mu byatumye ay’uyu mwaka agenda neza dore ko abakinnyi bose hamwe bari 315.
Iri rushanwa ryabaye nyuma y’icyumweru kimwe hateguwe n’iry’abakuru, ryo ryabaye ku nshuro ya mbere uyu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!