Muri rusange, The Great Warriors Karate Academy yegukanye imidali irindwi irimo itanu ya Zahabu n’ibiri ya Feza, ikurikirwa na The Champions Sports Academy yegukanye imidali 11 irimo ibiri ya Zahabu n’ine ya Feza mu gihe iya gatatu yabaye APR Karate-Do yatwaye imidali 12 irimo ibiri ya Zahabu n’itatu ya Feza.
Amakipe 16 ni yo yari yitabiriye iri rushanwa ryakinwe ku nshuro ya mbere aho yahatanye muri Kata (kwiyerekana) na Kumite (Kurwana).
Mu bagabo, The Great Warriors yahize izindi muri Kata, ikurikirwa na Zen Karate Do, APR Karate Do na The Champions Sports Academy naho mu bagore, umwanya wa mbere muri Kata wegukanywe na APR, ikurikirwa na The Champions Sports Academy na Zanshin Karate Academy.
Muri Kumite y’abagabo, The Great Warriors na ho yegukanye umwanya wa mbere ihigitse APR Karate-Do, The Champions Sports Academy na Zen Karate-Do mu gihe mu bagore, ikipe ya mbere yabaye APR, ikurikirwa na The Champions Sports Academy na Zanshin Karate Academy.
Ndutiye Marc-Roger wo muri The Great Warriors yegukanye iri rushanwa, yavuze ko bishimiye kuryegukana ku nshuro yaryo ya mbere ndetse babikesha gukora cyane.
Ati “Ni ibyishimo byinshi cyane, byari ngombwa kuko twiteguye neza igihe kinini. Birashimishije kuba irushanwa riteguwe bwa mbere akaba ari twe turitwaye. Icyo twungukiyemo ni ukutirara ngo ngo tuvuge ko hari icyo twagezeho, ni ugukomeza gukora tukaba twatwara n’andi marushanwa. Ibanga ni uguhozaho.”
Uwase Lazie ukinira APR yatwaye umudali wa Zahabu mu bagore, na we yashimangiye ko imyitozo bakoze bitegura iri rushanwa ari yo yabahesheje kwitwara neza.
Ati ‘Twabyishimiye cyane birenze, ni ibintu twakoreye. Ibanga ni umwitozo uhoraho no kugira intego yo gutwara icyo gikombe. Tugiye gukosora aho bitagenze neza, tuzitware neza kurushaho.”
Umuyobozi wa Zanshin Karate Academy, Sensei Mwizerwa Dieudonné, yavuze ko irushanwa ryagenze neza uko babyifuzaga aho “ryagaragaje urwego ruhambaye rw’abakinnyi kuko ryerekanye n’izindi mpano zitari zizwi kandi hari n’abakinnyi mpuzamahanga nk’abatutse muri Kenya.”
Yakomeje agira ati “Umwihariko ni uko ku nshuro ya mbere mu Rwanda twakoresheje ‘Video Review’ [VAR], ni ubwa mbere tubikoze kandi byagenze neza cyane. Undi mwihariko ni uko ubwa mbere muri Karate dukoranye n’abafatanyabikorwa batandukanye kandi benshi, irushanwa rikagenda neza.”
Nyuma y’aya marushanwa y’abakuru, hateganyijwe andi marushwanwa y’abana yiswe “Zanshin Karate Championships for Children 2024 Edition 2” azaba ku wa 24-25 Kanama.
Ni amarushanwa azaba ku nshuro yayo ya kabiri, na yo azabera mu Karere ka Huye kuri Credo Hotel. Yateguwe na Zanshin Karate Academy ifatanyije na Zanshin Sport Solutions Ltd.
Abana bazarushanwa hakurikije imyaka yabo aho abemerewe kwiyandikisha ari ukuva ku bafite imyaka itandatu kugeza ku bafite imyaka 15.
Abana na bo bazarushanwa muri Kata ndetse na Kumite ku bari mu kigero cy’imyaka 10 kugeza kuri 15.
Kwiyandikisha biracyakomeje aho biteganyijwe ko abana basaga 350 bazitabira aya marushanwa bavuye mu makipe atandukanye yo mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!