Ibi si amakabyankuru kuko mu minsi ishize Mr Eazi yagaragaje ko agiye gushora imari mu mukino w’iteramakofe mu Rwanda kugira ngo afashe urubyiruko rw’u Rwanda rukunda umukino wa Boxing kugera ku nzozi zabo.
Umunyarwanda waciye umugani ko “Akimuhana kaza imvura ihise’ ntabwo yibeshye kuko mbere y’uko abo baza gushora imari mu gihugu byabaye ngombwa ko Abanyarwanda bagomba kubanza kwishakamo ibisubizo.
Iyi ni yo mpamvu mu nzu nshya y’imikino itandukanye ya Kigali Universe yubatswe n’umushoramari Karomba Gaël hateguriwe imikino mpuzamahanga mu Iteramakofe yiswe "Universe Boxing Champion" ariko ihereye ku Banyarwanda bakina uyu mukino. Yateguwe ku bufatanye na Sports Genix International.
Mu mpera z’icyumweru gishize iyi nzu yakiriye imikino ikomeye mu Iteramakofe igamije kureba Abanyarwanda beza bazakina irushanwa karundura riteganyijwe kuba mu mpera z’umwaka.
Tugiye kurebera hamwe muri make uko iyi mikino iteye by’umwihariko mu byiciro byayo bizakinwa birimo iby’abagabo ndetse n’Abagore.
Abakinnyi babiri nibo bakinnye umukino wa mbere mu bagore aho Nsengiyumva Angel na Uwase Sandrine bacakiranye mu murwano w’abafite ibilo 60.
Aba bombi barwanye uduce (rounds) tune tugizwe n’iminota ibiri, ndetse birangira Nsengiyumva Angel ariwe witwaye neza atsinda umukino.
Undi mukino wabaye wari uwo mu bakinnyi basa n’aho batabigize umwuga, aho hakinwe imikino ibiri harimo uwahuje Iranezeza Aime na Ntabanganyimana Valentin b’ibilo 54 ndetse n’undi wahuje Rubamba Iguru na Niyomurinzi Valens bafite ibilo 57.
Aba barwanaga uduce dutatu tugizwe n’iminota itatu, birangira Ntabanganyimana Valentin na Rubamba iguru aribo batsindiye kugera ku cyiciro gikurikiteho.
Imirwano ikomeye yari itegrejwe mu masaha ya nijoro by’umwihariko mu bagabo ndetse banabigize umwuga, aho buri mukino wari ugizwe n’uduce dutandatu tw’iminota itatu uri buri kamwe.
Nyiyongize Isaac yabashije kwikura imbere ya Buzuri Kenneth mu bilo 58, Hagenimana Aimable ahigika Nsabimana David mu bilo 60, Mugisha Emmy atsinda Niyonzima Pacifique mu bilo 67 mu gihe Kassa Hans yatsinze Nsengiyumva Vincent mu bafite ibilo 86.
Indi mikino hagati y’aba bakinnyi 12 mu bagabo na babiri mu bagore izakomeza tariki ya 7 Kanama, 9 Ukwakira ndetse iya nyuma ikinwe tariki ya 4 Ukuboza 2024.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!