Uyu muhanzi akaba n’umushoramari yatangarije B&B Kigali FM ko nyuma ya Cameroun na Ghana, ubu ashaka gufasha urubyiruko rw’u Rwanda rukunda umukino wa Boxing kugera ku nzozi zabo.
Ati “Mu myaka itanu iri imbere, turifuza kuba mu bashyize itafari ku iterambere rya siporo mu gihugu, ikindi kintu dushaka gukora ni ugushora imari mu mukino w’iteramakofe (Boxing) dukunda umusaruro urubyiruko ruri gukura muri uyu mukino."
Yavuze ko ishoramari yakoze muri uyu mukino mu bihugu nka Cameroun an Ghana byatanze umusaruro.
Mr Eazi avuga ko icyatumye yiherebera ishoramari muri Afurika byatewe n’urukundo akunda uyu Mugabane, yakuye cyane cyane kuri muri Kwame Nkrumah uri mu bagize uruhare rufatika mu kwibohora kwa Afurika.
Mr Eazi asanzwe akora ibikorwa bitandukaye birimo ibifasha abahanzi bakiri bato nka emPawa, Banku Music, Zagadat Capital ndetse na PawaPay.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!