00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugambi wa FIFA wo kugurisha imigabane y’Igikombe cy’Isi wapfubye utamaze kabiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 August 2026 saa 07:26
Yasuwe :

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yatangaje ko yahagaritse umugambi wateje impaka wo kugurisha imigabane mu marushanwa akomeye ategurwa n’uru rwego rushinzwe umupira w’amaguru ku Isi, nyuma y’uko habayeho kuwurwanya bikomeye kwa bamwe mu banyamuryango.

Mu itangazo ryagiye hanze Saa Saba n’Igice z’ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu, Infantino yavuze ko byagaragaye ko uyu mushinga “watangiye guteza amacakubiri” kandi ko ibyo “bitakiri mu nyungu” z’umugambi wari ugamijwe mbere.

Yongeyeho ati “Kubera iyo mpamvu, iki cyifuzo ntikizakomeza.”

Infantino yari yasabye ko abanyamuryango ba FIFA bose uko ari 211 bahabwa miliyoni 40 z’Amadolari (miliyari 58 Frw) mu gihe baba bashyigikiye igitekerezo cyo kwinjiza abashoramari bigenga mu marushanwa yayo arimo Igikombe cy’Isi cy’abagabo n’icy’abagore.

Amashyirahamwe 55 y’umupira w’amaguru yo ku Mugabane w’u Burayi, ahuriye muri UEFA, yari yatoye ku wa Kane ko azahagarika kwitabira Igikombe cy’Isi mu gihe uyu mugambi wakomeza.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya FIFA, Kevin Lamour, yavuze ko ubuyobozi bw’uru rwego ubwabwo “bwabeshywe” ku bijyanye n’uyu mushinga.

Umujyanama mukuru wa Infantino mu bijyanye n’imiyoborere, Carlos Cordeiro, yeguye ku nshingano ze kubera iki kibazo, avuga ko uyu mugambi wari “amasezerano mabi ku mupira w’amaguru” kandi ko wari kubangamira ejo hazaza h’umupira w’amaguru.

Ibi byaje nyuma y’uko izindi mpuzamashyirahamwe ebyiri zihagarariye umupira w’amaguru mu bice by’Isi zigaragaje ko zitemera uyu mugambi.

CONCACAF ishinzwe umupira w’amaguru muri Amerika y’Amajyaruguru, iyo Hagati n’ibihugu byo muri Caraïbes, ndetse ikaba yarakiriye Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka, yatangaje ko abanyamuryango bayo banze uyu mugambi. Amakuru avuga ko umubare munini w’amashyirahamwe yo muri aka gace yamaze gutakariza icyizere Infantino.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Aziya (AFC) yatangaje ko yifatanyije na UEFA ndetse na CONCAFA mu kurwanya uyu mugambi, mu gihe Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Andy Burnham, yavuze ko Infantino atari umuntu ukwiriye kuyobora FIFA.

Infantino w’imyaka 56, ubu ari mu bibazo bikomeye mu gihe ashaka kongera gutorerwa kuyobora FIFA muri manda ya kane, mu nama ya FIFA iteganyijwe muri Werurwe 2027.

Yavuze ko ubu agamije “kongera guhuza impande zose zibifitemo inyungu” hagamijwe gusangira inyungu z’umupira w’amaguru.

Byari bigoye ko umugambi wa Infantino ushobora kwemezwa

Nubwo UEFA na CONCACAF byari byanze uyu mugambi, FIFA yari yabanje gutangaza ku wa Gatanu ko izakomeza kuwushyira mu bikorwa, ivuga ko “nta muntu uri kugurisha umupira w’amaguru.”

Ariko mu gutangaza ko uyu mugambi wahagaritswe, Infantino yemeye ko yari akeneye ubufasha bwa menshi mu mashyirahamwe 211 agize FIFA, bivuze ko nibura abanyamuryango 106 bagombaga kuwushyigikira.

Ibyo byari bigoye nyuma y’uko AFC yifatanyije na UEFA na CONCACAF mu kurwanya uyu mugambi.

UEFA ifite amajwi 55, CONCACAF igira amajwi 35, naho AFC ya Aziya ikagira 46.

Iyo abanyamuryango bose baza gukurikiza imyanzuro y’amashyirahamwe abahagarariye, byari gutuma ibihugu 136 bitora birwanya umugambi wa Infantino.

Impuzamashyirahamwe ziyoboye umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) na Oceanie (OFC) zari zatangaje ko zizaganira kuri uyu mugambi wa FIFA muri Kanama.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Amerika y’Epfo (CONMEBOL) yatangaje ko yasabye FIFA “andi makuru n’ibisobanuro birambuye” ku bijyanye n’urwego, imiterere, imiyoborere n’ingaruka zishobora guterwa n’uyu mugambi.

Izindi nkuru wasoma:

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yatangaje ko umugambi wo kugurisha imigabane y'amarushanwa yayo utazakomeza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages