Mu itangazo ryo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, FIFA yatangaje ko yumvise ibitekerezo n’impungenge byagaragajwe n’abagize umuryango mugari w’umupira w’amaguru ku Isi, ariko yemeza ko kugisha inama abanyamuryango bose bigomba gukomeza kugira ngo buri gihugu kizagire amahirwe yo gutanga umwanzuro gishingiye ku makuru yuzuye.
Uru rwego ruyobora ruhago ku Isi rwavuze ko amakuru yatangajwe mu itangazamakuru mbere y’uko inama ziteganyijwe ziba, yahungabanije gahunda yo kugisha inama abanyamuryango 211 barugize.
FIFA yasobanuye ko igitekerezo cyo gushyiraho ikio cya FIFA Forward Enterprise (FFE) kitagamije kugurisha umupira w’amaguru, ahubwo kigamije guha buri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye amahirwe yo kugira uruhare mu nyungu z’ubucuruzi z’umupira w’amaguru.
Yagize iti “Nta muntu ugurisha umupira w’amaguru. Iki ni ikintu FIFA itazigera itekereza.”
FFE, nk’uko FIFA ibivuga, yaba ari ikigo kizaba gishamikiye kuri FIFA kandi ikazakomeza kugicunga burundu. Umusaruro w’ubucuruzi kizabyara uzajya usaranganywa mu mashyirahamwe yose 211, kugira ngo abashe kongera ishoramari mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu bihugu byayo.
Muri iki cyifuzo, FIFA ivuga ko buri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru rizahabwa miliyoni 20 z’Amadolari ya Amerika [hafi miliyari 30 Frw] mu gihe cy’imyaka ine iri imbere (2027-2030) binyuze muri gahunda ya FIFA Forward, hatitawe ku kuba ryaba rishyigikiye cyangwa ridashyigikiye FFE.
FIFA kandi yavuze ko hari indi gahunda ya FIFA Fast Forward Programme izatanga andi miliyoni 20 z’amadolari kuri buri shyirahamwe, ariko ikazaba ari ubushake bwa buri gihugu kuyitabira kandi izaterwa inkunga n’abashoramari bo hanze.
Yagaragaje ko nta cyemezo cya burundu cyafashwe, kuko igitekerezo cya FFE kikiri mu biganiro bishobora kuvamo kwemezwa, kwangwa cyangwa guhindurwa.
FIFA yasobanuye ko intego nyamukuru ari ukongera ubushobozi bw’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, guha ibihugu amahirwe angana mu nyungu z’ubucuruzi no gukomeza gukorera muri demokarasi.
Amashyirahamwe y’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago i Burayi, Amerika na Aziya yamaze kwamaganira kure icyi gitekerezo, mu gihe ku ruhande rwa Afurika hataramenyekana icyo CAF itekereza kuru uyu mushinga ukomeje kurikoroza.
Inkuru bifitanye isano:



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!