Hari ku mugoroba wa tariki 22 Mutarama 2023 ubwo Ikipe ya Arsenal iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Bwongereza yakiraga Manchester United kuri Emirates Stadium mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona waje kurangira Abarashi batsinze Amashitani atukura ibitego 3-2.
Nyuma y’uyu mukino ubwo aba bafana bo mu Mujyi wa Jinja ho mu Ntara ya Jinja yo mu Burasirazuba bwa Uganda biraraga mu muhanda bambaye imyambaro ya Arsenal FC yo mu Bwongereza banafite Igikombe cy’igikorano bishimiraga ubwo bafatwaga.
Polisi ikimara kurekura aba bafana yarababwiye iti ’’Tuzongera kubonana tariki ya 28 Gicurasi [ubwo Shampiyona izaba irangiye].’’
Mu gihe Polisi yabarekuraga yatangaje ko bishimiye iyi ntsinzi mu Mujyi wa Jinja nta burenganzira babisabiye, bityo ibafunga ibashinja kubangamira ituze rusange.
Nyuma y’iminsi ibiri bafunguwe, Bagiire Felix, Umunyamakuru w’imikino muri iki gihugu akaba n’umufana ukomeye wa Arsenal FC yatangaje ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ari umufana w’icyitegererezo w’iyi kipe bishimira.
Perezida Kagame bamusabye ko umunsi umwe yazabafasha kujya kureba ikipe yabo kuri Stade ya Emirates mu Bwongereza aho isanzwe yakirira imikino yayo.
Bagiire yavuze ko baramutse ibi babisabye Perezida wabo Yoweri Kaguta Museveni yabihinduramo politiki.
Atangaza ku mukino bafungiweho bazira kwishimira intsinzi, Bagire yagize ati "Abafana ba Manchester United bari bafite amagambo menshi mbere y’umukino, banagiye mu rusengero amasaha make mbere y’umukino, na myugariro wahoze akinira Manchester United, Garry Neville yaninuraga ikipe yacu ayiha amahirwe make, ni yo mpamvu kubatsinda byadushimishije cyane.’’
Barindwi muri 20 bafunzwe bahise bafungurwa bukeye bwaho aho Polisi y’iki gihugu yababajije niba ntaho bahuriye n’uruhande rurwanya Ubutegetsi buriho rwaba urwa NUP ya Bobi Wine cyangwa FDC ya Kizza Besigye.
Polisi yatangaje ko abasigaye bagifunze hari aho bahuriye n’ibyaha by’ubujura bimaze iminsi bikorwa i Jinja.
Nyuma yo gufungurwa ku wa Gatatu tariki 25 Mutarama iri tsinda ry’abafana ryatumiwe mu Mujyi wa Kampala aho ryahuye n’Umuvugizi wa Polisi muri Uganda, Fred Enanga na Asan Kasingye uyobora Abafana ba Arsenal FC muri iki gihugu.
Arsenal FC yatsinze Manchester United ibitego 3-2 mu mukino w’Umunsi wa 19 wa Shampiyona y’Abongereza, igira amanota 50 byatumye ishyira ikinyuranyo cy’amanota atanu irusha Manchester City ya kabiri ifite 45.
Aba bafana bizera ko Umutoza w’ikipe yabo Mikel Arteta yashyize icyizere mu bakinnyi be ku buryo bishoboka guhatanira igikombe ndetse bakaba banagitwara.
Bagiire kandi yavuze ko bazakusanya abafana ibihumbi 10 muri Gicurasi ubwo bazaba bishimira igikombe cya shampiyona kuko bizeye ko kugitwara bishoboka cyane.
Yagize ati ’’Natangiye gufana Arsenal ubwo Thierry Henry yayikiniraga, sindayibona itwara igikombe cya shampiyona. Aya ni yo mahirwe yacu.’’




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!