00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatanze stade ruzakiriraho umukino wa Mozambique

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 25 April 2023 saa 04:47
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatanze Stade ya Huye nk’ikibuga u Rwanda ruzakiriraho Mozambique mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023.

FERWAFA kimwe n’andi mashyirahamwe yose atari yujuje ibisabwa kugira ngo yakire imikino Nyafurika, yasabwe gutanga aho azakirira imikino ikurikira bitarenze tariki 25 Mata 2023.

Amakuru yizewe IGIHE yamenye avuga ko u Rwanda rwamaze gutanga Stade ya Huye akaba ari yo izakinirwaho umukino wo mu Itsinda L wa Mozambique tariki 12 Kamena mbere yo guhura na Sénégal tariki 4 Nzeri 2023.

Aya makuru kandi yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire wa FERWAFA, Karangwa Jules.

U Rwanda rwari rwahawe kwakirira umukino wo kwishyura wa Bénin kuri Kigali Pelé Stadium itararangira gusanwa ndetse itujuje ibisabwa. Iyi ni na yo mpamvu abafana bakumiriwe kwinjira kuri uyu mukino ibihugu byombi byanganyijemo igitego 1-1 ku wa 29 Werurwe 2023.

Iki cyemezo cyafashwe kandi mu gihe Stade Huye yari yujuje ibisabwa na CAF, yo yari ifite ikibazo cy’amahoteli aherereye muri aka karere, atari ku rwego rwo kwakira amakipe y’ibihugu.

Amahoteli yari yashidikanyijweho ni Hotel Credo na Centre d’Acceuil Mater Boni Consilii yagerageje kongerwamo ibisabwa byose ku buryo Ferwafa yagize icyizere ko imikino isigaye izakinirwa kuri Stade Huye.

Nyuma yo kugaragaza icyizere cyayo, ahasigaye ni aha CAF izohereza ikipe iza gusuzuma urwego rwa hoteli, ikemeza niba Stade ya Huye izakira umukino.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri ya Siporo, Nshimiyimana Alexis Redemptus, aheruka kuvuga ko ibijyanye na hoteli z’i Huye biri gukorwaho n’inzego zitandukanye zirimo RDB.

Itsinda u Rwanda ruherereyemo riyobowe na Sénégal ifite amanota 12, Mozambique n’amanota ane, u Rwanda rwa gatatu rufite atatu mu gihe Bénin ya nyuma ifite amanota abiri.

Stade ya Huye ni yo yatanzwe nk'igisubizo ku Rwanda ruzakira Mozambique muri Kamena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages